UNESCO na Kiliziya Gatolika mu Bufaransa batangije Umwaka wa Yubile y’imyaka 150 Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu amaze avutse
Nyuma y’uko Kiliziya Gatolika mu Bufaransa itangaje ku mugaragaro itangizwa ry’umwaka wa Yubile ya Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita k’Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryamaze gutangaza ubufatanye mu kwizihiza iyi yubile y’imyaka 150 amaze avutse.
Gutangiza iyi yubile byafunguwe ku mugaragaro ku cyumweru tariki 8 Mutarama 2023, bitangizwa n’igikorwa cyo gufungurira rimwe inzugi za Bazilika 2 zo mu Bufaransa arizo Bazilika ya Liziye (Lisieux) aho Mutagatifu Tereza yitiriwe na Bazilika ya Alenso(Alencon) aho avuka , kiyobowe na Musenyeri Habert Umwepiskopi wa Baye(Bayeux) na Liziye(Lisieux).
Nyuma y’uko umujyi wa Liziye umenyekanye cyane bishingiye ku kuba Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu yarahabaye , akahitirirwe, akagaragaza Ingabire y’akataraboneka mu gukunda Kristu no guhamya ukwemera kugeza ubwo Kiliziya Gatolika imushyize mu barimu bayo(Docteur de l’Eglise); ibi byatumye umujyi wa Liziye uza ku mwanya wa kabiri muri iki gihugu nyuma ya Lurude mu kwakira abakerarugendo n’abakora ingendo nyobokamana. Ibi byatumye UNESCO iwushyira mu hantu nyaburanga ndangamuco ikurikirana hagamijwe guteza imbere umuco w’ubusabane ku bantu batandukanye n’ibiganiro hagati y’abanayamadini batandukanye.
Nk’uko urubuga rwa Aleteia.org rubutangaza, UNESCO ivuga ko Tereza w’i Liziye yakoze ibintu bidasanzwe akiri muto, ibikorwa bye bikaba ari umurage bwiza wigisha abantu kugira ubumuntu, guharanira ubufatanye, ubutabera n’amahoro mu bantu, ndetse akaba n’umwalimu mwiza wigisha urukundo rutarobanura.Uyu ukaba ari umurage UNESCO yifuza kwigisha benshi ishingiye ku rugero n’ibikorwa byaranze Tereza w’i Liziye wabikoze akiri muto, agapfa asize umurage mwiza ku isi.
Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu yavukiye i Alenso(Alençon) mu gihugu cy'u Bufaransa, ku wa 2 Mutarama 1873. Yitaba Imana ku wa 30 nzeli 1897 i Lisieux, asiga avuze ko Ijuru rye rizaba gukora ibyiza muri iyi si. Ababyeyi be ni Ludoviko na Azeliya (Louis Martin na Azélie-Marie Guérin). Bari abantu bubaha Imana, bagakunda imigenzo myiza inyuranye yo kwitagatifuza, nko kubahiriza gusiba (le jeûne) no gusenga bubahirije umwaka wa liturujiya. Mariya Fransiska Tereza Maritini yavukanaga n’abana icyenda, bane mu bavandimwe be babaye ababikira. Abo ni Mariya, Pawulina, Lewoniya na Celine. Tereza yabatijwe kuwa 4 Mutarama 1873.
Tereza yakundaga ubuzima bw’abihayimana, agahora ashakisha uko yashimisha Yezu, ari nako ahangayikishijwe no kumenya niba Yezu amwishimira ; Tereza yakomerekejwe no kubura nyina Zeliya kuwa 28 Nzeri 1877, nuko ahitamo mukuru we Pawulina wari mu kigero cy’imyaka 16 ngo umubere umubyeyi mu mwanya wa Zeliya witabye Imana. Tereza yabaye imfubyi kuri Nyina afite imyaka ine n’igice, arerwa na bakuru be Mariya na Pawulina. Aba bose bitagatifurije mu muryango w’Abakarumeli i Liziye.
Tereza yiyumvisemo umuhamagaro wo kwiha Imana akiri muto, nuko ajya i Roma gusaba Papa Lewo wa XIII kwemererwa kwinjira mu muryango w’Abakarumeli atarageza imyaka yari yemewe n’amategeko ya Kiliziya. Papa Lewo wa XIII amaze kubimwemerera, yinjiye mu muryango w’Abihayimana b’Abakarumeli afite imyaka 15 y’amavuko, ahitagatifuriza mu gihe cy’imyaka icyenda, hanyuma asanga uwo yiyeguriye mu ijuru.
Tereza yadukanye uburyo bushya bwo kwitagatifuza. ‘Akayira k’ubusamo’ (la théologie de la « petite voie », de l'enfance spirituelle) ; kubwe, si ngombwa gushakira ubutagatifu mu bintu bihambaye gusa, ahubwo mu bikorwa bya buri munsi, bimwe bito cyane, ukabisohoza ku bw’urukundo rw’Imana.
Tereza w’Umwana Yezu yari afite inshingano ebyiri ; Kuba umutagatifu, no gusabira Abasaseridoti. Mu kuzirikana Ijambo ry’Imana no gusenga cyane, yahishuriwe uburyo bworoshye bwo kugera ku mugambi we : Kwiyoroshya (kwicisha bugufi) kugira ngo Imana ubwayo imuzamure uwo musozi utoroshye w’ubutungane. Ubwo buryo bwe nibwo buzwi ku izina ry’INZIRA NGUFI cyangwa ‘AKAYIRA K’UBUSAMO’. Tereza w’Umwana Yezu ni umwalimu w’ubwiyoroshye no kurangamira Imana muri byose, ntacyo usuzuguye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.