Nyundo: Urubyiruko rwibukijwe kugira ubushishozi mu mikoreshereze y’ ikoranabuhanga
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza aragira inama urubyiruko kugira ubushishozi mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga, rukirinda kwiga no kwigana ibyo rurisangamo byose kuko byose atariko ari byiza.
Ubu ni bumwe mu butumwa bwagarutsweho Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo n’umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Bwana Nkusi Christophe mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’urubyiruko muri zone ya Gisenyi ku cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023 muri paruwasi Muramba.
Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko, Museyenyeri Anaclet yasabye urubyiruko kwirinda kumiragura imico itandukanye yadutse yose cyane cyane iyo babona ku ikoranabuhanga ndetse abibutsa kwizigamira biga gukoresha bike bafite kugira ngo babashe kugera kubyo bifuza.
Ati: “Muri iki gihe ni ngombwa gukoresha neza ikoranabuhanga mwirinda kumira bunguri ibyo mubonaho byose kuko hari byinshi bitabafitiye umumaro nka zimwe mu mvugo zadutse kandi bigaragara ko zidatanga icyizere nka Nta myaka ijana n’izindi. Mukwiriye kandi kuyoborwa n’inyigisho ndetse n’inama nziza muhabwa n’ababakuriye, abayobozi banyu n’ababyeyi banyu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Bwana Nkusi Christophe mu butumwa bwe na we yongeye kugaruka ku ikoreshwanabi ry’ikoranabuhanga aho akenshi urubyiruko usanga rukoresha imbugankoranyambaga mu bikorwa bitarufasha gutera imbere birimo kwihugiraho no kudasabana, gukwirakwiza ubusambanyi kuri izi mbuga n’ibindi.
Kuri iki kibazo yasabye urubyiruko kwifashisha imbugankoranyambaga mu kwamamaza Yezu Kristu n’inkuru nziza ye. Ati: “Nimwirinda gukoresha ikoranabuhanga mu gukwirakwiza imico mibi n’ingeso mbi zirimo ubusambanyi no gusebanya ahubwo mukarikoresha mu kwamamaza ukuri ndetse n’ijambo ry’Imana, tuzagira urubyiruko rufite icyerekezo ndetse n’intumbero nzima.”
Diyosezi ya Nyundo igizwe na Paruwasi 28, zibarizwa muri pastorale ebyiri. 17 zibarizwa muri zone ya Gisenyi ndetse na 11 zibarizwa muri zone ya Kibuye. Muri zone pastorale ya Kibuye uyu munsi ukaba wizihirijwe muri paruwasi ya Birambo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.