Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yageneye ubutumwa Ishuri rya Cité Nazareth Mbare ryizihije Yubile y’imyaka 25

Kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ukwakira ishuri rya Cite Nazareth Mbare muri Diyosezi ya Kabagyi, aho Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yasomeye Misa mu 1990, ryahimbaje Yubile y’imyaka 25 rimaze rishinzwe.

Papa Fransisiko yageneye ubutumwa Ishuri rya Cité Nazareth Mbare ryizihije Yubile y’imyaka 25
Papa Fransisiko yageneye ubutumwa Ishuri rya Cité Nazareth Mbare ryizihije Yubile y’imyaka 25

Ibirori byo guhimbaza iyi Yubile byitabiriwe na Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda arikiyepisikopi wa Kigali akaba na perezida w’inama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda ari nawe wabaturiye igitambo cya misa, Myr Vincent Harolimana umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na vice perezida w’inama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda. Aba bombi bakaba bishimiye kugaruka ku gicumbi cy’aho baherewe ingabire y’ubusaseredoti tariki ya 08/09/1990 na Mutagatifu Papa Yohani Paul wa II. Myr Celestini Hakizimana wa Gikongoro, Myr Anasthase MUTABAZI wahoze ari uwa Kabagyi ari nawe wagize uruhare mu mirimo yo kubaka Cite Nazareth Mbare akaba ari mu kiruhuko, Myr Simaragde Mbonyitege wakomerejeho mu kwita kuri iri shuri nokuriba hafi, akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Kabgayi, ari nawe urihagarariye kuri ubu.

Ibi birori byitabiriwe kandi n’abasaseredoti batandukanye,abihayimana mu miryango itandukanye n’abayobozi mu nzego bwite za leta , ababyeyi baharera, inshuti z’ishuri,abana biga bataha,abakristu basanzwe bahumvira misa buri munsi bose baje kwifatanya n’ishuri rya Cite Nazareth Mbare kwizihiza Yubile y’imyaka 25.

Mu ntangiriro y’igitambo cya Misa, hasomwe ubutumwa bwa Papa Fransisiko wifitanyije na Diyosezi ya Kabgayi muri Yubile y’ishuri rya Cité Nazareth Mbare ryavutse ku cyifuzo cya Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II wasuye u Rwanda akanasomera Misa ye mbere mu Rwanda aha hantu.

Ubutumwa bwa Papa Fransisiko buragira buti “Kuri uyu munsi, Nyirubutungane Papa Fransisiko yifatanyije na Diyosezi ya Kabgayi mu bitekerezo no mu isengesho. Yifatanyije kandi namwe mu byishimo byo guhimbaza imyaka 25 Cité Nazareth Mbare imaze ishinzwe. Arashimira cyane abarezi b’iri shuri cyane cyane umuyobozi w’uru rugo, Mama Drocella Musabyemariya n’Umuryango w’Ababikira b’Abizeramariya uburyo bitanga, bigatuma buri mwana yumva akunzwe n’Imana.”

“Bana dukunda Nyirubutungabe Papa, arabashishikariza guhora mushyize ukwizera kwanyu mu Mana ibakunda bitagira umupaka no muri Yezu Kristu wabitangiye ku musaraba. Arabashishikariza gushyira amizero yanyu muri Kristu no kubaho mu kwizera mufitiye Ivanjili no kwakira ingabire yo kubabarira ndetse no kubabarirwa cyane cyane mukababarira bagenzi banyu mubana, abakomeretse, abakomerekejwe ndetse n’abababaye. Asoza avuga ko abaragije Umubyeyi Bikira Mariya abinyujije ku masengesho ya Mt Papa Yohani Pawulo wa II.” Papa Fransisiko abahaye umugisha.

Nyiricyubahilo Antoni Kardinali Kambanda yavuze ko Cite Nazareth Mbare ari impano ikomeye Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yageneye u Rwanda na cyane ko hakorerwa ubutumwa bukomeye bw’ingenzi muri Kiliziya bwo kurera.

Ati “Twaje kwizihiza iyi myaka 25 y’uru rugo rutanga uburezi kuko uburezi bufasha umwana mbere na mbere kumenya Imana. Abana twakira hano, baba barahuye n’ubuzima butoroshye, bataragize amahirwe yo gukurira mu muryango ariko kandi twakira n’abandi basanzwe ku buryo buzuzanya mu burezi butangirwa hano. Iyo mu butumwa bwacu dufashije uwo mwana kumenya ko Imana ari umubyeyi umukunda bituma agira icyizere, bikamuremamo ukwizera ku buryo atekereza neza n’impano afite agashobora kuzikuza no kuzikoresha neza.” Yakomeje avuga ko uru ari urugo rw’amateka kuko rwasuwe n’umutagatifu ari nawe murinzi rwaragijwe. Ati” Dushimire Imana ko iri shuri ari urwibutso rukomeye ruzima kandi rutanga ubuzima. Yabasabye ko iri shuri ryaba nk’urugo rutagatifu rw’i Nazareth rwa Mariya na Yozefu rwareze Yezu.”

Myr Balthazar Ntivuguruzwa mu ijambo ry’ikaze yavuze ko ari ibyo gushimira Imana kubera impano y’ishuri Mt Papa Yohani Pawulo wa II yahaye abana b’abanyarwanda bari baragizweho ingaruka mbi na Jenoside yakorewe abatutsi 1994, akabaha amahirwe yo kurererwa muri uru rugo. Yagize ati “Bavandimwe, twaje gushimira Imana, iyo Mana itagira uko isa, Imana yaduhaye Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II wasuye u Rwanda akaduha uru rugo rwa Cite Nazareth Mbare. Uru rugo rwabaye igihozo ku bana benshi, rwabasubije ubuzima n’agaciro, rwarabonkeje, rwarabubatse, rwarabareze kandi rukomeje gusubiza ingobyi imugongo ndetse umugongo wabaye mugari.”

Bwana Mugabo Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage witabiriye ibirori nawe yunze mu rya myr Balthazar avuga ko iri shuri ryeze imbuto nyinshi kandi nziza mu myaka 25 rimaze rishinzwe. Ati “Uru rugo rwahindutse urubuga rw’amahirwe ku bana benshi, bahaherewe uburere n’izindi nyigisho nziza. Turashimira cyane uwagize igitekerezo cyo kurishinga Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II waje mu Rwanda.” Yakomeza avuga ko mu myaka iri shuri rimaze ryatanze umusanzu ukomeye mu iterambere ry’uburezi ndetse n’imibereho myiza, avuga ko uyu ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma hakarebwa icyerekezo cy’iri shuri mu myaka myinshi iri imbere.

Kuri ubu, Cité Nazareth Mbare irererwamo abana 795 harimo 75 bo mu mshuri y’inshuke biga bacumbikiwe, amashuri abanza 257 naho Secondaire bakaba 463, ibyiciro byose biga bacumbikiwe kuko Ikigo cyabyemerewe na Leta.

Soeur Marie Drocella Musabyemariya umaze imyaka 16 ayobora iri shuri rya Cite Nazarethyavuze ko bishimiye kwizihiza yubile y’imyaka 25 bari kumwe n’abepisikopi baherewe ubusaseredoti aha hantu h’amateka akomeye muri kiliziya. Yavuze ko uko imyaka yagiye isimburana yagiye iba imyaka y’ibyishimo kuko buri mwaka wabasigiraga igikorwa kidasanzwe cyo guteza imbere ishuri. Yagize ati muri 2009 nibwo twatangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc commun), muri 2012 abana batangiye gutsinda neza ijana ku ijana kandi buri mwaka bakarushaho gutsinda neza no muri primaire. Nyuma yo covid 19 batangije ishuri ry’incuke naryo ryabaye kimwe mu byanejeje iri shuri.

Yagize ati” Turashimira Imana cyane kuri iyi Yubile y’imyaka 25, ndashimira ababyeyi n’abarezi twafatanyije muri byinshi twanyuzemo, inshuti twungutse haba mu Rwanda no hanze y’igihugu,turashimira kiliziya itubahafi buri munsi ari nayo muyobozi mukuru. By’akarusho twishimiye kubana na Karidinali, abana bishimiye kumubona no gusabana nawe ndetse n’abakristu basengera hano.

Mu buhamya bwa KUBWIMANA Landrice umwe mubarerewe muri cite Nazareth Mbare kuva muri 2000 kugeza 2007. Yavuze ko urugo rwa Cite Nazareth rwareze benshi bari imfubyi zahuye n’amateka atoroshye, ndetse bamwe bakaba batari bazi n’inkomoko zabo. Yagize ati” Turashimira Imana yaduhaye mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, we wagize igitekerezo cyo guhsyiraho uru rugo. Twahasanze ababyeyi, baratwakira kandi batwereka urukundo, Turashimira intumwa za papa mu Rwanda, abepisikopi ba Diyosezi ya Kabgayi, abapadiri, ababikira b’abizeramariya, aba mama batahwemga kurara amajoro batwitaho ndetse n’abarimu baduhaye ubumenyi. Batweretse urukundo kandi badukiza n’ibikomere twatewe n’amateka atoroshye yo kubura abayeyi n’abavandimwe maze twongera kugarura ibyishimo n’akanyamuneza. Natwe tuzabashimira tuba abagabo b’inyangamugayo, tuba urumuri n’itara rimurikira sosiyete, mwarakoze kurera u Rwanda na Kiliziya.

Soeur Drocelle Musabyemariya umuyobozi w'ishuri rya Cite Nazareth Mbare
Soeur Drocelle Musabyemariya umuyobozi w'ishuri rya Cite Nazareth Mbare
Fanfare ya Petit Seminaire Saint Leon Kabgayi inshuti y'ishuri rya Cite Nazareth Mbare yasusurukije ibirori bya Yubile y'imyaka 25
Fanfare ya Petit Seminaire Saint Leon Kabgayi inshuti y'ishuri rya Cite Nazareth Mbare yasusurukije ibirori bya Yubile y'imyaka 25
Abepisikopi bagera kuri 6 bifatanyije na Cite Nazareti Mbare muriYubile y'imyaka 25
Abepisikopi bagera kuri 6 bifatanyije na Cite Nazareti Mbare muriYubile y'imyaka 25
Abana barererwa muri Cite Nazareth Mbare bishimiye kwizihiza Yubile y'ishuri
Abana barererwa muri Cite Nazareth Mbare bishimiye kwizihiza Yubile y'ishuri
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose