“Umuseminari agira ikimuranga harimo no gutegura neza ibiruhuko,” myr Jean Bosco Ntagungira.
Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2024, iseminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis, yahimbaje umunsi mukuru wa Bikira Mariya Utasamanywe icyaha iyi Seminari yaragijwe. Myr Jean Bosco Ntagungira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yasabye abaseminari gutegura gahunda y’ibiruhuko no kugira ikibaranga nk’abaseminari muri ibi biruhuko bagiyemo.