DRC: Abepiskopi Gatolika bongeye gushimangira ko batazaceceka ku ntambara n’akarengane bikomeje kuzahaza igihugu
Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO) yongeye gushimangira ko izakomeza, nta kudohoka, ubutumwa bwayo bwo kuvugira rubanda no guharanira icyubahiro cya muntu, inamagana akarengane n’ibibazo by’umutekano bikomeje kuzahaza igihugu