Umuyobozi wa USAID mu Rwanda no mu Burundi yasuye amatsinda afashwa na Caritas Rwanda abashimira intambwe bagezeho mu guteza imbere umuryango.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Ukuboza 2024 Umuyobozi wa USAID mu Rwanda no mu Burundi ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye basuye amatsinda y’abantu bafashijwe na Caritas Rwanda muri Diyosezi ya Nyundo binyuze mu mushinga Igire Gimbuka muri gahunda bise Umuryango ni ingenzi. Ni gahunda yabafashije kugabanya amakimbirane mu miryango yongera gusabana hagati y’abana n’ababyeyi no gusabana hagati yabo nk’abagize itsinda. Yafashije kandi ababyeyi gutinyuka kuganira n’abana babo ku buzima bw’imyororokere ku mwana w’umuhungu n’umukobwa, mu gihe hari abavuga ko biteye isoni.
Myr Anaclet Mwumvaneza umwepisikopi wa Diyoseze ya Nyundo akaba na perezida wa Caritas Rwanda yashimiye USAID ikizere yabagiriye kuva mu mwaka w’2012 ubwo basinyaga amasezerano y’ubufatanye ku nshuro ya mbere, yari agamije gushyira mu bikorwa umushinga wo gufasha abana b’imfubyi n’abandi batishoboye (OVC) ku nkunga y’ikigega cya perezida w’america gifasha mu bikorwa byo kurwanya Sida PEPFAR.
Ati “Turashimira USAID yatangije ibikorwa byo kongerera ubushobozi imiryango nyarwanda itegamiye kuri Leta kandi ikaba inateganya gukomeza kongerera ubushobozi iyo miryango nyarwanda no mu bindi bikorwa byayo.” Myr Anaclet yabijeje ubufatanye mu gukomeza gufatanya nayo muri ibyo bikorwa banafatanya n’inzego za leta mu kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda.
Myr Anaclet yavuze ko ubufatanye, imikoranire myiza n’ubwuzuzanye hagati ya leta na Caritas Rwanda bizatuma bafasha abatishoboye, babubakira ubushobozi binyuze mu masezerano Caritas igenda isinyana n’ibigo bitandukanye bya leta. Imikoranire n’abikorera ku giti cyabo mu guha ubufasha ababukeneye nabyo bizakomeza gufasha caritaskunoza uburyo itangamo service zayo. Uburyo Caritas yubakira ubushobozi abafatanyabikorwa bayo ni ukuvuga abo igenera ubufasha bafatanyije n’inzego bwite za leta bitanga ikizere ko ibi bikorwa byagezweho bizaramba, maze muri ubwo buryo hakazabaho kugeza sosiyete nyarwanda ku gukumira ubwandu bushya bwa Virus itera Sida ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari nako twubaka umuryango mwiza mu gihugu cyacu.
Mu ijambo rye madamu Keisha Efiom yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda gusura bimwe mu bikorwa biterwa inkunga na USAID muri gahunda yo guteza imbere imibereho n’ubuzima bwiza bw’abana b’imfubyi batishoboye ndetse n’imiryango yabo. Ati” Igikorwa cyo gusura kigamije kutwereka uburyo gahunda yo gutera inkunga imishinga y’imfubyi n’abana batishoboye (OVC, Orphans and Vulnerable Children) yafashije imiryango. Binyuze muri gahunda bise ‘’Umuryango ni ingenzi”
Yakomeje avuga ko ashimira ababyeyi ku mpande zose kuko kurera bitoroshye. Ati “Nanjye ndi umubyeyi w’abana 2 ariko kurera ntabwo ari ikintu cyoroshye. Iyi gahunda mwahuguwemo "Umuryango ni ingenzi” ni nziza yakemuye ibibazo byinshi kandi ifasha abantu benshi. Haba kuvuga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bikunze kugora ababyeyi kubibwira abana babo. Ntabwo ari mu Rwanda gusa ahubwo no mu bindi bihugu byateye imbere nabo baracyafite iki kibazo. Icyo tugomba gukora ni ukurenga iyo myumvire tukigisha abana bacu kuko iyo tubigishije bibasha gukumira ibindi byose bishobora kuza biherekeje ingaruka z’uko batigishijwe.”
Umuyobozi wa USAID mu Rwanda no mu Burundi, Yasabye abahuguwe kutabiceceka , ahubwo bakagenda bagasangiza abandi ibyo bahuguwe kugira barusheho kubaka umuryango mwiza kandi uteye imbere. Ati” Ibi byose byagezweho ni intangiriro nziza igaragaza gukorera hamwe kw’inzego nyinshi zitandukanye nk’uko turi kumwe nabo uyu munsi. Ndabashimira ubufatanye, ubwitange n’umuhate mukomeje kugaragaza kugira ngo abana n’imiryango cyane cyane itishoboye muri rusange igire ejo hazaza heza.
Mu buhamya bw’abahuguwe na Gahunda “Umuryango ni ingenzi” barashimira Caritas Rwanda na USAID yabatekerejeho ikabaha amahugurwa n’inyigisho zigera kuri 7 mu gihe cy’ibyumweru 7 zabafashije guhindura imyumvire mu muryango.
Yamfashije Valentine wo mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu, avuga ko inyigisho bahawe zamufashije kuba umubyeyi mwiza wuzuza inshingano ze mu rugo no hanze harwo. Agira ati” Byadufashije kwihuriza hamwe mu itsinda kugira dushobore gukomeza kujya duhura no gutanga ubutumwa bukagera ku bandi batahuguwe. Mu nyigisho 7 twahawe zaramfashije cyane, kugeza n’ubu nkaba hari izo nkigenderaho. Inyigisho ya 6 yavugaga ngo tuganire n’abana bacu ku buzima bw’imyororokere, hari umugabo nabonaga twari duturanye akajya ashukisha akana k’agakobwa utuntu tw’uduhendabana. Nyuma yo guhugurwa nabashije kubegera bombi ndabaganiriza none uwo mugabo yarabiretse tubanye neza nta kibazo.
Valentine avuga ko mu nyigisho ya 7 Kwegera abana no kubagira inama ingimbi n’abangavu bafite virus itera Sida, yabashije gutumirwa ku kigo nderabuzima agatanga inama. Ati”Hari abana batinyaga kunywa imiti bamaze kujya bayanga, narabegereye ndabaganiriza mbabwira ko kunywa imiti bifasha ubuzima bwabo bw’ejo hazaza, ikabafasha no kongera abasirikare mu mubiri.
Niyonsenga Belthilde wahuguwe n’umubyi mugenzi we wari warahuguwe na gahunda Umuryango ni ingenzi. Avuga ko mbere mugenzi atarahura na mugenzi we wamuhuguye, yari umubyeyi udatega abana amatwi, baba bakosheje agahita abakubita atabanje kubabaza icyabibateye. Nyuma yo kuganira na mugenzi we yamwigishije ubumenyi ngiro bwo kuba umubyeyi mwiza. Atangira kujya yegera abana bakaganira, abana bamwisanzuraho batari basanzwe babikora. Avuga ko yahise akomerezaho no kujya abaganiriza ku buzima bw’imyororokere no kwirinda kujya mu ngeso mbi. Ubu abana bameze neza, baratubwira ibyo bashaka byose n’icyo bashaka ko tubasobanurira.
Inyigisho 7 bahawe harimo: Intangiriro ya gahunda Umuryango ni ingenzi ari nayo ntera yo kumva umwana wawe. Ubumenyi ngiro bwo kuba umubyeyi mwiza , Uruhare rw’ababyeyi mu kwigisha abana babo ibirebana n’ubuzima bw’imyororokere n’imibonano mpuzabitsina, amakuru agamije kongera ubushobozi bwo kumva utabangamiwe n’ubumenyingiro bwo kuganira ku myanya ndangagitsina n’imibonano mpuzabitsina, Kuganira ku mibonano mpuzabitsina n’igitutu abana bahura nacyo, Gusobanukirwa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana , kugira inama ingimbi n’abangavu bafite Virus itera Sida.
Gahunda yo gukumira no kurinda ubwandu bushya bwa Virus itera Sida mu muryango no kurwanya ihohoterwa. Caritas Rwanda ku bufatanye na USAID ku nkunga y’ikigega cya perezida w’Amerika PEPFAR. Igaragaza ko mu cyerekezo cy’imyaka 5 yihaye kuva muri 2022 kugera muri 2027 bari bafite intego yo kuzagera ku miryango isaga ibihumbi 80, harimo kwita ku miryango itishoboye, kwita ku bafite ubwando bw’agakoko gatera Sida n’abafite imiryango yagezweho n’ingaruka za virus itera Sida ndetse n’abana bagize ibibazo byo guterwa inda batagejeje ku myaka y’ubukure. Bafashwa binyuze mu matsinda bibumbiyemo hari ayo kubitsa no kugurizanya, gukora ubworozi bubateza imbere ari naho bahererwa inyigisho.
USAID niyo itera inkunga umushinga wa Igire Gimbuka ukorera mu turere 4 tw’ intara y’uburengerazuba mu gihe cy’imyaka 5, kuva muri 2022 kugeza muri 2027, hibandwa mu gufasha imiryango yagizweho ingaruka na Virus itera Sida kugira ubuzima bwiza bufite umutekano, kugera ku bukungu no kuburezi bw’abana bayikomokamo. Mu mwaka w’2022 Caritas Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 10 y’ubufatanye na USAID banishimira byinshi byagezweho kubera ubwo bufatanye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.