Myr Balthazar yashimiye EP Saint-Stanislas Ruyenzi intambwe imaze gutera mu gihe gito imaze ishinzwe
Kuri uyu wa 28 Kamena 2024 Ishuri ribanza ryitiriwe mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya Ruyenzi (Ecole Primaire Saint Stanislas Ruyenzi) ryahimbaje umunsi mukuru mutagatifu ryaragijwe, rishimirwa aho rigeze ryiyubaka.
Ibirori byabimburiwe n'Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ari kumwe n'abapadiri bakorera ubutumwa muri Paruwase ya Ruyenzi n'Akarere k'ubutumwa ka Kamonyi.
Munyigisho ye, myr Balthazar yibukije ababyeyi, abana n'abarezi barerera mu ishuri ribanza ryitiriwe mutagatifu Stanislas Ruyenzi ko abana ari impano y'Imana.
Yagize ati "Nishimiye kubana namwe uyu munsi, twizihizaho umunsi mukuru w'ishuri ryacu, dushimira Imana ibyiza itugirira muri iyi myaka yose. Urwego ishuri rimaze kugeraho rurashimishije cyane, ugereranyije n'intangiro zaryo. Uyu munsi ni umunsi w'Ibyishimo no gushimira Imana . Imana ni yo yaduhaye byose kandi iduha abana nk'Impano kuko ari yo yabahaye ubushobozi bwo gutanga ubuzima."
Mu ijambo rye Myr Balthazar yavuze ko ishuri rya Saint Stanislas Ruyenzi ryeze imbuto nyinshi z'uburere bwiza bugaragazwa n'ibyo abana basanganiza ababasura. Uburere n'uburezi bwiza, uburezi Gatolika byagaragajwe n'abana mu birori by'umunsi mukuru w'ishuri.
Yakomeje avuga ko iyo urebye uko ishuri ryatangiye n'aho rigeze ubu, ari ibyo kwishimira cyane kuko mu ntangiriro zaryo byari bigoranye ariko ku bufatanye bw'ababyeyi na Diyosezi ya Kabgayi, abarezi n'abanyeshuri, ishuri rimaze kugera heza.
Myr yashimiye abantu bose babigizemo uruhare barimo na Myr Smaragde Mbonyintege washyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo iri shuri ritangire. Yasaba ababyeyi, abarezi n'abana gukomera ku bufatanye kuko abari hamwe nta kibananira.
Asubiza ibyifuzo abana bamugejejeho, birimo kubona ibibuga byo gukiniraho bijyanye n'igihe, icyumba cy'ikoranabunga na laboratoire, yavuze ko bizakorwa kandi mu buryo bw'ubufatanye kuko aho ishuri rivuye ari ho hari hakomeye kurusha ibyo bifuza kuzageraho. Yasoje abwira ababyeyi n'abarezi ko ikifuzo cyo gushyiraho cresh kigiye gushyirwa mu bikorwa, abana bakajya babona aho baruhukira.
Padiri Jean Baptiste Twambajimana umuyobozi wishuri rya Saint Stanislas yavuze ko bishimiye guhimbaza umunsi mukuru w'ishuri bari kumwe n'Umwepisikopi wanabahereye abana amasakaramentu. Yagarutse ku gushimira abagize uruhare mu iterambere ry'ishuri, ababyeyi bahisemo kujyana abana babo, abarezi baharerera n'abandi babafasha mu mirimo itandukanye.
SANDI Francois Xavier Umubyeyi uhagarariye abandi yavuze ko ababyeyi batuye ku Ruyenzi bishimiye iri shuri bahawe na Diyosezi ya Kabgayi kugira ngo ritange uburere nuburezi bukwiriye kandi bujyanye nigihe tugezemo. Ati "Ishuri riragenda rikura buri munsi kubera ko umubare w'abana wiyongera, ubu tukaba dufite abana bagera kuri 600 inyubako na zo ziriyongera, hamwe n'ibindi bikorwaremezo."
Yagaragaje ko ababyeyi biyemeje gufatanya nishuri aho kuri ubu, hari umushinga uri gutegurwa wo gushyiraho isomero (Bibliotheque) ibereye abana kandi izafasha nabantu bakuru nabo bakabasha gusubiza ibibazo bafite, rikaba ahantu umuntu ashobora kwiherera mu gitondo cg nimugoroba agasoma mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi. Mu rugendo rwo kunoza inyubako bifuza ko hashyirwaho ibindi bikorwaremezo byafasha abana gukuza izindi mpano bafite binyuze mu myidagaduro.
Ababyeyi bagabiye Intama nziza myr Balthazar, bamubwira ko intama ishushanya ubuzima, kandi bakaba bafite ubuzima bwiza bishimiye kuba mu Rwuri rw'Intama aragiye, bamwifuriza kuba umushumba mwiza iteka.
Abana barererwa mu ishuri ryitiriwe mutagatifu Stanislas wa Yezu na Mariya ku Ruyenzi , Hategeka Ineza Eloi na Agatesi Muganga Zanetha mu ijambo bagejeje kuri Myr Balthazar bavuze ko bashimira Diyosezi ya Kabgayi yabubakiye ishuri ngo barererwemo maze birukane ubujiji, bubatinye nkuko umukungugu utinya amazi. Basabye Musenyeri Balthazar kubafasha kubona ibibuga byimikino nibikoresho byabyo icyumba cyikoranabuhanga na laboratoire ya Science byabafasha kwiyungura ubumenyi uko bikwiye bakaba bazashobora no kurira indege bakajya I Bwotamasimbi cyangwa na bo ubwabo bakaba bakabya inzozi zo kuzakora indege babikesha science bigishijwe.
Ishuri ryitiriwe mutagatifu Stanislas Ruyenzi ryashinzwe mu mwaka wa 2020 rimaze imyaka 4 , imfura ziri shuri ni ukuvuga abana bagera kuri 26 nibo bagiye gukora ikizamini cya leta gisoza amashuri abanaza, myr Balthazar yabasabiye umugisha abifuriza kuzitwara neza mu kizamini bagahesha ishema ishuri ryabo , Diyosezi na Kiliziya Gatolika mu rwanda .Ni ishuri ryigenga rya kiliziya gatolika Diyosezi ya Kabgayi , Rifite ibyiciro bibiri , Ikiciro cyinshuke cyinshuke nicyamashuri abanza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.