Inkomoko y’ihame ry’Ubutasamanywa icyaha bwa Bikira Mariya muri Kiliziya Gatolika
Guhera mu myaka ya mbere, Kiliziya yari ifite isengesho ryiza cyane rigaragaza urukundo n’icyubahiro ifitiye umubyeyi wa Yezu. Ukwemera uwo Mubyeyi byemejwe n’inama nkuru yabereye Efezi mu mwaka wa 431, ivuguruza abahakanaga ububyeyi bwa Bikira Mariya abyara Jambo wigize umuntu.