Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ubufatanye n’ababyeyi bwafashije ishuri rya “G.S.Mukarange Catholique” kubaka ibikorwa remezo bifite agaciro ka Miliyoni 100

Umuyobozi w’ Urwunge rw’Amashuri Gatolika rwa Mukarange (G.S.Mukarange Catholique)arashima ubufatanye bwiza hagati y’ikigo n’ababyeyi, bwatumye iri shuri ribasha kwibonera bimwe mu bikorwaremezo bifasha abana kwiga neza.

Ubufatanye n’ababyeyi bwafashije ishuri rya “G.S.Mukarange Catholique” kubaka ibikorwa remezo bifite agaciro ka Miliyoni 100
Ubufatanye n’ababyeyi bwafashije ishuri rya “G.S.Mukarange Catholique” kubaka ibikorwa remezo bifite agaciro ka Miliyoni 100

Ubu bufatanye bwagarutsweho n’abayobozi mu nzego za Leta n’iza Kiliziya ku wa kabiri tariki 29 Werurwe 2022, ubwo iri shuri ryizihizaga umunsi mukuru wa Mutagatifu Dominiko Saviyo ryiragije, hanatahwa ku mugaragaro ibikorwa bitandukanye iri shuri ryagezeho ku bufatanye n’ababyeyi barirereramo.

Kuri uyu munsi, ubuyobozi bw’ishuri, ababyeyi ndetse n’abashyitsi batashye inzu mberabyombi yubatswe muri iri shuri yuzuye itwaye agera kuri miliyoni 38 y’u Rwanda, n’urukuta ruzitiye ikigo (cloture) na rwo rwubatswe ku bufatanye n’ababyeyi rwatwaye agera kuri miliyoni 40. Hatashywe kandi inyubako igenewe ibiro by’ubuyobozi bw’ikigo hanamurikwa ibikoresho by’ibanze birimo fotokopiyeze 2, intebe n’ibindi …. ibikorwa byose hamwe bikaba byaratwaye amafaranga agera kuri Miliyoni 100.

Myr Oreste Incimatata, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Kibungo, yashimiye ababyeyi bitanze mu gufasha ishuri kwiyubakira ibikorwa remezo ryari rikeneye, avuga ko iri shuri ari urugero ku yandi agifite izo mbogamizi. Myr Oreste yavuze ko ubufatanye hagati ya Kiliziya na Leta ari umusingi mwiza ufasha abana kujya mbere, anasaba ko izi nzego zombi zakomeza gufatanya kugira ngo ibyo ababyeyi n’ishuri bagezeho, byamuritswe kuri uyu munsi byunganirwe.

Mbonimpa Egidia wahagarariye ababyeyi barerera muri iri shuri yavuze ko ababyeyi barerera muri iri shuri biteguye gukomeza kurifasha kugira ngo uburere n’ubumenyi abana babo bahakura bizabagirire akamaro.

Aganira na Kinyamateka, Pascal Kanamugire umuyobozi w’iri shuri yavuze ko inkunga zitangwa na Leta zonyine zitahaza ibikenerwa n’ishuri, bityo hakaba hakenewe ko ababyeyi na bo bashyiraho akabo aho gutegereza imfashanyo.

Kugira ngo ibi bigerweho Pascal avuga ko ababyeyi bakenera guhabwa umwanya mu buzima bw’ishuri.

Yagize ati”Iyo imikoranire imeze neza, ababyeyi bashimishwa no gutanga umusanzu wabo. Iyo ubuyobozi busangije ababyeyi ibyo rikeneye, ababyeyi na bo bakagaragaza umusanzu wabo kugira ngo ibikenewe biboneke bigirira akamaro gakomeye ishuri. Biba byiza kurushaho n’iyo ababyeyi binjijwe mu buzima bw’ishuri, ndetse bakagira uruhare mu kureba ibikenewe mu kigo barereramo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi Jean Bosco yashimiye ababyeyi barerera kuri iri shuri bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu burere bw’abana babo ku mashuri; yashimiye ubufatanye hagati ya Leta na Kiliziya hagamijwe iterambere ry’uburezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Ishuri rya G.S.Mukarange Catholique riherereye mu karere ka Kayonza, paruwasi Mukarange, Diyosezi Kibungo, rifite icyiciro cy’amashuri abanza cyigamo abanyeshuri 842, n’icyiciro cy’amashuri yisumbuye kigamo abagera ku 1275 bari mu cyiciro rusange, n’icyiciro cya Kabiri cy’ayisumbuye mu mashami y’indimi, ubumenyi bw’isi na siyansi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose