Paruwasi ya Kristu umwami Nyanza yahimbaje ibirori by’umunsi mukuru w’ u Rwanda Ruturwa Kristu umwami.
Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2025, imyaka 79 irashize Umwami Mutara Rudahigwa wabatijwe Charle Leon Pierre atuye u Rwanda Kristu Umwami w’ijuru n’isi. Ni amateka akomeye umwami Rudahigwa yakoze agaragaza ukwemera kwe ubwo yaturaga igihugu cy’u Rwanda Kristu umwami hari ku wa 27/10/1946 I Nyanza. Ni umunsi ngarukamwaka aho kuri iyi tariki ya 27/10 muri paruwasi ya Nyanza hahimbarizwa uyu munsi by’umwihariko nk’ahabereye ayo mateka.
Myr Jean Bosco Ntagungira umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare ari kumwe na Myr Kizito Bahujimihigo umwepisikopi wa Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko cy’izabukuru wanaharaniye ko uyu munsi wajya wizihizwa ku buryo bukwiye, hamwe n’abasaseredoti benshi baje baherekeje abakristu batuye igitambo cy’ukaristiya muri paruwasi ya Nyanza yaragijwe Kristu umwami bizihiza umunsi mukuru w’u Rwanda ruturwa Kristu umwami.
Ni ibirori byitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Kayitesi Nadine n’abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n’abakristu b’I Nyanza hamwe n’abaturrutse hirya no hino mu zindi Diyosezi, kwizihiza ibirori bya Kristu umwami watuwe u Rwanda.
Myr Jean Bosco Ntagungira umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, mu nyigisho ye, yavuze, twaje kwibuka uwo murage umwami yasigiye u Rwanda, kuko kuri iyi tariki ngarukamwaka twibukaho umunsi Umwami Mutara Rudahigwa atura u Rwanda Kristu umwami. Yagize ati” Yaruhaye Kristu umwami ngo arugenge, aruyobore kandi arurinde igikuba cyose.”
Yibukije abakristu ko Umwami Mutara Rudahigwa wari umaze kumenya neza iby’ubukristu yakoze igikorwa cy’ubutwari n’ukwemera cyo gutura u Rwanda Kristu umwami. Yagize ati” Kristu yari yarigishijwe, akamumenya neza, akamukunda akamwegurira ingoma ye, nyuma yo kwitegereza agasanga ari umwami udasanzwe. Umwami unyuranye n’abo yamenye, nabo amateka yamubwiye ari bo basekuruza be, anyuranye kandi n’abo ubwiru bwavugaga ndetse n’abo ibisigo nyabami byavugaga. Rudahigwa yasanze Kristu umwami ari umwami ugira impuhwe kandi akaba n’Imana ye ,ni umwami utuza kandi woroshya.
Akomeza avuga ko Kristu ari we mwami twayobotse, ni we Rudahigwa yeguriye ikamba rye n’ingoma ye kugira ngo amubere ikitegererezo, isoko n’imbaraga byo kuyoborana u Rwanda ubutwari n’ubushishozi. Ati” Ntidushidikanya ko Kristu umwami ari we wamufashije, akamufata akaboko mu bikorwa n’ibyemezo bya gitwari byamuranze bikageza aho u Rwanda rumugira indashyikirwa bukamushyira mu kiciro cy’ikirenga cy’intwari z’u Rwanda.
‘’Kuba Umwami Mutara Rudahigwa yaratuye u Rwanda Kristu umwami si iteka yaciye”, ahubwo ni uguhamya ukwemera kwe, ni uguhamya ibyo yemera nk’umwami n’umubyeyi w’igihugu. Aha niho yahereye asaba abakristu kwakira uwo murage n’impuruza by’umwami Rudahigwa kugira ngo tureke Kristu atubere umwami koko n’umukiza wacu.Tumusabe agenge u Rwanda rwacu, ayobore imitima y’abanyarwanda cyane cyane abaruyobora.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyanza Madame Kayitesi Nadine yavuze ko uyu ari umunsi ukomeye mu karere ka Nyanza bishingiye ku kuba iterambere ry’aka karere rishingiye ku mateka n’umuco byagiye biranga igihugu mu gihe cy’abami bayoboye u Rwanda. Agira ati” Uyu ni umunsi w’amateka twimishimiye cyane hano I Nyanza nk’uko dufite n’andi mateka yagiye aranga aka karere n’ igihugu cyacu. Aya ni amateaka akomeye yatangiriye hano iwacu agakwira igihugu cyose no mu mahanga. Yahuje amateka ya Kristu umwami n’amateka ya Nyanza nk’igicumbi cy’umuco kandi anibutsa abakristu ibigwi by’ umwami Rudahigwa wanajijuye abanyarwanda kuko ari nawe washinze ishuri ryaragijwe Kristu umwami (College du Christe Roi) Nyanza.
Yashimiye Kiliziya yashyize uyu munsi w’amateka y’umwami Mutara Rudahigwa mu minsi mikuru izajya ihimbazwa muri Kiliziya. Ati” Ntawashidikanya ko umwami Mutara Rudahigwa yahitiyemo u Rwanda neza, akarwegurira mu maboko meza ya Kristu.
Mpamo Aime umukristu uhagarariye abandi akaba na perezida w’inama nkuru ya Paruwasi ya Nyanza yavuze ko abakristu bishimye cyane kubera ko icyo bifuje kuva kera kijyanye no kuba uyu munsi w’u Rwanda ruturwa Kristu umwami wazajya uhimbazwa ku buryo bwihariye kuko ari igikorwa kiza umwami yakoreye abanyarwanda twese kigenda kigerwaho.
Vice mayor yasabye abakritsu bose guhora bazirikana ko twatuwe Kristu umwami, abasaba gukomeza kuba urumuri no guteza imbere igihugu, bashyira umwete mu ku gikorera, guhanira ko gitera imbere kurushaho. Yabasabye gusabira no gushyigikira igihugu cyacu n’abayobozi bacyo kugira ngo bakomeze guteza imbere igihugu mu bufatanye. Ati” Nk’uko tujya I Kibeho kwa Nyina wa Jambo, mu Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe, twifuza ko I Nyanza naho hakomeza kuba umunara wa Kristu umwami uduhuza na Kristu umwami w’isi n’ijuru koko , aho tuzajya tuhaza tukajya twibuka kandi tuzirikana aya mateka.
Yagize ati” Kuva kera hari abantu bagerageje guharanira ko uyu munsi ukomeza kwizihizwa, twavuga Myr Kizito Bahujimihigo waharaniye ko uyu munsi wazajya uhimbazwa uko bikwiye. Hari n’amatsinda atandukanye yitangiye kwamamaza ko I Nyanza koko haba kwa Kristu umwami. Kuba umwami yaratuye u Rwanda Kristu umwami byarabaye, ariko byakuruye impaka ndende zishingiye ku mateka yacu nk’abanyarwanda, haba mu bakristu ubwabo no mu bandi. Ariko twebwe nk’abakristu turahamya ko urukundo n’umubano mu bantu ari byo biranga ingoma ya Kristu koko.
Naho Scolastique BITUKUZE umukristu muri paruwasi ya Kristu umwami Nyanza yavuze ko batewe ishema no kuba Kiliziya yizihiza umunsi mukuru w’u Rwanda ruturwa Kristu umwami kuko yabahitiyemo neza. Ati” Twatuwe Kristu umwami w’ububasha ushobora gufasha abanyarwanda kubaho bakundanye, agafasha abanyarwanda gutera imbere mu rukundo no kubana neza. Abatuye I Nyanza dufite akarusho ku kuba turi ku gicumbi cy’ahabereye ayo mateka. Dukwiye gutera intambwe tukigana umwami Mutara Rudahigwa washoboye gukora iki gikorwa kiza.”
Paruwasi ya Kristu Umwami ifite amateka kuko Kiliziya ifite kuri ubu ari nayo yabereyemo amateka y’igikorwa cyo gutura u Rwanda Kristu umwami w’ijuru n’isi. Bifuza ko Abashyitsi basura I Nyanza bazajya basura na Kiliziya ya Kristu umwami I Nyanza, bakareba ikibuga cyabereyeho ibirori bya cinema byo ku wa 26/10/1946 mbere y’uko bahimbaza umunsi wa Kristu umwami ku wa 27/10/1946 ndetse n’urugo rw’abenebikira rwaragijwe Karoli w’imico myiza rwahawe umugisha ku wa 28/10/1946 byose bikaba ari amateka ari ku gasozi ka Kristu umwami Nyanza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.