Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka
Marie Jeanne Umutoni
Umunyamakuru

Marie Jeanne Umutoni

Yanditse inkuru 586 kuri Kinyamateka. Kuva 21 Gicurasi 2022 kugeza 13 Ugushyingo 2026.

Inkuru
586
Uku kwandikwa kw'izina mu bubiko bwa kera bigomba kugenzurwa
Marie Jeanne Umutoni 285 Marie Jeanne UMUTONI 121 Umutoni Marie Jeanne 65 UMUTONI Marie Jeanne 35
Kwamamaza KIM

Inkuru ze

Zerekanwe 14 muri 586

Mu gihe Noheli yegereje, Papa Leo wa XIV yibukije icy’ingenzi cya Adiventi
Kiliziya / Vatikani

Mu gihe Noheli yegereje, Papa Leo wa XIV yibukije icy’ingenzi cya Adiventi

Mu biganiro rusange ageza ku bamukurikiye buri wa gatatu, kuri uyu wa 17 Ukuboza 2025, ku Kibuga cya Mutagatifu Petero, Papa Leo wa XIV yashimangiye ko igihe cya Adiventi atari icyo kwibera mu bikorwa byinshi bidaha umutima umwanya, ahubwo ari igihe cy’ingenzi cyo kwitegura mu mutuzo, mu isengesho no mu kwisuzuma, kugira ngo abakirisitu bakire neza ivuka rya Yezu Kristu.

Marie Jeanne Umutoni · 17 Ukuboza 2025
Sangiza
Indashyikirwa mu Karere ka Huye, Karubanda irakataje mu rugendo rwo kuba indashyikirwa mu gihugu
Kiliziya / Mu Rwanda

Indashyikirwa mu Karere ka Huye, Karubanda irakataje mu rugendo rwo kuba indashyikirwa mu gihugu

Ubwo Seminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis yari mu byishimo by’umunsi mukuru w’ishuri ryabo ryaragijwe Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha kuwa 08 Ukuboza 2025, bahize kuzaza mu myanya ya mbere ku rwego rw’igihugu nyuma yo kubwirwa n’umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Jean Bosco Ntagungira ko nabyo bishoboka bakava ku rwego rw’akarere bakagera ku rwego rw’igihugu.

Marie Jeanne Umutoni · 09 Ukuboza 2025
Sangiza
Seminari Nto ya Karubanda yizihije isabukuru y’imyaka 63 imaze ishinzwe, inishimira ibyagezweho mu mwaka wa 2024–2025
Kiliziya / Mu Rwanda

Seminari Nto ya Karubanda yizihije isabukuru y’imyaka 63 imaze ishinzwe, inishimira ibyagezweho mu mwaka wa 2024–2025

Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2025, Seminari Nto ya Karubanda Virgo Fidelis, yahimbaje Bikira Mariya Utarasamanywe Icyaha yiragije, hanizihizwa isabukuru y’imyaka 63 imaze ibayeho. Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umushumba wa Diyosezi ya Butare.

Marie Jeanne Umutoni · 08 Ukuboza 2025
Sangiza
Diyosezi ya Kabgayi yongereye ubushobozi abantu bafite ubumuga bo mu Karere ka Kamonyi
Kiliziya / Mu Rwanda

Diyosezi ya Kabgayi yongereye ubushobozi abantu bafite ubumuga bo mu Karere ka Kamonyi

Ku munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wizihirijwe muri Paruwasi ya Kamonyi ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi kimwe n’ahandi hose ku isi ku wa Gatatu tariki ya 03 Ukuboza 2025, abantu bafite ubumuga batishoboye bahawe ubufasha bugamije kubafasha kwiteza imbere no kunoza imibereho yabo bagenewe n’iyi Diyosezi. Ubufasha bwatanzwe burimo amatungo magufi, imashini zidoda n’ibiryamirwa byahawe ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, mu rwego rwo kuborohereza mu mibereho ya buri munsi.

Marie Jeanne Umutoni · 04 Ukuboza 2025
Sangiza
Diyosezi ya Kabgayi yifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite Ubumuga
Kiliziya / Mu Rwanda

Diyosezi ya Kabgayi yifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite Ubumuga

Kuri uyu wa Gatatu, Diyosezi Gatolika ya Kabgayi yifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite Ubumuga, wizihizwa buri tariki 03 Ukuboza. Ni mu birori byateguwe na Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe kwita ku bantu bafite ubumuga ku bufatanye n’Akarere ka Kamonyi, byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Paruwasi ya Kamonyi na Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umushumba w’iyo Diyosezi ya.

Marie Jeanne Umutoni · 03 Ukuboza 2025
Sangiza