Ni nde uzegukana irushanwa “CECYDAR CUP ”kuri uyu wa Gatanu?
Mu rwego rwo kuvumbura no guteza imbere impano ku bana barererwa mu kigo CECYDR(Centre Cyprien et Daphrose Rugamba), kuri uyu wa gatanu tariki 25 Kanama 2023 hateganyijwe amarushanwa ku bana barererwa muri iki kigo cyashinzwe na Rugamba Sipiriyani n’umugore we DAPHROSE Mukansanga; abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bakazafashwa kubona amakipe abafasha gukuza iyi mpano.
Irushanwa “CECYDAR CUP” rizitabirwa n’abana barererwa mu kigo “CECYDAR” cyakira abana bakuwe ku mihanda, bakava mu mibereho mibi n’ubuzererezi; kikabafasha kongera kubona amahirwe y’ubuzima, bagahabwa uburere, uburezi bityo bakongera muri sosiyete, aho gukomeza kwitwa abana bo ku mihanda cyangwa mayibobo.Ni ikigo giherereye mu mujyi wa Kigali, ku Kicaro cya Kominote ya Emmanuel.
Muri aya marushanwa, hateganyijwe ko abana bazagaragaza impano yo gukina umupira w’amaguru bazafashwa kubona amakipe abakurikirana, akabafasha gukuza iyi mpano bityo mu myaka iri imbere bakazavamo abakinnyi beza, ndetse nabo ikabatunga.Dusingize Laura ushinzwe itumanaho muri iki kigo yabwiye Kinyamateka ko mu makipe ane azitabira iri rushanwa, atatu ya mbere ariyo azahabwa ibihembo.
Kuri uyu munsi, mbere y’umukino hateganyijwe ikiganiro kizavuga ku ngaruka zo gukoresha abana imirimo ivunanye ndetse n’ingaruka z’ibiyobyabwenge ku buzima bw’abana, biri mu mpamvu bamwe mu bana bava mu miryango bagahitamo kujya kuba ku mihanda. Nyuma y’umukino no gutanga ibihembo, ubuyobozi wa CECYDAR buzageza ubutumwa ku bitabiriye aya marushanwa; Mu mbyino n’indirimbo, Abarererwa muri iki kigo bagaragarize abashyitsi ko batasigaye inyuma mu muco nyarwanda.
Igitekerezo cyo gushinga ikigo CECYDAR cyakomotse kuri Madamu Daphrose Mukansanga, umugore wa Sipiriyani Rugamba ahagana mu 1990 nyuma yo kunyura ku bana bo ku muhanda, akitegereza imibereho mibi bari barimo. Ageze mu rugo, yasangije umugabo we ibyo yabonye, amaze kubimutekerereza bombi bagirira impuhwe aba bana.
Nk’umuryango w’abakristu, bamaze kwitegereza imibereho y’aba bana n’ubucakura bafite nibwo Rugamba yagize ati “Aba bana bitaweho, aho kuba abaterashozi bazavamo abaterashemo.” Yiyemeza kuba ku isonga mu kwita kuri aba bana abifatanyijemo n’umuryango wa Kominote ya Emmanuel yari amaze imyaka 2 gusa atangije mu Rwanda.
Sipiriyani Rugamba, Daforoza Mukansanga n’abana babo 7 bamaze gushyirwa mu cyiciro cy’abagaragu b’Imana, ni mu nzira ibaganisha ku rwego rwo kuba abatagatifu muri Kiliziya Gatolika bitewe n’ibikorwa byiza bakoze, bamurikiwe n’ukwemera kugeza gupfa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.