Papa Fransisiko arashishikariza Abakristu kwizihiza umunsi bahereweho Batisimu nk’uko bizihiza umunsi w’amavuko
Mu butumwa yagejeje ku bari mu gitambo cy'Ukaristiya yatuye ku munsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani, ku cyumweru tariki 8 Mutarama 2023, Nyirubutungane Papa Fransisiko yasabye abakristu gatolika kujya bizihiza umunsi bahereweho isakaramentu rya Batisimu nk’uko bizihiza umunsi y’amavuko(Anniversaire/Birthday).
Muri iki gitambo cya Misa yaturiye muri shapeli y’Abasistine(The Sistine Chapel) kuri iki cyumweru, Papa Fransisiko yahaye isakaramentu rya Batisimu abana bato 13.
Muri iyi nyigisho, Papa Fransisiko, yavuze ko Batisimu ishushanya ukuvuka bundi bushya muri Kristu, bityo uku kuvuka kukaba gukwiye guhabwa agaciro mu mateka y’ubuzima bwa buri muntu wese wabatijwe.
Papa Fransisiko yagize ati “Babyeyi, Mwakoze kuzana abana banyu hano kugira ngo binjire muri Kiliziya, Umuryango w’Imana; Uyu munsi ni nko kuvuka kuko Batisimu ituma tuvuka bundi bushya mu buzima bwa gikristu, ni yo mpamvu mbasaba gutoza abana banyu kumva neza ko umunsi wa Batisimu yabo ari kimwe n’umunsi w’amavuko wabo, bityo bakajya bawizihiza buri mwaka, bakanashimira Imana kubwo iyo ngabire yabahaye.”
Umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani wizihizwa muri Kiliziya, abakristu bongera kwibuka uko na Yezu Kristu ubwe yemeye kubatizwa muri Yorudani na Yohani Batisita, akaba urugero rw’uko abantu bose bagomba guhabwa Batisimu, bakavuka bundi bushya ku bwo amazi na Roho Mutagatifu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.