Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yakiriye abana ibihumbi 7 i Vatikani

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 6 Ugushyingo 2023, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yaganiriye kandi asetsa imbaga y'abana yari iteraniye mu nzu mberabyombi yitiriwe Pawulo wa VI i Vatikani.

Papa Fransisiko yakiriye abana ibihumbi 7 i Vatikani
Papa Fransisiko yakiriye abana ibihumbi 7 i Vatikani

N'ubwo hari hari ubwoba bw’ubuzima bwa Papa Fransiko bitewe nuko ejo byari byatangajwe ko atameze neza, Papa Francis yahuye n’abana ibihumbi birindwi bari baturutse mu bihugu 84 bitandukanye byo kuri iyi si bigaragara ko afite ubuzima bwiza.

Iyi nama yatewe inkunga na Dikasiteri ishinzwe umuco n’uburezi, yari ifite insanganganyamatsiko igira iti: “Reka twigire ku bahungu n'abakobwa.”

Ageze mu nzu mberabyombi yitiriwe Pawulo wa VI ya Vatikani, Papa Francis yakiriwe n'abana batandukanye barimo abaturutse muri Siriya, Ukraine, Benin, Guatemala, na Australia.

Mu ijambo rito yagejeje ku bana bari bitabiriye iyi nama, Papa Francis yabibukije ko bafite umusanzu bagomba gutanga ku isi by’umwihariko mu kwicisha bugufi kwabo.

Papa kandi yabwiye abana gusubiramo interuro yavuze igira iti: “Ubuzima ni impano itangaje.”

Mu rugwiro rwinshi, Papa yongeyeho ati: "Icyampa nkakira neza mwese umwe kuri umwe.”

Mu rugwiro rwinshi ndetse bigaragara ko Papa yari yishimiye kuba ari kumwe n’abana, Papa Francis yakiriye ibibazo by’abana bagera kuri 14, barimo bamwe bo mu burasirazuba bwo hagati na Ukraine.

Ibibazo byinshi byabajijwe n’aba bana byagarukaga ku ntambara, ibidukikije, ndetse n'ubuzima bwe bwa buri munsi ndetse abana bagaragaye bafite ibyapa byanditseho "amahoro" mu ndimi zabo.

Ku ngingo irebana n’intambara, mu gihe cyo kuganira umuhungu muto ukomoka muri Siriya yabajije papa ati: "Kuki abantu bica abana mu gihe cy’intambara kandi nta muntu ubarengera?"

Mu gusubiza Papa Francis yagize ati: “Ubu ni bwo bubi bw'intambara. Byakabaye bifite ikindi gisobanuro iyaba ari abasirikare gusa, haticwa abasivili b’inzerakarengane.”

Papa Francis yahise asaba abari muri salle guceceka akanya hanyuma ayobora buri wese mu isengesho risabira abana b'inzirakarengane bishwe mu ntambara.

Abajijwe n'abana bo muri Palesitine na Ukraine ku bijyanye no kuzana amahoro ku isi, Francis yagize ati: “Nta buryo bwo kwiga gushaka amahoro. Hano hari ikimenyetso: Ukora amahoro ukoresheje ukuboko kurambuye.”

Yigarutse kandi mu buryo bwihariye ku abana bari mu mage y’intambara, inzara, indwara, ibiza by’ihindagurika ry’ikirere, ubukene, cyangwa akaga aho yavuze ko byose biterwa n’abantu babi banishyingikiriza intwaro.

Francis yagize ati: "Imana iradukunda cyane, kandi ni byiza kubana, gushyikirana, gusangira, no gutanga. Mukore ibi buri gihe! Bikira Mariya azabafasha.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose