Paruwasi Rutongo irashimirwa intambwe imaze gutera mu ikenurabushyo ryita ku bakobwa babyariye iwabo
Arkidiyosezi ya Kigali n’akarere ka Rulindo barashima gahunda ya Paruwasi ya Rutongo igamije guha andi mahirwe abakobwa babyariye iwabo bakigishwa imyuga itandukanye irimo ubudozi hagamije kubafasha kwigira, kudaheranwa n’agahinda k’ibyababayeho ndetse bakabona n’icyo gutungisha abana babo.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022 mu muhango wo gusoza ku mugaragaro icyiciro cy’amasomo y’imyuga yahabwaga abakobwa 81 babyariye iwabo bo muri iyi paruwasi barangije amasomo y’ubudozi mu ishuri rya Paruwasi Rutongo, amasomo bize mu gihe cy’umwaka umwe.
Musenyeri Casmir Uwumukiza, Igisonga cy’Arkiyepiskopi wa Kigali witabiriye uyu muhango ari kumwe n’umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Rulindo, abahagarariye Caritas ya Kigali n’abaterankunga b’iri shuri batemberejwe mu byumba bitatu birimo amamashini aba bakobwa bigiyeho ubudozi, berekwa bimwe mu bikorwa bagiye bakora birimo imyenda badoze irimo amashati, amakanzu, amajipo, amapantalo n’imipira y’imbeho.
Seraphine Nikuze umwe mu bakobwa barangije muri iri shuri avuga ko iri shuri ryamusubije icyizere cy’ubuzima.Yagize ati “ Njye mbere nari narihebye, nahoraga nigunze, maze kuza muri iri shuri nahasanze abandi duhuje ikibazo ntangira kwiyakira; uyu munsi namenye kudoda kandi ntabwo nkigunze nka mbere. Nkaba nshimira Paruwasi yatwibutse, ikaba yaradusubije icyizere cy’uko natwe tukiri abantu.”Avuga ko ubu azi kudoda kandi uyu mwuga uzamufasha gushaka imibereho no kubonera umwana we ibyo ibanze mu buzima.
Mu butumwa yagejeje kubarangije muri iri shuri, Myr Casmir yashimiye abakobwa kubwo kuba bariyakiriye, bakakira n’ibyababayeho aho gukuramo inda nk’uko hari aho bikigaragara muri iyi minsi. Yabasabye kwirinda ibishuko byabagusha mu cyaha cy’ubusambanyi, bakagira imico myiza kandi bakumva inama bahabwa n’ababyeyi na Kiliziya, kuko aya mahirwe bahawe atari igihembo cy’uko babyariye iwabo ahubwo ari ubufasha bugamije kubaha andi mahirwe mu buzima.
Ashingiye ku bumenyi bize muri iri shuri, Myr Casmir yasabye aba bakobwa gukunda umurimo, kwibumbira mu matsinda no gukora cyane bakiteza imbere kugira ngo hato hatazagira ababashuka bitwaje ko babona ari abakene. Yabibukije ko nyuma yo kwiyunga n’ababyeyi no kugarukira Imana muri Kiliziya ndetse n’abana babo bagahabwa amasakaramentu, uyu munsi nabo bafite uruhare mu kubaka Kiliziya no guteza imbere sosiyete, bakarera neza abana babo, kandi ko hakiri n’icyizere cyo kuba bazabona abagabo nk’uko bamwe muribo bakomeje kugira imico myiza batangiye kubona abababenguka, bagasezerana mu nzego za Leta na Kiliziya, bakaba ari abagore mu ngo zabo.
Padiri Marius Bigirimana umuyobozi w’iri shuri yabwiye Kinyamateka ko iri shuri ryashizweho nyuma yo kubona ko ikibazo cy’abangavu benshi baterwa inda n’abababeshya, barangiza ntibabafashe kurera bityo ubuzima bwabo n’abo babyaye bukajya mu kaga. Avuga ko iri shuri ryakira abakobwa bari muri iki cyiciro bo mu turere twa Gasabo na Rulindo mu mbago z’iyi paruwasi, bagahabwa amasomo y’ubudozi, ubutetsi no kunoza ubuhinzi; mu mushinga baterwamo inkunga n’inshuti za Seminari nkuru ya Rutongo. Muri iri shuri, aba bakobwa bigishwa n’amasomo y’imyitwarire myiza abafasha kutazongera kugwa mu gishuko nk’uko byabagendekeye, bakanafashwa kwiga iyobokamana kugira ngo bagarukire Imana.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.