Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umuyobozi wa Pueri Cantores ku isi yakiriye amasezerano y’Abana 98 b’Abanyarwanda muri uyu muryango

Abana 98 b’Abanyarwanda bakoze amasezerano mu muryango w’Abana b’Abaririmbyi(Pueri Cantores-Petits Chanteurs) i Kabgayi kuri uyu wa kabiri tarki 9 Kanama 2022, mu gitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Myr Filipo Rukamba; hari kandi Jean Henric umuyobozi w’Umuryango ku isi.

Umuyobozi wa Pueri Cantores ku isi yakiriye amasezerano y’Abana 98 b’Abanyarwanda muri uyu muryango
Umuyobozi wa Pueri Cantores ku isi yakiriye amasezerano y’Abana 98 b’Abanyarwanda muri uyu muryango

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko ari gukorera mu karere k’ibiyaga bigari ni ukuvuga mu Burundi, Rwanda na R D Congo, Jean Henric umuyobozi w’Umuryango w’Abana b’Abaririmbyi-Federation international des Petits Chanteurs (FIPC) ku isi yakiriwe na Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare akaba Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bagirana ibiganiro.

Mu gitambo cya Misa cyaturiwe muri Kiliziya ya Bazilika Ntoya ya Kabgayi, abana 98 bo mu madiyosezi atandukanye yo mu Rwanda bakoze amasezerano muri uyu muryango, bambikwa ikanzu y’abanyamuryango ku buryo bwuzuye.

Mu butumwa Myr Filipo Rukamba yagejeje kubahagarariye uyu muryango n’abana muri rusange, Myr Filipo yashimye uruhare abashinze Pueri Cantores bagira mu guhuza abana, kubarera gikristu no kubaha uburere bwiza muri sosiyete, avuga ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda ibashyigikiye mu butumwa bakora.

Mu buhamya bwe akiri umwana, Myr Filipo Rukamba yavuze ko na we yakuze ari umwana ukunda kuririmba, ari umuririmbyi muri paruwasi avukamo ya Zaza; akavuga ko byamufashije gukurana uburere bwiza n’ubupfura. Yasabye kandi abashinzwe amatorero ya Pueri Cantores hirya no hino mu maparuwasi guharanira kurera no kurema umutima w’umwana, kuko mu mutima ariho gicumbi cy’ubumuntu. Avuga ko Pueri Cantores ari irerero ry’abana kuri roho no ku mubiri.

Mu ijambo ry’Umuyobozi wa Pueri Cantores ku isi, Jean Henric yavuze ko abana aribwo bukire buruta ubundi bubaho ku isi (C’est une Valeur des Valeurs), avuga ko muri manda ye arajwe ishinga no guha imbaraga amatorero ya Pueri Cantores kugira ngo afashe abana gukura neza no kwitagatifuza babereye Imana na sosiyete, gukangura abari muri aya matorero batangiye gucika integer, no guha icyizere abayahozemo bakagwa kugira ngo bagaruke mu murongo mwiza w’ubutumwa Pueri Cantores ikora. Ashimangira ko abana ari ubukire bwa Kiliziya n’isi.

Jean Henric yavuze ko yashimishijwe n’urwego yasanze Pueri Cantores mu Rwanda igezeho, ko ari urwo kwishimira bityo ngo mu Ihuriro Mpuzamahanga rya Pueri Cantores ku rwego rw’isi rizabera i Roma mu Ukuboza 2023 ahaye ubutumire bwihariye abazaturuka mu Rwanda, kuko yifuza kuzahababona. Nk’umuyobozi wa mbere w’uyu muryango ku isi ugeze mu Rwanda, Jean Henric yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda kandi azaratira abandi ibyiza yasanze mu Rwanda.

Aganira na Kinyamateka, Padiri Cyriaque Shumbusho umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo akaba ari na we ushinzwe uyu muryango mu Rwanda yavuze ko uruzinduko rw’uyu muyobozi rugiye kubongerera imbaraga mu butumwa Pueri Cantores ikora hano mu Rwanda, nyuma yarwo bakaba bagiye gushyira imbaraga mu kumenyekanisha Umuryango Pueri Cantores mu nzego za Kiliziya n’iza sosiyete, guha imbaraga amatorero yamaze gushingwa no kwagura umubano na Pueri Cantores zo mu bindi bihugu.

Ihuriro rito rya Pueri Cantores ryabereye i Kabgayi kuri iyi nshuro ryahuje abana 800 baturutse mu madiyosezi 8 yo mu Rwanda, Diyosezi ya Gikongoro niyo itarahagarariwe kuko uyu muryango utarahagera. Biteganyijwe ko irindi huriro rya Pueri Cantores mu Rwanda rizaba muri Kanama 2023, naho mu Ukuboza 2023 ihuriro ku rwego rw’isi rikazabera i Roma.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose