Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
TN
Umunyamakuru

Theophile NGENDAHIMANA

Yanditse inkuru 377 kuri Kinyamateka. Kuva 08 Ukuboza 2023 kugeza 28 Nzeri 2026.

Inkuru
377
Uku kwandikwa kw'izina mu bubiko bwa kera bigomba kugenzurwa
Theophile NGENDAHIMANA 354 Theophile Ngendahimana 19 NGENDAHIMANA Theophile 3 Ngendahimana Theophile 1
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Inkuru ze

Zerekanwe 14 muri 377

Abepiskopi Gatolika mu Rwanda basoje Inteko Rusange ya 176, bongera gutorera Karidinali Kambanda kuyobora Inama y’Abepiskopi
Kiliziya / Mu Rwanda

Abepiskopi Gatolika mu Rwanda basoje Inteko Rusange ya 176, bongera gutorera Karidinali Kambanda kuyobora Inama y’Abepiskopi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda basoje Inteko Rusange ya 176 isanzwe ibahuza, yari imaze iminsi ine iteraniye ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda giherereye i Ruyenzi. Iyi nteko yari iyobowe na Antoine Karidinali Kambanda, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, wongeye gutorerwa indi manda y’imyaka itatu yo kuyobora iyi nama.

Theophile NGENDAHIMANA · 19 Ukuboza 2025
Sangiza
Abanyamategeko ba Kiliziya  Gatolika  muri Uganda bamaganye  ifungwa n’itabwa muri yombi rya padiri washimuswe, basaba ko yahabwa ubutabera
Kiliziya / Mu Karere

Abanyamategeko ba Kiliziya Gatolika muri Uganda bamaganye ifungwa n’itabwa muri yombi rya padiri washimuswe, basaba ko yahabwa ubutabera

Abanyamuryango b’Ihuriro ry’Abanyamategeko Gatolika bo muri Uganda (Uganda Catholic Lawyers Society – UCLS) basohoye itangazo , bamagana bikomeye ishimutwa, kuburirwa irengero ku gahato, n’ifungwa rikomeje rya Padiri Deusdedit Ssekabira wa Diyosezi Gatolika ya Masaka, bavuga ko ifatwa n’ifungwa rye binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Uganda ndetse n’amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.

Theophile NGENDAHIMANA · 17 Ukuboza 2025
Sangiza
Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda batangiye  Inteko Rusange ya 176 izamara iminsi ine
Kiliziya / Mu Rwanda

Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda batangiye Inteko Rusange ya 176 izamara iminsi ine

Kuva kuri uyu wa 16 kugeza ku wa 19 Ukuboza 2025, ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda giherereye ku Ruyenzi, hateraniye Inama Rusange ya 176 isanzwe ihuza Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda. Iyi nama iyobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, igamije gusuzuma ubuzima bwa Kiliziya Gatolika n’icyerekezo cyayo mu mwaka w'ubutumwa wa 2025/2026.

Theophile NGENDAHIMANA · 16 Ukuboza 2025
Sangiza
Karidinali Kambanda yongeye kuvuga ku mushinga wo kubaka Katederali ya Kigali ahahoze gereza ya 1930
Kiliziya / Mu Rwanda

Karidinali Kambanda yongeye kuvuga ku mushinga wo kubaka Katederali ya Kigali ahahoze gereza ya 1930

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yongeye gutangaza aho umushinga wo kubaka Katederali ya Kigali ugeze, ahazubakwa hakaba ari ahahoze gereza ya Nyarugenge izwi nka gereza ya 1930. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, cyasohotse kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025.

Theophile NGENDAHIMANA · 15 Ukuboza 2025
Sangiza
Karidinali Ambongo “Ni gute amasezerano ya Washington yasinywa, Uvira igafatwa n’inyeshyamba mu cyumweru kimwe gusa?
Kiliziya / Mu Karere

Karidinali Ambongo “Ni gute amasezerano ya Washington yasinywa, Uvira igafatwa n’inyeshyamba mu cyumweru kimwe gusa?

Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo, yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, mu gusoza Inama rusange ya 15 y’Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepisikopi bo muri Afurika yo hagati (ACEAC). Iyo nama yari imaze iminsi itatu ibera I Kinshasa, yitabiriwe n’abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

Theophile NGENDAHIMANA · 15 Ukuboza 2025
Sangiza
Kinshasa: Karidinali Kambanda yagaragaje impungenge ku karere gafite abakristu benshi muri Afurika nyamara bagahora mu makimbirane n’intambara
Kiliziya / Mu Karere

Kinshasa: Karidinali Kambanda yagaragaje impungenge ku karere gafite abakristu benshi muri Afurika nyamara bagahora mu makimbirane n’intambara

Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2025, ku munsi wa gatatu w’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iteraniye i Kinshasa muri DRC,Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yagaragaje ikibazo gikomeje kigaragara muri Afurika aho imibare y'Abakristu yiyongera ariko ntibijyane n'imibereho ihuje n'indangagaciro za gikristu.

Theophile NGENDAHIMANA · 13 Ukuboza 2025
Sangiza
AJECL yasoje igisekuru cya mbere cy’ikinyejana cya 21, yitegura icya kabiri mu rugendo rw’amahoro arambye
Anyuranye / Mu Rwanda

AJECL yasoje igisekuru cya mbere cy’ikinyejana cya 21, yitegura icya kabiri mu rugendo rw’amahoro arambye

Ku wa 5 Ukuboza 2025, Umuryango w’urubyiruko rwisunze mutagatifu Karoli Lwanga, AJECL (Association des Jeunes de Saint Charles Lwanga – Rwanda) ufite ikicaro muri paruwasi ya Butwama muri Arikidiyosezi ya Kigali, wahurije hamwe abaturutse mu miryango inyuranye mu biganiro byimbitse byiswe Intra & Inter-Generational Dialogues, byari bigamije gusoza igisekuru cya mbere no gutangira icyiciro gishya cy’imyaka 25 mu rugendo rwo kubaka amahoro arambye mu Rwanda no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Theophile NGENDAHIMANA · 12 Ukuboza 2025
Sangiza
Kinshasa: Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na RDC batangiye inama y’iminsi itatu
Kiliziya / Mu Karere

Kinshasa: Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na RDC batangiye inama y’iminsi itatu

Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2025, i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatangijwe ku mugaragaro inama y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika bo muri Afrika yo Hagati (ACEAC). Ni inama ihuza abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na RDC buri myaka itatu, igamije gushimangira ubutumwa bwa Kiliziya mu kubaka amahoro, kurengera ubuzima n’uburenganzira bwa muntu ndetse no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bikomeje guhangayikisha ako karere.

Theophile NGENDAHIMANA · 11 Ukuboza 2025
Sangiza