Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,361 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,361
Ibinyamakuru
44
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 42 muri 169
Padiri Rwasa Chrysante asize umurage udasibangana I Gikondo.
Anyuranye / Mu Rwanda

Padiri Rwasa Chrysante asize umurage udasibangana I Gikondo.

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Ukuboza 2025 Padiri Rwasa Chrysante wo mu muryango w’Abogezabutumwa w’Abapalotini yashyinguwe muri Paruwasi ya Gikondo aho yakoze ubutumwa igihe kirekire. Padiri Chrysante yitabye Imana tariki ya 16 Ukuboza 2025 mu gihugu cy’u Bufaransa azize uburwayi, abakristu ba Paruwasi ya Gikondo n’inshuti zayo bavuze ko bashimira Imana yabahaye umupadiri nka Rwasa, kuri ubu akaba ashyinguwe muri iyi paruwasi yabayemo igihe kinini.

Alice Mukeshimana · 31 Ukuboza 2025
Sangiza
Nyaruguru: Abagore n’urubyiruko bahawe inkunga ya Miliyoni 14 Frw yo kwikura mu ngaruka z’ifungwa ry’umupaka w’Akanyaru
Anyuranye / Mu Karere

Nyaruguru: Abagore n’urubyiruko bahawe inkunga ya Miliyoni 14 Frw yo kwikura mu ngaruka z’ifungwa ry’umupaka w’Akanyaru

Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2025, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ibinyujije mu mushinga Mpaka Shamba Letu ku bufatanye na Alert International, yateye inkunga ya miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda amatsinda 28 agizwe n’abagore n’urubyiruko bakoreraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku Kanyaru, mu Karere ka Nyaruguru.

Theophile NGENDAHIMANA · 27 Ukuboza 2025
Sangiza
Itabwa muri yombi rya Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rutonde rikomeje gukurura impaka ku ngaruka z’ifungwa rya kiliziya
Kiliziya / Mu Rwanda

Itabwa muri yombi rya Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rutonde rikomeje gukurura impaka ku ngaruka z’ifungwa rya kiliziya

Abakristu ba Paruwasi ya Rutonde, iherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo muri Arkidiyosezi ya Kigali, bakomeje kuba mu bihe bikomeye by’iyobokamana nyuma y’uko kiliziya zose z’iyi paruwasi zifunzwe mu gihe kirenga umwaka, biturutse kuri gahunda ya Leta yo gufunga insengero zituzuza ibisabwa.

Theophile NGENDAHIMANA · 27 Ukuboza 2025
Sangiza
Cyangugu: Mgr Sinayobye yasabye abakristu kwizihiza Noheri bazirikana abari mu kaga, by’umwihariko impunzi z’Abanyekongo
Kiliziya / Mu Rwanda

Cyangugu: Mgr Sinayobye yasabye abakristu kwizihiza Noheri bazirikana abari mu kaga, by’umwihariko impunzi z’Abanyekongo

Mu gitambo cya Misa ya Noheri cyaturiwe muri Kiliziya ya Santarali ya Gihundwe, Paruwasi Katederali ya Cyangugu, kuri uyu wa 25 Ukuboza 2025, Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yasabye abakristu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheri batibagiwe bagenzi babo bari mu bihe bikomeye, cyane cyane impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere kubera intambara.

Theophile NGENDAHIMANA · 25 Ukuboza 2025
Sangiza
Mu butumwa bwa Noheri, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bongeye gusaba Guverinoma  gufungura  kiliziya zujuje ibisabwa
Kiliziya / Mu Rwanda

Mu butumwa bwa Noheri, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bongeye gusaba Guverinoma gufungura kiliziya zujuje ibisabwa

Mu butumwa bwa Noheri, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bongeye gusaba Leta y’u Rwanda gukora ibishoboka byose kugira ngo kiliziya zujuje ibisabwa zifungurwe. Ibi byatangajwe mu ibaruwa ikubiyemo ubutumwa bashyizeho umukono ku wa 19 Ukuboza 2025, basaba ko bwajya mu mwanya w’inyigisho mu materaniro ya Misa z’igitaramo cya Noheri mu gihugu hose ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2025.

Theophile NGENDAHIMANA · 24 Ukuboza 2025
Sangiza
Inkoranyabitabo y’Igihugu yatangiye kubika ibitabo mu buryo bw’amajwi
Anyuranye / Mu Rwanda

Inkoranyabitabo y’Igihugu yatangiye kubika ibitabo mu buryo bw’amajwi

Inteko y’Umuco yatangije ku mugaragaro gahunda nshya yo kubika no gusakaza ibitabo mu buryo bw’amajwi (audiobooks), mu rwego rwo kwagura uburyo Abanyarwanda bagera ku bitabo n’umuco wabo binyuze mu ikoranabuhanga. Iyi gahunda yamuritswe kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, mu muhanngo w’imurikabikorwa rya Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu 2025, wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Theophile NGENDAHIMANA · 22 Ukuboza 2025
Sangiza
Intara y’Amajyaruguru ku isonga  mu kugira abana benshi barwaye bwaki
Anyuranye / Mu Rwanda

Intara y’Amajyaruguru ku isonga mu kugira abana benshi barwaye bwaki

Mu gusoza Yubile y’Impurirane ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, no kwizihiza isabukuru y’imyaka 65 Diyosezi ya Ruhengeri imaze ishinzwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatangaje ko Intara y’Amajyaruguru ari yo yabaye iya mbere mu kugira abana benshi barwaye bwaki, nyamara ari ho hava umusaruro mwinshi w’ibiribwa. Yasabye abaturage n’abakristu muri rusange kugira icyo babikoraho, bagafatanya kurandura iki kibazo.

Marie Jeanne Umutoni · 22 Ukuboza 2025
Sangiza
Abiyeguriyimana b'i Cyangugu, Bukavu na Uvira, basoje umwiherero wabibukije indangamuntu ya Kiliziya ishimangira ubumwe burenze imipaka
Kiliziya / Mu Karere

Abiyeguriyimana b'i Cyangugu, Bukavu na Uvira, basoje umwiherero wabibukije indangamuntu ya Kiliziya ishimangira ubumwe burenze imipaka

Ku wa 20 Ukuboza 2025, Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yayoboye umwiherero ngarukamwaka w’abapadiri n’abandi biyeguriye Imana bakorera ubutumwa muri iyo diyosezi. Uwo mwiherero wari witabiriwe kandi n’intumwa z’abiyeguriye Imana baturutse muri Arikidiyosezi ya Bukavu no muri Diyosezi ya Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubuvandimwe n’ubumwe burenga imipaka.

Theophile NGENDAHIMANA · 21 Ukuboza 2025
Sangiza