Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
MJ
Umunyamakuru

Marie Jeanne Umutoni

Yanditse inkuru 508 kuri Kinyamateka. Kuva 21 Gicurasi 2022 kugeza 29 Nzeri 2026.

Inkuru
508
Uku kwandikwa kw'izina mu bubiko bwa kera bigomba kugenzurwa
Marie Jeanne Umutoni 285 Marie Jeanne UMUTONI 121 Umutoni Marie Jeanne 65 UMUTONI Marie Jeanne 35
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Inkuru ze

Zerekanwe 14 muri 508

"Ni igihugu kizasurwa n'Abantu bubashywe mu bihugu byabo", Padiri KAYISABE
Kiliziya

"Ni igihugu kizasurwa n'Abantu bubashywe mu bihugu byabo", Padiri KAYISABE

Padiri KAYISABE Vedaste, Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, arashimira abakomeje kugira uruhare mu myitegura y'Inteko rusange y'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari izateranira i Kigali kuva tariki 31 Nyakanga 2025 kugera tariki 03 Kanama 2025, avuga ko harimo gukorwa imyiteguro yo ku rwego rwo hejuru, kuko iyi Nama izazana mu gihugu abantu bubashywe mu bihugu byabo.

Marie Jeanne Umutoni · 11 Nyakanga 2025
Sangiza
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Rwanda CEJP yatangaje ko hari intambwe imaze guterwa mu myaka isaga 30 isubukuye ibikorwa.
Kiliziya / Mu Rwanda

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Rwanda CEJP yatangaje ko hari intambwe imaze guterwa mu myaka isaga 30 isubukuye ibikorwa.

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2025, i Gikondo muri Centre Saint Vincent Pallotti habereye inama y’inteko rusange ya Komisiyo y’Abepisikopi y’Ubutabera n’Amahoro mu Rwanda CEJP yari igamije kurebera hamwe ibikorwa byayo byakozwe mu mwaka wa 2024 no kurebera hamwe ibiteganyijwe mu mwaka wa 2025. Ubuyobozi bwayo bwishimiye ibyagezweho kuva mu 1997 CEJP isubukuye ibikorwa byayo. Ni inama yahuje Abepiskopi batandukanye, Abapadiri bahagarariye Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu ma Diyosezi, abahuzabikorwa ba Komisiyo y’ubutabera n’amahoro n’abakozi ba za komisiyo zitandukanye mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Marie Jeanne Umutoni · 26 Werurwe 2025
Sangiza
Caritas Rwanda yatangaje ko ibikorwa byagezweho mu rwego rw’ubuzima muri 2024 biri ku kigero cya 98%.
Ubuzima / Mu Rwanda

Caritas Rwanda yatangaje ko ibikorwa byagezweho mu rwego rw’ubuzima muri 2024 biri ku kigero cya 98%.

Mu nama y’inteko rusange ya Caritas Rwanda yabaye ku wa 24 Werurwe 2025, i Gikondo muri Centre Saint Vincent Pallotti, yahuje Abepiskopi, Abayobozi ba Caritas muri Diyosezi barimo Abapadiri, Abalayiki, Komisiyo zitandukanye mu nama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye bavuze ko mu rwego rw’ubuzima bishimiye ibyagezweho ku kigero cya 98% mu mwaka wa 2024 banafata ingamba nshya mu myaka 5 iri imbere.

Marie Jeanne Umutoni · 25 Werurwe 2025
Sangiza
Sr Immaculée Uwamariya yamuritse igitabo kitwa ‘’Urugo rwiza ni ijuru rito.’’
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Sr Immaculée Uwamariya yamuritse igitabo kitwa ‘’Urugo rwiza ni ijuru rito.’’

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025 muri Centre Saint Vincent Pallotti, ubwo hahimbarizwaga umunsi w'Ijambo ry'Imana kimwe nk’ahandi hose mu gihugu, Abanyamuryango ba “Famille Esperance” bijihije isabukuru y’imyaka umunani Sr Immaculée Uwamaliya amaze atanga inyigisho ku mbuga nkoranyambaga, ndetse hanamurikwa igitabo yise ''Urugo Rwiza ni ijuru rito''.

Marie Jeanne Umutoni · 26 Mutarama 2025
Sangiza
Itangazamakuru ryasabwe ubufatanye mu bikorwa by’icyumweru cy’ubumwe bw’Abakirisitu
Ubusesenguzi

Itangazamakuru ryasabwe ubufatanye mu bikorwa by’icyumweru cy’ubumwe bw’Abakirisitu

Babisabiwe mu kiganiro cyahuje Ubuyobozi bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda n’Abanyamakuru kuri uyu wa 14 Mutarama 2025, cyabereye ku biro by'uyu muryango ku Kacyiru, mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo n’uruhare rw’itangazamakuru mu kwimakaza ubumwe bw’Abakiristu mu Rwanda no mu karere no ku bizakorwa mu cyumweru cy’Ubumwe bw’Abakristu.

Marie Jeanne Umutoni · 15 Mutarama 2025
Sangiza
Caritas ya Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’umuturage.
Anyuranye / Mu Rwanda

Caritas ya Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’umuturage.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Mutarama 2025, muri Centre Saint Paul Kigali Ltd habereye Inama y'Inteko rusange ya Caritas ya Kigali na Komisiyo y'ubutabera n'amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali (CDJP). Ni inama yahuje abapadiri bakuru ba Paruwasi, abayobozi b'Ibitaro na b’ibigo nderabuzima, Abahagarariye imiryango y'abihayimana n'abalayiki bahagarariye Caritas na komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu maparuwasi, abakozi ba Caritas na CDJP n'abandi.

Marie Jeanne Umutoni · 08 Mutarama 2025
Sangiza
Mama Karola Mukamazimpaka Umubikira wa mbere w’umu Berenaridine mu Rwanda witabye Imana , yashyinguwe.
Anyuranye / Mu Rwanda

Mama Karola Mukamazimpaka Umubikira wa mbere w’umu Berenaridine mu Rwanda witabye Imana , yashyinguwe.

Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024, i Kigali mu rugo rukuru rw'Ababikira b’Ababernardine habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma no gusabira Mama Karola Mukamazimpaka, umunyarwandakazi wa mbere winjiye mu muryango w'Ababikira b'Ababernardine, witabye Imana ku wa 23 Ukuboza 2024. Mu buhamya bwatanzwe bwagarutse ku murage asigiye barumuna be wo kwiyegurira Imana no gukunda umubyeyi Bikiramariya.

Marie Jeanne Umutoni · 27 Ukuboza 2024
Sangiza