Umushinga “Uburezi Budaheza”wa Diyosezi ya Kabgayi wabaye igisubizo ku bana bafite ubumuga bwo kutabona neza bacikishirizaga amashuri
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023 Umushinga “Uburezi Budaheza Kabgayi” watangije amahugurwa y’abarimu bashinzwe gukurikirana abana bafite ubumuga bwo kutabona neza mu bigo bitari ibya Kiliziya Gatolika, unabasaba ubufatanye mu kwita kuri aba bana kuko ari bo babana nabo umunsi ku wundi
Nyuma y’uko umushinga “Uburezi Budaheza ” wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi utangijwe mu mashuri gatolika yo muri iyi diyosezi guhera mu 2017, ukaba igisubizo ku bana biga muri ayo mashuri bafite ubumuga bwo kutabona neza; uyu mushinga watangiye guhugura n’abarimu bigisha mu bigo by’amashuri bitari ibya Kiliziya Gatolika byo muri iyi diyosezi hagamijwe gufasha abana bigisha nabo bafite ubu bumuga .
Padiri Germain Habimana ushinzwe Amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi akaba n’umuhuzabikorwa w’uyu mushinga avuga ko uyu mushinga ufite intego zigamije gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona neza bakagezwa kwa muganga bagasuzumwa kandi bakavuzwa, aho bibaye ngombwa bagahabwa n’ibikoresho bibafasha birimo nk’indorerwamo z’amaso, loupe n’ibindi.
Yagize ati “ Twarebye ikibazo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona neza dusanga hari benshi bava mu ishuri kubera ikibazo cyo kutabona neza ibyo bigishwa . Benshi bava mu miryango ikennye, hakaba n’abavuka mu miryango ifite imyumvire yo kumva ko umwana urwaye amaso bitihutirwa kumuvuza kuko atarembye . Diyosezi ya Kabgayi ndetse n’abarebera hafi uburezi, twasanze aba bana bashobora kuvuzwa kandi bagakira bityo bagakomeza kwiga neza nta kibabangamiye. Kuri ubu hari abamaze kuvuzwa bakize neza ndetse bakaba barakomeje na kaminuza.” Ukaba ari umushinga uterwa inkunga n’umushinga “Lumiere pour le monde” wo mu Bubiligi.
Akomoza ku kamaro uyu mushinga ufitiye abana bafite ubumuga bwo kutabona neza, Padiri Germain yagize ati “Twatangiranye n’ibigo 210 bya Kiliziya Gatolika bya Diyosezi ya Kabgayi , duhugura abayobozi b’ibigo ndetse n’umwarimu umwe ushinzwe abana bafite ubumuga kuri buri kigo. Muri gahunda y’uburezi budaheza , ntabwo tureba abafite ikibazo cyo kutabona neza gusa , tureba n’abafite ubumuga muri rusange aho bishoboka tugakora ubuvugizi kuri leta no ku bandi bafatanyabikorwa. Tumaze kubona ko hari umusaruro bitanga kuko hari abana bamaze kuvuzwa bagakira, urugero nkabagombaga kubagwa, hakaba n’abandi bagikurikiranwa.”
MASABO Erneste umwe mu bahawe izina rya Professeur Itinerant bakora muri uyu mushinga yemeza ko waje ari igisubizo ku bana batabona neza cyane cyane abo mu miryango ikennye ku buryo itashobora kubavuza. Yagize ati “Hari ababyeyi n’abarezi bari bafite imyumvire y’uko umwana utareba neza nta kindi yafashwa. Ugasanga mu ishuri barahabwa akato,ntibahabwe amahirwe yo kwicara imbere aho bareba ku kibaho ndetse n’imiryango yabo ntiyite ku kubavuza. Umushinga uburezi budaheza twasanze umwana utareba neza aramutse ahawe ubuvuzi ashobora kureba kandi akiga neza akanatsinda neza. Abarimu tubafasha kumva ko bagira uruhare mu gufasha aba bana. Tukanakomeza gukora ubukangurambaga buhoraho kugira ngo ababyeyi bareke ya myumvire yo kumva ko umwana urwaye amaso atavuzwa ngo akire.”
Jeanne D’Arc Gahongayire umurezi ku ishuri G.S Ruhango Adventiste mu karere ka Ruhango , amaze imyaka 8 mu burezi, yavuze ko kwigisha umwana utabona neza bibangamye cyane. Ati “ Hari abana twigishaga ugasanga ari nka batatu cyangwa batanu mu ishuri bakubwira ko batabona neza ibiri ku kibaho. Hari n’abo twigishaga bafite amaso arimo ishaza, wamureba ukabona atareba neza ukabura uko ubigenza . Twishimiye kubona uyu mushinga , nta minsi myinshi uramara ugeze mu kigo cyacu, ariko abana bamaze gusuzumwa abandi bari kuvuzwa kandi ku buntu. Imbogamizi dufite ni ababyeyi batohereza abana kwa muganga kandi tuba twabibamenyesheje. Mu gufasha aba bana twasanze aho bizajya bishoboka tuzajya tubaherekeza twebwe abarimu, bakagera kwa muganga. Turashimira Diyosezi ya Kabgayi yazanye uyu mushinga , tunabasaba kuzegera ababyeyi bakabigisha dore ko urutonde tuba twararukoze."
Mazimpaka Pierre Celestin umurezi ku rwunge rw’amashuri rwa Ruyanza mu karere ka Kamonyi, avuga ko uyu mushinga uje ari agashya kuko hari hasanzweho gahunda zita ku bana bafite ubumuga muri rusange kenshi na kenshi umwana utareba neza ntagaragare ku rutonde rw’abitabwaho. Ati” twajyaga tubona umwana uvuga ati simbona, ukabona arahengereza ukaba wavuga ko ari kubangamira bagenzi be, hakaba n’abarebera imirari ku buryo kwandika ibiri ku kibaho bibagora. Twahuguwe ko ari ikibazo cy’ubumuga bwo kutabona neza.”
Mazimpaka anenga ababyey bagifite imyumvire y’uko umwana utabona neza atavurwa ngo akire, agashimira Diyosezi ya Kabgayi yateguye uyu mushinga ngo ufashe abana bafite iki kibazo. Yagize ati “Ikibazo kiracyari ku babyeyi batumva ko kujyana umwana kwa muganga igihe twabimumenyesheje ari inshingano zabo . Ababyeyi baratuvuna kandi twarabonye umushinga wo kudufasha. Turashimira uyu mushinga no kumahugurwa uduha natwe tukumva ko umwana utabona neza atava mu ishuri kubera ikibazo afite, ahubwo ko twamufasha tukanamugeza ku mushinga.”
Umushinga w’uburezi budaheza Kabgayi watangiye mu mwaka w’2017 utangirira gusa mu bigo 210 bya Kiliziya byo muri iyi diyosezi . Kuri ubu umaze kwagura ibikorwa aho uri gukorera mu bindi bigo bitari ibya Kiliziya 78 byo mu turere tw’imbizi za Diyosezi ya Kabgayi ari two: Kamonyi,Muhanga ,Ruhango na Nyanza; ukaba ufite intego yo kuzagera mu bigo 434 byo muri Diyosezi ya Kabgayi. Ufasha abana bari ku ntebe y’ishuri kuva mu mashuri y’inshuke kugeza mu yisumbuye; Iyo umwana yasuzumwe bagasanga afite ikibazo cyo kutabona neza yoherezwa ku bitaro by’amaso kuvurwa ikiguzi cyose cyishyurwa n’ umushinga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.