Nta bantu babaye intwari mu ndimi zitari iz'ibihugu byabo-Hon. Uwacu Julienne
Mu birori byo guhimbaza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire mu Rwanda, Hon. Uwacu Julienne ushinzwe Itorero ry’Igihugu no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yasabye abantu mu byiciro binyuranye guha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda kuko nta muntu waba intwari mu rurimi rutari urw’igihugu cye.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare2024, bikabera mu Kigo mpuzamahanga cy’amashuri cya ‘Green Hills Academy’, byitabiriwe na Hon. Uwacu Julienne wari umushyitsi mukuru, Amb.Robert Masozera Uyobora Inteko y’Umuco ari nayo yateguye ibi birori, Dr. Bahati Bernard uyoborora Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini bya Leta n'Ubugenzuzi bw'amashuri (NESA), abayobobozi mu nzego zitandukanye, abanyeshuri ba Green Hills Academy n’abanyeshuri bo mu Ishuri ry’umuco Nyarwanda riherereye mu gihugu cy’Ububiligi.
Mu butumwa bwa Hon. Uwacu, yongeye kwibutsa abantu batandukanye guha umwanya w’ibanze Ururimi rw’Ikinyarwanda mu nshingano zabo na servisi batanga bakazitanga mu rurimi rw’Ikinyarwanda mu rwego rwo kwirinda ko hagira Umunyarwanda uhezwa kuri izo servisi.
Ashingiye ku Nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Tumenye Ikinyarwanda, Ururimi rwacu ruduhuza”, Hon. Uwacu avuga ko amashuri n’imiryango bakwiye gufata iyambere mu gusigasira Ururimi rw’Ikinyarwanda barutoza abo barera.
Akomeza avuga ko muri uwo mujyo ari nayo mpamvu bahisemo guhimbariza uyu munsi mu kigo nka ‘Green Hills Academy’ gifite progaramu mpuzamahanga kugira ngo bahe ubutumwa andi mashuri ko akwiye kwita ku Kinyarwanda cyane ko ari isomo riteganywa mu nteganyanyigisho ibigo byose bigenderaho.
Ati “Twahisemo gukorera ibi birori muri Green Hills Academy kugira ngo tugaragaze ko nubwo bafite porogaramu mpuzamahanga ariko bita no ku Kinyarwanda ndetse bikaba ari n’ubukangurambaga bwo gukundisha urubyiruko Ikinyarwanda haherewe mu mashuri cyane cyane ayigenga n’afite porogaramu mpuzamahanga.”
Hon. Uwacu avuga ko nubwo kumenya izindi ndimi ari ngombwa kuko zifasha abantu guhaha, ariko zitagomba kumira Ikinyarwanda kuko ari cyo giha agaciro buri Munyarwanda.
Avuga ku ruhare rw’ababyeyi mu gusigasira Ikinyarwanda, Hon. Uwacu yibukije ko ururimi kavukire ari rwo “muyoboro w'uburezi n'uburere.”
Ati “Babyeyi, tuzirikane ko uburere bw'ibanze umwana abubonera mu muryango. Bityo rero dutoze abana bacu gukoresha Ikinyarwanda mu gihe bari mu rugo.”
Uwacu yanaboneyeho gusaba abahanzi, abanyamakuru, abayobozi mu mbwirwaruhame bavuga, abanyamadini mu nyigisho zabo kwihatira gukoresha Ikinyarwanda mu magambo akwiye. Ati “Tuzirikane ko mu bo dukorera, abenshi ari abumva Ikinyarwanda.”
Uwacu Julienne yasoje ubutumwa bwe asaba inzego zitandukanye zirimo MINUBUMWE n’Inteko y’umuco gukora ubushakashatsi bugamije kujyanisha Ururimi rw’Ikinyarwanda n’igihe isi igezemo, amagambo mashya agahangwa ndetse Ikinyarwanda kikinjizwa mu ikoranabunganga kugira ngo n’abari hanze y’u Rwanda babashe kujya babona uko bakwiga Ikinyarwanda biboroheye.
Uretse ubutumwa bwatanzwe, ibi birori byaranzwe n’imivugo, imbyino gakondo n'ibindi bibumbatiye ururimi rw'Ikinyarwanda rwo shingiro ry'umuco Nyarwanda.
Imibare y’ibigo bitandukanye by’ubushakashatsi igaragaza ko Ikinyarwanda kivugwa n’abasaga miliyoni 20 ku isi yose.
Ubusanzwe umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uhimbazwa tariki ya 21 Gashyantare gusa mu Rwanda uyu mwaka bahisemo kuwuhimbaza tariki ya 28 Gashyantare 2024. Uyu munsi watangiye guhimbazwa mu mwaka wa 2000.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.