Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Seminari Nkuru ‘Philosophicum’Kabgayi yatangije umwaka w’amashuri 2023/2024

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Ukwakira 2023, Mu Iseminari Nkuru ‘Philosophicum’ ya Kabgayi yaragijwe Mutagatifu Tomasi wa Akwini, habereye ibirori byo gutangiza ku mugaragaro umwaka w'amashuri wa 2023/2024.

Seminari Nkuru ‘Philosophicum’Kabgayi yatangije umwaka w’amashuri 2023/2024
Seminari Nkuru ‘Philosophicum’Kabgayi yatangije umwaka w’amashuri 2023/2024

Ibi birori byahujwe no kwizihiza Yubile y'imyaka 25 umuyobozi w'iyi Seminari, Padiri Vedaste Kayisabe amaze ari umusaserdoti, byabanjirijwe n’igitambo cya Missa cyatuwe n’Umwepiskopi wa Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa.

Ni ibirori byitabiriwe kandi n'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Myr Philippe Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, Myr Papias Musengamana, Musenyeri Smaragde Mbonyintege,Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru na Père Hugues Paulze d'Ivoy uhagarariye umuryango w’abashanuwane ‘Chanoine réguliers de Saint-Victor’ n’abandi bapadiri n'abihayimana.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, uri no mu banyeshuri barezwe n’iyi seminari bwa mbere, yavuze ko anejejwe no kuba yifatanyije n’abaseminari baharererwa ku nshuro ya mbere nyuma yo kwimikwa nk’Umwepiskopi.

Ashingiye ku Ivanjili, yavuze ko umwigishwa wa Yezu Kirisitu ahamagariwe gushakashaka, bityo aboneraho gusaba abaseminari guharanira gushakashaka ubumenyi kugira ngo bazabe abigishwa b’ukuri.

Yagize ati: “Uru rugo rwubakwa nari mpari, nashyizeho itafari ryanjye, uru rugo kandi rwarandeze kuko ndi umwe mu bagize poromosiyo ya mbere y’uru rugo yo muri 1989.”

Yongeyeho ko bakwiye gusobanuza mubyo biga byose kugira ngo bamenye icyo Imana ibashakaho.

Yakomeje avuga ko Seminari nkuru ya Kabgayi ari nayo Seminari ya mbere asuye nyuma yo guhabwa inshingano zo kuyobora Komisiyo y’abepiskopi ishinzwe abapadiri n’amaseminari.

Ati: “Tube abantu bashakashaka Yezu mu buzima bwacu bwa buri munsi kandi tuzamubona.”

Ati: “Musobanuze kugira ngo mumenye kandi n’abarimu banyu babasobanurire neza kugira ngo mucengere ibyo babigisha, musobanuze Roho Mutagatifu kugira ngo mumenye icyo Imana ibashakaho.”

Yasoje asaba abaseminari gukunda isengesho, gufata umwanya uhagije wo kuganira n’Imana nk'uko Yezu Kristu nawe yaganiraga n’Imana ubutaretsa, agakunda inzu y’Imana (Inzu ya se). Inzu y’Imana ni yo turonkeramo ibyiza byinshi n’imigisha myinshi. Bityo rero mwegere Imana mu nzu yayo, muyisabe ibyo mwifuza ko Imana ibaha. Museminari muvandiwe, saba, urifuza ko Imana yaguha iki? Abahimbaza Yubile, uyu munsi murifuza ko Imana yabaha Iki? Saba.”

Musenyeri Philippe Rukamba, mu ijambo rye yashishikarije abaseminari kwihatira gusoma kugira ngo bamenye neza kandi basobanukirwe.

Ati: “Mugomba kumenya neza. Icyo tubasaba nukwihatira kumenya nk'uko Mutagatifu Tomasi wa Akwino mwisunze yari umumenyi.”

Aganira na Kinyamateka, Padiri Vedaste Kayisabe uyobora Seminari nkuru ya Kabgayi yavuze ko icyo bifuza gukora muri uyu mwaka batangiye ari ukuzirikana ubuzima bwa Tomasi wa Akwini nk’umutagatifu bisunze.

Yasoje asaba abaseminari gukomera ku kuri kw’Imana, kuko muri iki gihe hari abantu benshi bavuga ibintu bitandukanye, ku buryo umuntu ashobora kujijwa ku kuri kw’ibintu.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amadini yemewe asaga 400, mu gihe mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu wa 1994, amadini yari yemewe mu Rwanda yari 9.

Ashingiye kuri ibi, Myr Rukamba yabwiye abaseminari barererwa muri Kabgayi ko bakwiye kwiga byihariye bijyanye n’igihe isi irimo.

Ati: “Iyo rero abavuga ari benshi, wowe ukomera ku Mana kuko ni yo idahinduka, naho ibintu n’abantu birahinduka.”

Yagize ati: “Nk'uko intego y’uyu mwaka ibigarukaho ‘Contempler et Transmettre’ cyangwa se Kwitegereza no kwamamaza, turifuza kubakira ku buzima bwa Mutagatifu twisunze. Tomasi w'Akwini yaricaraga, akazirikana ukuri kw’Imana, amabanga y’Imana, icyo Imana aricyo, icyo itwifuzaho, icyo yaturemeye, aho dukomoka n’aho tugana hanyuma akabikoramo inyandiko zifasha abandi kujijuka cyane cyane kumenya Imana no kuyitandukanya n’ibitari Imana.”

Yagize ati: “Ubwenge bwanyu mubuhuze n’abantu b’igihe cyanyu kugira ngo muzabasobanurire umurimo wanyu kuko Isi iri mu bihe bibi, aho hari urujijo rutandukanye. Kimwe mu bibazo muzahura nabyo ni ukwerekana indangagaciro z’abakiristu Gatolika, mufite iki? Mukurikiye iki?”

Kugeza ubu iri shuri ryashizwe mu mwaka wa 1989, rifite abanyeshuri 226 barimo 153 bo mu madiyosezi 9 yo mu Rwanda, n’abandi bo mu miryango y'Abihayimana.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Kabgayi ari nawe ushinzwe amaseminari ni we wayoboye Igitambo cya Misa
Myr Balthazar Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Kabgayi ari nawe ushinzwe amaseminari ni we wayoboye Igitambo cya Misa
Myr Filipo Rukamba, Myr Papias Musengamana na Myr Smaragde Mbonyintege bitabiriye iki gikorwa
Myr Filipo Rukamba, Myr Papias Musengamana na Myr Smaragde Mbonyintege bitabiriye iki gikorwa
Abafaratiri 226 ni bo babarizwa muri Philosophicum uyu mwaka
Abafaratiri 226 ni bo babarizwa muri Philosophicum uyu mwaka
Intego y'umwaka ni "Contempler et transmettre"
Intego y'umwaka ni "Contempler et transmettre"
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose