Paruwasi ya Cyeza yongeye kuzirikana ku mwihariko w'uburezi Gatolika
Mu birori byo gusoza icyumweru cy'uburezi Gatolika muri Paruwasi ya Cyeza Diyosezi ya Kabgayi byabaye kuwa 31 Gicurasi 2024,abanyeshuri n'abarezi bibukijwe ibiranga umwihariko w'uburezi Gatolika basabwa kubishyira mu bikorwa.
Ni ibirori byahuje abapadiri bakorera ubutumwa muri iyi paruwasi n'abarezi ndetse n'abanyeshuri bo mu bigo by'amashuri birindwi iyi paruwasi ifite ari byo: Groupe scholaire Saint Michel Cyeza, Ecole Secondaire Elena Guerra Cyeza, Ecole Primaire Bishike, Ecole primaire Biringaga, G.S Sholi, G.S Kabere na ITER Rutobwe. Byitabiriwe kandi n'intumwa ya Diyosezi muri komisiyo y'amashuri ushinzwe imyigire n'imyigishirize bwana Bernard Uwamahoro hamwe n'abashinzwe uburezi mu mirenge ya Cyeza na Kayumbu hamwe.
Padiri Aloys Munyansanga mu nyigisho ye yagarutse ku mwana usukuye mu ishuri risukuye, ari na yo nsanganyamatsiko Kiliziya yashyizeho muri uyu mwaka, avuga ko umwana usukuye atari ukugira isuku ku mubiri gusa, ahubwo agomba kuba asukuye ku mutima no kuri Roho kuko yakiriye Roho Mutagatifu yirinda icyamuhungabanya icyo ari cyo cyose.
Ati "Umwana usukuye mu ishuri risukuye arangwa n'imyifatire myiza aho ari hose: Afasha abahyeyi mu rugo, asubiramo amasomo ye atarangara,aharanira kurangwa n'ikinyabupfura n'umwete. Umwana usukuye baramusiga akinogereza,arangwa no kwiyubaha no kubaha abandi,akihesha agaciro kandi akagahesha ababyeyi be n'abarezi, arangwa n'umurimo unoze hamwe no gusenga kuko udasenga yisenya kandi akanasenya bagenzi be.”
Uwamahoro Bernard wari uhagarariye umuyobozi w'Ibiro bishinzwe Amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi, yibukije umwihariko w'Uburezi Gatolika ari na wo ushimangirwa na gahunda z'icyumweru cy'Uburezi Gatolika. Avuga ko uburezi Gatolika burera umwana mu nkingi eshatu ari zo:Umubiri, Ubwenge n'umutima.
Uwamahoro Bernard yagaragaje ko kugira ngo ibi bigerweho hari ibyo abayobozi b'amashuri muri Diyosezi ya Kabgayi biyemeje gukora bigaragara bizafasha gushimangira umwimerere w'uburezi gatolika.
Ati"Mu mwiherero w'abayobozi b'ibigo by'amashuri gatolika twanzuye ko ishuri rigomba kugira umutagatifu ryisunze kandi rikamwizihiza, ku ishuri gatolika hagomba kugaragara ibendera rya Kiliziya gatolika, hagomba kandi kugaragara umusaraba mu mashuri, bagomba gutangiza isengesho kandi bagasoresha isengesho."
Kagiraneza Evode, ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kayumbu yavuze ko icyumweru cy'uburezi gatolika gifite akamaro kanini cyane ku burezi bw'abana haba mu bwenge no kuri roho asaba ko iyi gahunda yakomeza gutera imbere.
Icyumweru cy'uburezi gatolika cyatangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2008. Kuri ubu kirimo gusozwa ku nshuro ya 16. Uyu mwaka ibirori ku rwego rw'igihugu bikazabera muri Diyosezi ya Kabgayi tariki ya 7 Kamena 2024.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.