Nyundo: Paruwasi Mukungu igiye kunguka ishuri ricumbikira abanyeshuri
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Kanama 2024, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepikospi wa Diyosezi ya Nyundo yamurikiwe aho imirimo yo kuvugurura Ishuri ryisumbuye rya Mukungu igeze.
Musenyeri yagaragarijwe ko imyiteguro iri ku muvuduko mwiza uzatuma mu ntangiro z’umwaka w’amashuri 2024/2025 rizaba ryujuje ibyangombwa byose biryemerera gucumbikira abanyeshuri.
Ibijyanye n’imyiteguro yo gufungura iri shuri byagarutsweho na Padiri Vedaste Dusabeyezu uyobora Ishuri ryisumbuye ryisunze Mutagatifu Visenti wa Pawulo rya Mukungu mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kinyamateka.
Padiri Vedaste asobanura ko impamvu yo guhindura ES Mukungu ishuri ricumbikira abanyeshuri ishingiye ku cyifuzo cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo wifuza ko iryo shuri risubirana uburenganzira ryahoranye bwo kwigirwamo ariko rinacumbikira abanyeshuri mu rwego rwo kurushaho kuriteza imbere.
Ati “Ubundi iri shuri ryahoze ricumbikira abanyeshuri gusa kubera ikibazo cy’ibikorwaremezo bitari bihagije, hashize imyaka 9 ryatswe ubwo burenganzira bwo gucumbikira abanyeshuri risigarana ubwo kwigirwamo ariko abanyeshuri bataha. Nyuma rero ni bwo Umwepiskopi yifuje ko iri shuri ryasubirana ubwo burenganzira ari nayo mpamvu batangiye kudufasha kongera inyubako no kuvugurura izihari kugira ngo nibura mu ntangiro z’uyu mwaka dutangirane n’abanyeshuri bacumbikirwa.”
Padiri Vedaste akomeza avuga ko Umwepiskopi yanifuje ko amashami y’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB) n’ishami ry’Ibaruramari yiyongera ku mashami yari asanzwe yigishirizwa muri iri shuri ari yo; Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi (MPG) n’Amateka, Ubumenyi bw’Isi n’Ubuvanganzo (HGL).
Mu magambo ye, Padiri Vedaste avuga ko ubushobozi bwo kubaka iri shuri ari ubwa Diyosezi ya Nyundo.
Kugeza ubu, uburyamo bw’abakobwa bwamaze kuzura ndetse n’ubw’abahungu buri gusakarwa. Bwose hamwe bufite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 1,200 gusa amashuri ahari kugeza ubu afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 600.
Biteganyijwe ko iri shuri niritangira kwakira abanyeshuri bacumbikirwa, abari basanzwe baza kuhiga bazajya bajya mu mashuri anyuranye aturanye n’iri shuri.
Mu gihe ryaba ryemerewe kwakira abanyeshuri bacumbikirwa, Ishuri ryisumbuye rya Mukungu rizaba ari ryo ryonyine Kiliziya ifatanyije na Leta ku bw’amasezerano muri Paruwasi ya Mukungu rizaba ryemerewe gucumbikira abanyeshuri.
Ishuri ryisumbuye rya Mukungu ryashinzwe mu 1982, ni rimwe mu mashuri 12 ya Diyosezi Gatolika ya Nyundo muri Paruwasi Mukungu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.