Umurimo w'Uburezi mu mashuri ya Kiliziya ukorwa nk'Ubutumwa kuruta kuba akazi-Myr Ntivuguruzwa
Myr Bathatazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yagaragaje ko impamvu ibigo bya Kiliziya bikunze gushimirwa uburezi bitanga ari uko umurimo w'uburezi muri ibyo bigo ukorwa nk'ubutumwa kuruta kuba akazi.
Ibi Myr Ntivuguruzwa yabivuze ubwo yatangizaga umwaka w'amashuri 2023-2024 mu Ishuri ryaragijwe Mutagatifu Berenadeta (E.S.B Kamonyi), mu birori byabaye ku wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo 2023.
Agaruka ku mpamvu benshi mu babyeyi bumva barerera mu bigo by'abihayimana, Myr Ntivuguruzwa yavuze ko ibanga ry'ibigo bya Kiliziya gatolika rishingiye ku gukunda umurimo no kuwitangira nk'ubutumwa kuruta uko kaba akazi.
Yagize ati "Uburere n'uburezi ni inshingano z'ubutumwa bwa Kiliziya . Kiliziya ifite ubutumwa bwo kwamamaza ijambo ry'Imana n'inkuru nziza ya Yezu Kristu ariko mu mutima wayo hakabamo n'uburezi. Iyo kiliziya yitaye ku burere n'uburezi nta shimwe ridasanzwe iba iharanira kuko ari ukurangiza ubutumwa bwayo. Mu gusohoza neza ubu butumwa bisaba kwitanga , ugatanga umwanya wawe, umutima wawe nimbaraga zawe."
Yakomeje agira ati "N'abarezi dufite, iyo urebye uko bitangira umurimo wo kurera, bazi ko ari ubutumwa atari akazi, babikorana ubwitange mu gusohoza umuhamagaro wabo. Iyo urebye abihayimana bayobora aya mashuri, ababikira , abafurere, babikorana ubwitange kandi bakaba hafi y'abana buri kanya, imbaraga zabo zose n'ubwenge bwabo bakabishyira mu murongo w'uburere n'uburezi."
Myr Ntivuguruzwa yakomeje avuga ko nubwo umusaruro w'uburezi butangirwa mu mashuri ya Kiliziya ari mwiza, ngo nta kwirara ahubwo nuguhozaho ndetse hakongerwamo imbaraga kuko ntawe uheza uburezi.
Ati "Uburezi butangirwa mu bigo bya Kiliziya tubona butanga imbuto nziza kandi zigaragaza haba ku ishuri ubwaryo no ku bana baharererwa. Gusa ariko ni uguhozaho tugahora dushyiramo imbaraga kuko ntawavuga ko twahageze ahubwo iyo ugeze ku kintu uba ugomba kwisumburaho, kuko buri gihe imbere hahora haguhamagara."
Yakomeje asaba abarezi gukomeza kwitangira umurimo wo kurera kuruta uko babifata nk'akazi bahemberwa kuko nta gihembo gihagije gikwiriye umurezi cyaboneka.
Myr Ntivuguruzwa yanashimiye Leta kandi ubufatanye bwiza n'imbaraga ishyira mu burezi.
Ku ruhande rw'Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Madamu Marie Josee Uwiringira yavuze ko hari icyo bigira ku bigo bya Kiliziya kijyanye n'uburyo bashyira mu bikorwa gahunda za leta.
Yagize ati "Mu bigo by’abihayimana, haba harimo imbaraga zikubye kabiri, kuko leta ishyiraho gahunda bagafata iya mbere mu kuzishyira mu bikorwa bijyana n'umurongo ba nyir'ikigo bashaka guha ikigo cyabo."
Madamu Uwiringira yakomeje agira ati "Twese tugira abarimu bamwe kandi bose bize, Leta itanga gahunda zigenderwaho zimwe n'imfashanyigisho zimwe ariko uburyo ibigo by'abihayimana bishyira mu bikorwa izi gahunda z'uburezi, niryo tandukaniro. Umwihariko wa Kiliziya ugaragara cyane mu buryo baha umurongo ibigo byabo, bashyira imbaraga mu barimu no gushaka gushyiraho agashya kabageza ku ntego kandi badatandukiriye gahunda ya leta.”
Kugeza ubu, Diyosezi ya Kabgayi ifite amashuri agera 210, arimo ayigenga, ayo Kiliziya ifatanya na leta ku bw'amasezerano ndetse nayo ifatanya n'ababyeyi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.