Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
TN
Umunyamakuru

Theophile NGENDAHIMANA

Yanditse inkuru 377 kuri Kinyamateka. Kuva 08 Ukuboza 2023 kugeza 28 Nzeri 2026.

Inkuru
377
Uku kwandikwa kw'izina mu bubiko bwa kera bigomba kugenzurwa
Theophile NGENDAHIMANA 354 Theophile Ngendahimana 19 NGENDAHIMANA Theophile 3 Ngendahimana Theophile 1
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Inkuru ze

Zerekanwe 14 muri 377

Sierra Leone : Mgr Tamba Arkiyepiskopi wa Freetown ahangayikishijwe n’ibikorwa by’ubutinganyi bikomeje gukwira mu rubyiruko rw’Abanyasiyera Lewone.
Kiliziya / Muri Africa

Sierra Leone : Mgr Tamba Arkiyepiskopi wa Freetown ahangayikishijwe n’ibikorwa by’ubutinganyi bikomeje gukwira mu rubyiruko rw’Abanyasiyera Lewone.

Mu ijambo rye ryo gutangiza Umwaka wa Pasitorali wa 2025/2026 muri Arikidiyosezi ya Freetown, Mgr Edward Tamba Charles, Arkiyepiskopi wa Freetown, yavuze ko hari umuco mushya w’ibikorwa by’ubutinganyi cyangwa imibonano mpuzabitsina ikorwa n’abahuje igitsina uri kugaragara mu bakirisitu, cyane cyane mu rubyiruko, kandi ko ari “ikibazo giteye impungenge mu ikenurabushyo rya Kiliziya muri iki gihugu.”

Theophile NGENDAHIMANA · 09 Ukuboza 2025
Sangiza
Abepiskopi Gatolika muri  Benin Bamaganye Ibikorwa bihungabanya Umudendezo w’Abaturage Nyuma y’Igerageza rya Coup d’État
Kiliziya / Muri Africa

Abepiskopi Gatolika muri Benin Bamaganye Ibikorwa bihungabanya Umudendezo w’Abaturage Nyuma y’Igerageza rya Coup d’État

Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Benin (CEB) yatangaje ko ihangayikishijwe cyane n’ibyabaye ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2025, aho havuzwe igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryakozwe n’abasirikare. Mu itangazo bashyize ahagaragara uwo munsi, Abepiskopi bavuze ko “bababajwe cyane n’igerageza ryo gufata ubutegetsi hifashishijwe ingufu za gisirikare.”

Theophile NGENDAHIMANA · 08 Ukuboza 2025
Sangiza
Abakristu Gatolika mu Rwanda bicuza uruhare rwa bamwe bishoye mu bikorwa bihabanye n’Ivanjili byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kiliziya / Mu Rwanda

Abakristu Gatolika mu Rwanda bicuza uruhare rwa bamwe bishoye mu bikorwa bihabanye n’Ivanjili byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abakristu Gatolika mu Rwanda bongeye kugaragaza ko n'ubwo bamaze imyaka 125 bakiriye Ivanjili, yaje ikurikiwe na byinshi byiza, haba mu burezi, mu buzima n’iterambere rusange, bababazwa n’uko hari bamwe mu bakristu ba Kiliziya bishoye mu bikorwa bihabanye n’ukwemera, birimo n’ubwicanyi ndengakamere bwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Theophile NGENDAHIMANA · 08 Ukuboza 2025
Sangiza
U Burundi bwifatanyije n’u Rwanda mu byishimo bya Yubile y’imyaka 125 y’Ivangili mu Rwanda
Kiliziya / Mu Rwanda

U Burundi bwifatanyije n’u Rwanda mu byishimo bya Yubile y’imyaka 125 y’Ivangili mu Rwanda

Kiliziya Gatolika mu Burundi yifatanyije n’iy’u Rwanda mu birori bikomeye byo gusoza Yubile y’Impurirane, byahuriranye no kwizihiza imyaka 100 u Burundi bumaze bubonye umupadiri wa mbere. Ni ibirori byabereye kuri Stade Amahoro mu mugi wa kigali ku rwego rw’igihugu, ahahuriye abashumba, abasaseridoti, abiyeguriyimana n’abakirisitu b’ingeri zitandukanye baturutse mu bihugu byo mu karere no hanze yabyo.

Theophile NGENDAHIMANA · 06 Ukuboza 2025
Sangiza
Papa Leo wa XIV yifurije  Kiliziya Gatolika mu Rwanda Yubile nziza y’Impurirane y’Imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n’iya 2025 Kristu Acunguye Isi
Kiliziya / Mu Rwanda

Papa Leo wa XIV yifurije Kiliziya Gatolika mu Rwanda Yubile nziza y’Impurirane y’Imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n’iya 2025 Kristu Acunguye Isi

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025, kuri Stade Amahoro i Remera, habereye ibirori byo gusoza Yubile y’impurirane y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n’iya 2025, Kristu acunguye isi. Ni ibirori byatangiwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri iyi stade, kiyoborwa na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Theophile NGENDAHIMANA · 06 Ukuboza 2025
Sangiza
Kiliziya Gatolika muri Afurika y’Epfo iri mu  kababaro ko kubura Mgr Gabriel Risi witabye Imana azize uburwayi
Kiliziya / Muri Africa

Kiliziya Gatolika muri Afurika y’Epfo iri mu kababaro ko kubura Mgr Gabriel Risi witabye Imana azize uburwayi

Urupfu rwa Musenyeri Edward Gabriel Risi, umwe mu batangije impinduramatwara mu liturujiya y’Inama y’Abepisikopi Gatolika bo muri Afurika y’Epfo (SACBC), rukomeje kubabaza abakirisitu Gatolika n’abandi bamukunduga. Musenyeri Risi witabye Imana ku myaka 76 azwi cyane kubera uruhare rwe rutazibagirana mu kuvugurura imyandikire n’imigenzo ya liturujiya, byatumye SACBC iba imwe mu Nama z’Abepisikopi zigezweho kurusha izindi mu bijyanye n’amasakaramentu n’amasengesho ya Kiliziya.

Theophile NGENDAHIMANA · 06 Ukuboza 2025
Sangiza
Abepiskopi Gatolika mu Rwanda Bashyize Hanze Igitabo Cy’amabwiriza Kizafasha Abakirisitu Guhimbaza Misa mu buryo Bunoze
Kiliziya / Mu Rwanda

Abepiskopi Gatolika mu Rwanda Bashyize Hanze Igitabo Cy’amabwiriza Kizafasha Abakirisitu Guhimbaza Misa mu buryo Bunoze

Abepiskopi Gatolika mu Rwanda babinyujije muri Komisiyo ishinzwe imihango mitagatifu n’itangwa riboneye ry’amasakaramentu, basohoye ku mugaragaro igitabo gishya cy’amabwiriza kigamije gufasha Abakirisitu guhimbaza neza Liturujiya by’umwihariko Igitambo cya Misa. Iki gitabo cyitwa “Duhimbaze Neza Misa Uko Bikwiye: Amabwiriza y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yibutsa imihimbarize iboneye y’Igitambo cya Misa”.

Theophile NGENDAHIMANA · 29 Ugushyingo 2025
Sangiza
Ibyo wamenya kuri  Komisiyo nshya y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda,  ishinzwe Amahame y’Ukwemera, Bibiliya n’Ubumwe bw’Abemera Kristu
Kiliziya / Mu Rwanda

Ibyo wamenya kuri Komisiyo nshya y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ishinzwe Amahame y’Ukwemera, Bibiliya n’Ubumwe bw’Abemera Kristu

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) yashyizeho Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Amahame y’Ukwemera, Bibiliya n’Ubumwe bw’Abemera Kristu.Byabereye ku cyicaro k’Inama y’Abepiskopi Gatolika giherereye ku Ruyenzi, ahahuriye abagize iyi komisiyo mu nama yari igamije gutangira neza inshingano z’umwaka no gukomeza kwimakaza ubufatanye mu murimo wa Kiliziya.

Theophile NGENDAHIMANA · 27 Ugushyingo 2025
Sangiza
Kinshasa: Karidinali Fridolin Ambongo arahamagarira  urubyiruko rwa Congo kubiba imbuto z’amahoro n’ikizere mu gihugu kiremerewe n’ibibazo
Kiliziya / Mu Karere

Kinshasa: Karidinali Fridolin Ambongo arahamagarira urubyiruko rwa Congo kubiba imbuto z’amahoro n’ikizere mu gihugu kiremerewe n’ibibazo

Fridolin Karidinali Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), arahamagarira urubyiruko rw’Abakirisitu Gatolika rwo muri icyo gihugu “kuba abubaka ’ubumwe n’icyizere”, mu gihe igihugu gikomeje kurangwa n’amakimbirane, ubushyamirane n’urusobe rw’ibibazo byugarije abaturage.

Theophile NGENDAHIMANA · 26 Ugushyingo 2025
Sangiza