Butare: Myr Jean Bosco Ntagungira yasabye abakristu bafite kiliziya zifunze kudacika intege no gushakira igisubizo hamwe.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Ukwakira 2024, ubwo yasuraga Paruwasi ya Busoro, Nyamiyaga na Ruyenzi.
Yanditse inkuru 508 kuri Kinyamateka. Kuva 21 Gicurasi 2022 kugeza 29 Nzeri 2026.
Zerekanwe 14 muri 508
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Ukwakira 2024, ubwo yasuraga Paruwasi ya Busoro, Nyamiyaga na Ruyenzi.
Paruwasi ya Busoro yasabye, Myr Jean Bosco Ntagungira, wasuye iyi paruwasi kuri uyu wa 21 Ukwakira 2024, ko Santarali ya Kareba ubusanzwe ibarizwa muri iyi Paruwasi, yakwimurirwa muri paruwasi ya Kinazi, Diyosezi ya Kabgayi kuko ari ho yegereye.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira 2024, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Myr Jean Bosco Ntagungira muri gahunda ye yo gusura Paruwasi zigize iyi Diyosezi, yasuye Paruwasi zo mu gice cy'Amayaga arizo: Busoro, Nyamiyaga na Ruyenzi.
Kuri iki cyumweru taliki ya 20 Ukwakira 2024, Myr Jean Bosco Ntagungira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yasuye Paruwasi ya Nyanza ku nshuro ya mbere nyuma yo guhabwa Inkoni y’Ubushumba, bwo kuyobora Diyosezi ya Butare. Igitambo cya Misa cyatuwe na Myr Jean Bosco Ntagungira ari kumwe na Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru na bamwe mu bapadiri bakorera ubutumwa muri iyi Paruwasi no mu mashuri ayegereye.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 15 Ukwakira, muri Diyosezi ya Butare mu kiganiro cyabereye mu murenge wa Mukura ho mu Karere ka Huye cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘’Indangagaciro na Kirazira, isoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’abanyarwanda.’’
Ku wa Gatandatu taliki ya 12 Ukwakira 2024, muri Paruwasi Cathedrale ya Butare habereye amasezerano ya burundu ku biyeguriyimana ba Kominote Ingoro y’Urukundo 7: Ari bo Mama Beatha Nyiraneza wo muri Paruwasi ya Ruhuha, Mama Esther Nyirashyikiro uvuka muri Paruwasi ya Mushaka, Mama Illuminée Iyakaremye uvuka muri Paruwasi ya Magi, Mama Marie Goretti Uwizeyimana uvuka muri Paruwasi ya Higiro, Mama Vestine Mukeshimana uvuka muri paruwasi ya Ndera, Frère Flavien Ndinayo uvuka muri Paruwasi Gahunga na Frère Jean Paul Munyabarenzi wo muri Paruwasi ya Kampanga.
Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2024, Abaseminari bakuru barenga 500 bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho ku butaka butagatifu bari kumwe Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali, Myr Papias Musengamana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, Myr Balthazar Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi na Myr Celestin Hakizimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro n’abapadiri bayobora za seminari.
Kuri iki cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, yayoboye Misa ye ya mbere muri Paruwasi Katederali ya Butare nyuma y'umunsk umwe atangiye ubu butumwa ku mugaragaro.
Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024, Myr Jean Bosco Ntagungira, watorewe kuyobora Diyosezi ya Butare ari kumwe na Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Butare ugiye mu Kiruhuko cy’izabukuru basuye Seminari nto ya Karubanda, mu rwego rwo gukomeza kurambagira Diyosezi yatorewe kuyobora.
Kuri uyu wa 5 taliki ya 20 Nzeri 2024, n’ibwo Myr Mushya Jean Bosco Ntagungira watorewe kuyobora Diyosezi ya Butare asimbuye Myr Filipo Rukamba ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yageze muri iyi Diyosezi, mu byishimo byinshi Myr mushya yakiriwe n’abapadiri, abihayimana n’abakirisitu barangajwe imbere n’Umwepiskopi wabo Myr Filipo Rukamba.
Myr Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro yabigarutseho kuri uyu wa 23 Kanama 2024 mu kiganiro yateguriye urubyiruko gifite insanganyamatsiko igira iti"Uruhare rw'imiryango ya Agisiyo Gatolika mu ikenurabushyo ry'urubyiruko."
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Kanama 2024 muri Paruwasi ya Mugombwa ho muri Diyosezi ya Butare, abagera ku 108 basoje inyigisho z’isanamitima, ubumwe, Ubwiyunge n’Ubudaheranwa.
Mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ‘Asomusiyo’ Musenyeri Selesitini Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro yabwiye abari bateraniye i Kibeho ko badakwiye guterwa ipfunwe n’ababita abasazi kuko ngo ‘icyakitwa ibisazi giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu’.
Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu nteko Rusange ya 170 yateranye tariki 7-10 Gicurasi 2024, yatoreye Padiri Bwema Lambert, Umupadiri wa Diyosezi ya Butare, wakorega ubutumwa muri Paruwasi ya Gisagara, kuba umuyobozi wa gahunda za Radio Maria Rwanda asimbuye padiri SENANI Ephrem, wa Diyosezi ya Kabgayi, wagizwe Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi.