Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Perezida wa Polonye yasize akanyamuneza i Kibeho

Mu ruzinduka rw'iminsi itatu Perezida wa Polonye yagiriraga mu Rwanda, kuwa kane tariki 8 Gashyantare 2024 yasuye Ingoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo i Kibeho, anasura ishuri rya "Educational Institute for Blind Children" (EIBC), ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutabona.

Perezida wa Polonye yasize akanyamuneza i Kibeho
Perezida wa Polonye yasize akanyamuneza i Kibeho

Ku isaha ya 13h50 nibwo Perezida wa Polonye Andrzej Sebastian Duda na madamu we Agata Kornhouser-Duda nabari babaherekeje bageze ku ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutabona EIBC Kibeho. Yakiriwe nitorero ryabana bavuza umurishyo wingoma, abana bamuha indabo ndetse nifoto abana batabona bashushanyije iriho perezida wa Polonye na Madamu we Agata Duda.

Perezida wa Polonye na Madamu we bahaye ibikoresho birimo imashini zicapa inyandiko zifasha abant batabona nimpapuro zabugenewe zikoreshwa mu kwigisha abantu bafite ubumuga bwo kutabona.

Nkuko byari biteganyijwe kuri gahunda yuruzinduko rwumukuru wigihugu cya Polonye, mbere yo gusura ishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutabona, Perezida Duda na Madamu we Agata Duda babanje gusura ingoro ya Bikiramariya Nyina wa Jambo bafata numwanya wo gusengera muri iyi ngoro. Bari baherekejwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda nabandi bayobozi ku rwego rwigihugu. Ubuyobozi bwingoro bwabatembereje mu ngoro ya Bikiramariya bunabagezaho mu nshamake ubutumwa bwa Bikiramariya yatangiye I Kibeho. Babahaye impano yishusho ya Bikiramariya Nyina wa Jambo.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uruzinduko rwe mu kigo cyishuri ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutabona EIBC Kibeho. Perezida Duda yatangiye ashimira guverinoma yu Rwanda na ministeri yuburezi kubera ubufatanye bwibihugu byombi nuruhare u Rwanda rwagize mu gushinga iri shuri kandi ko igihugu cye kizakomeza kurishyigikira. Yavuze ko yishimiye kugera ku ngoro ya Bikiramariya I Kibeho.

Yagize ati Igihugu cyacu cya Polonye gisanzwe gitera inkunga uyu mushinga, leta izakomeza gutanga iyo nkunga, hari izaturuka mu nzego za leta cyangwa se izaturuka mu baturage bigihugu cya Polonye. Uwashinze iri shuri akomoka mu gihugu cya Polonye, Umuryango wababikira babafransisikani ukoresha amafaranga ,niyo mpamvu inkunga ya Polonye izakomeza kubaho kugira ngo abana biga hano bakomeze bige neza.

Perezida Andrzej Duda yashimiye ababikira bo mu muryango wabafransisikani babaja bumusara (Fransiscan sisters servants of the Cross) bafasha abana bafite ubumuga bwo kutabona , abarezi nabakozi biki kigo bita ku bana batabona kuko bakora aazi katoroshye. Ati Mukomeze murerere igihugu kuko kugira ubumuga ntibivuze kudashobora.

Ministiri wuburezi Twagirayezu Gaspard yavuze ko iri shuri ari ikimenyetso cyuko umwana wese ahawe amahirwe nibyangombwa , yakwiga kandi akagira ubumenyi buzamufasha. Yashimye inkunga Polonye itanga muri iri shuri no mu burezi bwu Rwanda muri rusange. Yashimangiye ko leta Yu Rwanda ikomeje ingamba zo kwimakaza uburezi budaheza kuri bose nta vangura. Kuba Perezida wa Polonye yasuye iri shuri risanzwe riterwa inkunga nigihugu cya Polonye biri mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu burezi bwibihugu byombi.

Perezida Duda na Madamu we banafunguye ikibuga cyimikino nimyidagaduro cyubatswe ku nkunga ya Polonye . Banagize akanya gato ko kureba imikino yabana bafite ubumuga bwo kutabona. Bakomeje basura amashuri yaho abana bato bigira banasura icyumba gikora Printing ya Blaille bareba nuko abana batabona bakoresha computer muri Computer lab, Banasura kandi amashuri bareba uko abana bafite bumuga bwo kutabona biga bakoresheje ibikoresho byabugenewe birimo Slate, Styles, Perkins,Orbit reader n'ibindi.

Umuyobozi wishuri rya EIBC Kibeho Soeur Pia wumunyapolonye yavuze ko iri shuri ryashinzwe hagamijwe gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo nabo babone uburezi. Ku ikubitiro iri shuri rikaba ryarashinzwe numubikira wo mu muryango wabafransisikani wumunyapolonye witwa Raphael rikaba rimaze kuba indashyikirwa mu karere ka Nyaruguru kubera gutsindisha neza abana bo mu mashuri abanza.

Iri shuri ryafunguye ku mugaragaro tariki ya 28/9/2009 imyaka 15 ikaba ishize I Kibeho hatangirwa uburezi ku bana bafite ubumuga bwo kutabona baturuka hirya no hino mu Rwanda .

Perezida wa Polonye yakiriwe mu ishuri ry'Abafite Ubumuga bwo kutabona I Kibeho
Perezida wa Polonye yakiriwe mu ishuri ry'Abafite Ubumuga bwo kutabona I Kibeho
Mu mudiho utabusanya abana bafite ubumuga bwo kutabona bataramiye umukuru w'Igihugu cya Polonye
Mu mudiho utabusanya abana bafite ubumuga bwo kutabona bataramiye umukuru w'Igihugu cya Polonye
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose