Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Ntivuguruzwa yasabye abanyeshuri ba E.S.B Kamonyi kurangwa n'isuku

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yasuye ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta (E.S.B) riherereye mu Karere ka Kamonyi.

Myr Ntivuguruzwa yasabye abanyeshuri ba E.S.B Kamonyi kurangwa n'isuku
Myr Ntivuguruzwa yasabye abanyeshuri ba E.S.B Kamonyi kurangwa n'isuku

Uru ruzinduko rwakozwe na Myr Ntivuguruzwa, ni mu murongo wo gushyira mu bikorwa imwe mu ntego ze yo kwita ku burezi ndetse no gutangiza umwaka w'amashuri 2023-2024.

Ibirori byo guha ikaze abanyeshuri batangiye mu mwaka wa mbere n'uwa kane, byabimburiwe n'Igitambo cya misa cyitabiriwe n'abana bose biga muri (E.S.B), bari kumwe n'abarezi babo n'abapadiri bakorera ubutumwa muri iri shuri no muri paruwase ya Kamonyi, ari nayo yaturiwemo igitambo cya Misa.

Nyuma yo guha umugisha abana bose uhereye ku baje gutangira mu mwaka wa mbere, kugeza ku biga mu wa gatandatu, Myr Ntivuguruzwa yasabye abana biga muri iri shuri ibintu bine byingenzi.

Ibyo bintu ni; kugira ubwenge bujyana n'ubuhanga kandi bukomoka ku Mana (cleverness), guhora bakeye, basa neza ku mutima no ku mubiri (Smartness), kugira isuku aho bari hose (Cleanliness) no guharanira ubutungane muri byose (Holiness).

Avuga ku cyo kugira ubuhanga yagize ati "Ndabifuriza ubwenge, nimugire ubwenge, bwa bundi busobanukirwa nibyo bababahaye, bwa bundi bwakira ubuhanga babigisha bijyana nubuhanga bukomoka ku Mana kandi bumurikirwa n'ijambo ry'Imana.”

Ku ngingo ijyanye no kugira isuku, Myr Ntivuguruzwa yavuze ko ihura cyane n'intego y'ishuri muri uyu mwaka aho bagira bati 'Isuku hose ihera kuri njye'.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Marie Josée Uwiringira yashimiye iri shuri risanzwe riza mu mashuri ahesha ishema Akarere ndetse nawe aboneraho guha ikaze abanyeshuri bashya.

Yakomeje ashimira iri shuri ku ntego ryahisemo kugenderaho mu mwaka w'amashuri 2023/2024.

Yagize ati "Turashimira iri shuri rya ESB Kamonyi kuko bahisemo intego yibanda kuri gahunda y'isuku ijyana na gahunda y'igihugu. Twifuza ko isuku iba umuco kandi n'abana bakabitozwa. Abanyeshuri bakagira imihigo kandi bagaharanira kuyigeraho."

Madamu Uwiringira yakomeje yizeza ubufatanye iri shuri kugira ngo ibendera ry'ikigo rikomeze kuzamurwa.

Pacific Ndaruhutse umunyeshuri uhagarariye abandi yavuze ko urugendo rw'umwepiskopi rwabongereye Imbaraga zo kurushaho gukora cyane ndetse rukaba rwanagaragaje ko bitaweho nababyeyi.

Yakomeje avuga ko ibyo basabwe n'umpwepiskopi bazabyubahiriza.

Ati "Turizeza umwepiskopi wacu ko icyo yadusabye cyo kugira isuku hose tuzacyubahiriza, cyane ko ari nayo ntego yacu muri uyu mwaka. Isuku tuzakomeza kuyinoza ku buryo ntawe ushobora kuduhiga mu isuku."

Muri uyu mwaka, ishuri rya ESB Kamonyi ryakiriye abana 421 baje kwiga mu mwaka wa mbere na 113 baje gutangira mu mwaka wa 4. Iri shuri risanzwe rifite abanyeshuri basanga 1500.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose