Urubyiruko rusaga 7000 rwakoreye urugendo nyobokamana kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2024, urubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu, rwakoreye urugendo nyobokamana mu Ruhango mu ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe.
Ni urugendo nyobokamana rwateguwe na Kominote ya Emmanuel mu Rwanda ifatanyije na Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry'urubyiruko mu Nama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, ndetse n'Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.
Muri uru rugendo' urubyiruko rusaga 7000 rwitabiriye, rwari ruherekejwe n'abapadiri bashinzwe urubyiruko muri za Diyosezi na Paruwasi zitandukanye ndetse na Padiri Alexis Ndagijimana, Umunyamabanga wa Komisiyo Ishinzwe Ikenurabushyo ry'Urubyiruko mu Nama y'Abepiskopi ari na we wayoboye Igitambo cya Misa.
Kuri gahunda y'uru rugendo Nyobokamana, uretse Igitambo cya Misa, hanabayemo Isengesho ryo gusabira urubyiruko ku buryo bwihariye. Urubyiruko rwashimishijwe kandi no gusingiza Imana birekuye nk'urubyiruko, guhabwa penetensiya no kuganirizwa ku mateka y'Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango benshi batari bazi.
Padiri Alexis yakomeje abwira urubyiruko ko impuhwe z'Imana ari igisubizo ku bibazo byose birwugarije arusaba kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma rujya kure yazo, nko: kurambirwa no kutamenya gutegereza, kwigereranya n'abandi, Kuba imbohe y'ibyo rudafite rukirengagiza ibyo rufite, guhora rushingira ku byahise n'ibindi.
Mu nyigisho Padiri Alexis Ndagijimana, umunyamabanga wa Komisiyo y'Urubyiruko mu Nama y'Abepisikopi, yagejeje ku rubyiruko, yibukije ko Imana igira impuhwe zitagira umupaka kandi ko ntawe yirengagiza.
Diogene Ngezahayo na Esperance Uwamahoro bashinzwe guhuza ibikorwa by'ubutumwa bw'urubyiruko, basobanura impamvu y'urugendo nyobokamana rw'urubyiruko mu ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, bagaragaje ko bashingiye ku bibazo byugarije urubyiruko, basanze rukeneye gusenga no kwiragiza impuhwe z'Imana nk'umuti urambye w'ibi bibazo.
Padiri Alexis kandi yasabye urubyiruko kwakira ingabire zitandukanye Yezu Nyirimpuhwe yabahaye zirimo: amahoro, ibyishimo gusaba no gutanga imbabazi, gukunda no Kwakira Bikira Mariya nk'inshuti n'umujyanama mwiza.
Yagize ati "Muri iyi minsi ya none, hari byinshi biremereye urubyiruko, ku buryo bikeneye igisubizo kidasanzwe. Twabonye ko ari ngombwa kwitura Yezu Nyirimpuhwe, nk'umwe mu miti yakomeza kandi ikagarurira ikizere urubyiruko."
Diogene yakomeje avuga ko bishimiye uko urubyiruko rwitabiriye iyi gahunda ibaye ku nshuro ya mbere, asaba ko yakomeza, ikazajya iba buri mwaka, kandi igategurwa kare, kugira ngo urubyiruko rurusheho kuyitabira.
Mfashijwenimana Gaspard umujene wo muri Diyosezi ya Kabgayi paruwase ya Gitarama yagaragaje ibyishimo we na bagenzi be batewe n'iyi gahunda.
Ati"Byatangiye babidushishikariza mu ikoraniro ryacu, twumva tugize amatsiko y'ukuntu bizaba bimeze. Twabonye abapadiri bashinzwe urubyiruko muri diyosezi zitandukanye ndetse nabajene bo hirya no hino mu gihugu. Inyigisho baduhaye yatugaruriye ikizere. Twishimiye Kiliziya yacu yaduteguriye uru rugendo kandi bikagerwaho. Twaganirijwe ku mateka yiyi ngoro ya Yezu nyirimpuhwe mu Ruhango benshi muri twe ntitwari tubizi. Abataje bahombye ariko turaza kubabwira ko Yezu abakunda kandi abategereje ngo abakire mu mpuhwe ze."
Yakomeje atanga ikifuzo cy'uko iri sengesho ryakomeza. Ati "Twifuza ko iri sengesho ryajya riba nka kabiri mu mwaka kandi rigategurwa kare, abajene bakabona umwanya wo kwitegura bihagije ndetse byaba na byiza bakajya banategura uburyo bwo gusabana nyuma yo gusenga."
Ibyishimo bya Gaspard abisangiye n'Umuhoza Liliane waturutse muri Paruwase ya Kicukiro muri Arikidiyosezi ya Kigali. Yagize ati "Ni ubwa mbere nje hano mu Ruhango ariko ndishimye cyane kuko nabonye ibyiza byo kwa Yezu Nyirimpuhwe. Naje nsaba Yezu kumpa ingabire yo gutanga imbabazi kandi ndumva nazitanze nkaba nishimye kandi ntashye mbohotse."
Aldo Muhizi wo muri paruwasi ya Sainte Famille I Kigali nawe yavuze ko yishimye cyane kuba yabashije kuza muri uru rugendo nyobokamana no kwitura Yezu nyirimpuhwe mu ntangiriro z'umwaka.
Ati"Turi imbaraga za Kiliziya kandi turayikunda ni yo mpamvu twaje kugira ngo twongere twakire impuhwe z'Imana kandi ntako bisa. Tuhakuye amahoro n'ibyishimo n'izindi ngabire nyinshi Yezu yaduhaye. Twifuza ko iri sengesho ryo gusabira urubyiruko ryajya riba igihe cyose kuko kwitura Impuhwe za Nyagasani ntako bisa."
Insanganyamatsiko y'urugendo nyobokamana rw'urubyiruko mu Ruhango yagiraga iti"Uhoraho ineza yawe iraduhoreho nk'uko amizero yacu agushingiyeho (Zaburi 33(32),22). Ikaba ijyanye n'iyahariwe ukwrzi kw'Ikenurabushyo ry'urubyiruko igira iti "Mwishimire amizero mufite ,mwiyumanganye mu magorwa, ntimugahweme gusenga" (Rm 12,12).
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.