Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umunsi wa Kristu Umwami wahariwe guteza imbere imiryango y'Agisiyo Gatolika y'urubyiruko

Kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024 kiliziya irahimbaza umunsi mukuru wa Kristu umwami ari na wo munsi duhimbazaho umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ku isi.

Umunsi wa Kristu Umwami wahariwe guteza imbere imiryango y'Agisiyo Gatolika y'urubyiruko
Umunsi wa Kristu Umwami wahariwe guteza imbere imiryango y'Agisiyo Gatolika y'urubyiruko

Urubyiruko hirya no hino muri paruwase na Diyosezi cyane cyane urwibumbiye mu miryango y’agisiyo gatolika rurahamagarirwa kwizihiza uyu munsi no kuwuzirikana mu buryo bwihariye.

Myr Papias Musengamana, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba, akaba n’umuyobozi wa komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko, avuga ko uyu mwaka wa 2024 bifuje ko imiryango y’Agisiyo gatolika, yakongera kwizihiza umunsi mukuru wa Kristu umwami nk’uko kera byahoze, kuko ubu byagaragaye ko badohotse. Asobanura ko ari n’umwanya wo kongera kuzirikana ubutumwa bwabo muri paruwase na Diyosezi no kongera kureba ko iyo miryango ihari koko kandi ikorza neza.

Ati”Turifuza ko guhera uyu mwaka imiryango y’Agisiyo gatolika mu ma paruwase na Diyosezi, yakongera guhimbaza umunsi mukuru wa Kristu Umwami nk’uko kera byakorwaga. Uyu mwaka tuzareba uko bizaba bihagaze kugira ngo no mu myaka izakurikiraho tuzakomeze kugenda turushaho kubiha imbaraga kugira ngo uyu munsi usubirane agagaciro kawo muri gahunda za Kiliziya nk’uko byari bisanzweho.”

Padiri Alexis Ndagijimana umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko asobanura ko umunsi mukuru wa Kristu umwami ari umunsi udasanzwe ku rubyiruko, kuko hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ku isi hose. N'ubwo mu Rwanda Abepisikopi birifuje ko umunsi w’urubyiruko waba ku cyumweru cyibanziriza icya nyuma cy’ukwezi kwa mbere, ni ukuvuga icyumweru kibanziriza tariki ya 31 z’ukwezi kwa mbere aho duhimbaza umunsi mukuru wa mutagatifu Yohani Bosco, avuga ko Komisiyo yabonye ari byiza no kwifatanya n'urubyiruko ku isi hose mu guhimbaza umunsi wa Kristu Umwami.

Agira ati” Mu rwego rwo kubahiriza no kugendera mu murongo w’Abepisikopi bacu, ariko tutitandukanyije n’umurongo mugari wa Kiliziya y’isi yose, hifujwe ko mu Rwanda twagira umwihariko wo kwita ku rubyiruko ruri mu miryango y’agisiyo gatolika no gushishikariza urubyiruko rutari muri iyo miryango y’agisiyo gatolika kuyijyamo. Ni mu rwego rwo kunga ubumwe na Kiliziya y’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko."

Padiri Alexis akomeza asobanura uko Komisiyo yifuza ko uyu munsi wahimbazwa. Ati" Twifuza ko kuri iki cyumweru cya kristu umwami, mu maparuwase yose na Diyosezi zose , urubyiruko rwagaragara muri liturujiya y’uyu munsi kandi n’ibirango by’imiryango y’agisiyo gatolika babarizwamo bikagaragazwa, ni ukuvuga, amabendera, furari n’ibindi bibaranga. Turabasaba gutegura umutambagiro ubanziriza Misa no mu Misa igahabwa akanya ko gusobanura ubutumwa bwa buri muryango."

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ku rwego rw'Igihugu birabera kuru paruwase yitiriwe umuryango mutagatifu i Kigali. Padiri Alexis avuga ko Komisiyo yifuje ko umunsi wa Kristu umwami winjira neza muri gahunda zikenurabushyo ry’urubyiruko cyane cyane ko Papa Fransisko awe yifuza ko urubyiruko muri iki gihe aho rurererwa, abashinzwe kurwitaho, barufasha kubona Kristu nk’ishingiro ry’amizero yabo.

Rugaba Cyprien uhagarariye urubyiruko muri komisiyo y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu avuga ko biteguye guhimbaza umunsi mukuru wa Kristu umwami ari nawo munsi w’urubyiruko ku isi hose, barushaho gushishikariza urubyiruko kwibumbira mu miryango y’agisiyo gatolika kuko ari irero ry’ubukristu.

Murekezi Matin umuhuzabikorwa w’umuryango w’inkoramutimaz’ukarisitiya mu Rwanda avuga ko umunsi mukuru wa Kristu umwami ari umunsi ukomeye cyane muri Kiliziya cyane cyane ku muryango w’inkoramutima z’ukaristiya kuko ari umwe mu minsi 4 bizihiza cyane muri kiliziya. Avuga ko kuri uyu munsi bateguye ibikorwa bitandukanye birimo n’amasezerano azakorwa n’abashaka kwinjira muri uyu muryango.

Agira ati” Kuva muri 2002 twashyizeho gahunda ku rwego rw’igihugu, aho dutegura insanganyamatsiko, umurongo ndetse n’ubutumwa bwanditse tuzagenderaho. Ibishoboka byose twamaze kubitegura kandi twizeye ko bizagenda neza. Hari amasezerano azakorwa hirya no hino muri paruwase, ibikoresho byabagezeho kandi no ku rwego rw’igihugu twiteguye guhurira kuri paruwase y’umuryango mutagatifu (Sainte Famille) twishimiye guhimbaza umunsi mukuru wa Kristu umwami ari nawo munsi mpuzamahanga w’urubyiruko. “

Insanganyamatsiko yatanzwe na Papa urubyiruko rw’isi yose ruzagenderaho muri uyu mwaka wa 2025 iragira iti”Abiringira uhoraho ntibadohoka mu rugendo.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose