Ubuzima bwa Gikiristu Iwawa
Abakozi ndetse n’abagororerwa mu Kigo ngororamuco cya Iwawa bemeza ko ubukiristu bugira uruhare rukomeye mu guhinduka kw’urubyuriko rujya kugororerwa muri iki kigo.
Ikigo Ngororamuco cya Iwawa ni ikigo kijyanwamo akenshi urubyiruko ruba rwarabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse n’izindi ngeso mbi kugira ngo rwigishwe kureka ibikorwa bibi ahubwo rukoreshe amaboko yarwo mu kwiteza imbere, no guteza imbere igihugu muri rusange.
Augustin Habarugira, umwe mu bashinzwe ubuzima bwo mu mutwe ‘imitekerereze n’imyitwarire’ bw’urubyiruko rujyanwa Iwawa ndetse akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’Abakristu Gatolika muri iki kigo, yabwiye Kinyamateka ko ubutumwa buhatangirwa ari ubutumwa budasanzwe bitewe nuko abantu bajyanwa Iwawa usanga baba badaheruka gusenga.
Yagize ati, “Abantu bazanwa muri iki kigo ni abasore n’ abagabo kenshi baba badaheruka no mu Kiliziya, ku buryo rimwe na rimwe ubona ko imyemerere baba basa n’abayitaye, gusa rimwe na rimwe hari igihe bagaragaza ko bashaka gusenga hanyuma natwe tukabibafashamo,”
Yakomeje avuga ko n'ubwo mu minsi ya mbere biba bigoye kubumvisha ko bakwiriye gusenga, ariko uko bagenda bahamara iminsi ariko barushaho kugira inyota yo kongera gusenga.
“Ku nshuro ya mbere usanga badafite ubushake bwo gusenga ariko uko barushasho kuhamara iminsi, hari abatangira kubaza bati ese aha gusenga biba bihagaze gute? Ubwo natwe tukabafasha, tukabaherekeresha isengesho ndetse tukanashyiraho gahunda y’inyigisho ku bakeneye amasakaramentu. Ntabwo dutegereza ko kandi baza kutwirebera kuko natwe dushyiraho akacu binyuze mu butumwa bubashishikariza gusenga tubaha.”
Yongeyeho ko ubutumwa butangwa ari ububafasha kongera kumva ko Imana ibakunda.
Ati: “Abantu bazanwa hano, usanga akenshi baba bafite ibikomere byatumye bishora mu biyobyabwenge ku buryo baba bumva ko Imana itakibakunda ndetse yabataye. Ubwo rero twe icyo tubafasha nukongera kumva ko Imana bari kumwe, tukongera kubahuza n’urukundo rwayo ndetse no kubabwira ko idashobora kubatererana.”
Ingaruka z’ubutumwa bwa gikiristu butangirwa Iwawa
Nkuko Habarugira yakomeje abivuga, ubutumwa butangira Iwawa iyo bukomeje guherekeza abahagororerwa mu gihe cyose bahamara, buhindura ubuzima bw’imibereho yabo nyuma yo gusohoka.
Yagize ati: “Hari abo tuba dusanzwe dufatanya nk’ibikorwa bya Kiliziya nka Korali n’ibindi. Iyo tuvuganye barasohotse wumva ko bahinduye ubuzima kuko hari n’abatubwira ko basezeranye mu buryo bwa gikiristu. Yobokamana rikorerwa aha, iyo ryunganiwe n’ubundi bufasha bahabwa, bitanga ireme ku muntu wifuza cyangwa ushobora gukora urugendo rwe rwo guhinduka.”
Yasoje asaba n’abandi bayamadini n’amatorero kujya bahatangira ubutumwa kenshi kuko bufite uruhare rukomeye mu guhinduka kw’urubyiruko.
Ati “Uruhare rw’ubutumwa bwa gikiristu ku guhinduka kw’abanyeshuri ni runini kandi ikigo nacyo gusanganwe programu ishishikariza abantu kwiyegereza Imana. Ubwo rero abayobozi b’andi madini nabo bagiye baza hano kenshi, byajya bifasha aba banyeshuri cyane.”
Uwitonze Bonane ugororerwa muri iki kigo nawe avuga ko ubutumwa bahabwa na Kiliziya bubafasha kwirinda kwiheba ndetse no guhinduka.
“Twageze hano tubwirwa ko hari uburyo bwo gusenga. Icyo gihe natangiye kujya gusenga kandi kugeza ubu byaramfashije kuko ibyo batwigisha byatumye mpinduka ku buryo nizeye ko ninsohoka aha nzaba ndi undi muntu.”
Ngabonziza Deni, nawe avuga ko kuba abantu bose bemerewe gusengera aho bashaka bijyanye n’imyemerere yabo ari ikintu cyiza kandi gifasha cyane.
Ati, “Muri weekend buri muntu aba yemerewe kujya gusengera mu idini asanzwe asengeramo cyangwa ahandi hose ashaka. Kujya gusenga rero bidufasha guhinduka bijyanye n’ubutumwa dusomerwa muri Bibiliya.”
Kugeza ubu, Paruwasi ya Kongo Nili niyo ifite mu nshingano gukora ubutumwa bwa Gikiristu mu Kigo ngororamuco cya Iwawa aho nibura rimwe mu gihembwe hasomerwa Misa mu gihe mu yindi minsi hasomerwa imihimbazo n’abakateshiste.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.