Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
AM
Umunyamakuru

Alice Mukeshimana

Yanditse inkuru 355 kuri Kinyamateka. Kuva 28 Mata 2023 kugeza 29 Mata 2026.

Inkuru
355
Uku kwandikwa kw'izina mu bubiko bwa kera bigomba kugenzurwa
Alice Mukeshimana 220 Alice MUKESHIMANA 65 Mukeshimana Alice 58 MUKESHIMANA Alice 12
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Inkuru ze

Zerekanwe 14 muri 355

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasoje Yubile y’impurirane yari imazemo imyaka 2
Kiliziya / Mu Rwanda

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasoje Yubile y’impurirane yari imazemo imyaka 2

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Ukuboza 2025, Kuri stade Amahoro I Remera muri Arkidiyosezi ya Kigali hahuriye imbaga y’abakristu baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, Abasaseredoti n’Abihayimana benshi barangajwe imbere n’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda n’abaturutse mu mahanga bakereye guhimbaza ibirori byo gusoza Yubile y’impurirane u Rwanda rwatangiye ku itariki ya 10 Gashyantare 2024. Iyi Yubile ifite insanganyamatsiko igira iti “Turangamire Kristu soko y’Amizero, Ubuvandimwe n’Amahoro.”

Alice Mukeshimana · 06 Ukuboza 2025
Sangiza
Karidinali Kambamda yagaragaje Ishusho ya Kiliziya Gatolika mu myaka 125 ishize ivanjiri igeze mu Rwanda.
Kiliziya / Mu Rwanda

Karidinali Kambamda yagaragaje Ishusho ya Kiliziya Gatolika mu myaka 125 ishize ivanjiri igeze mu Rwanda.

Mu biriro byo gusoza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 Y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yagaragaje uko ishusho ya Kiliziya Gatolika ihagaze mu myaka 125. Yavuze ko Kiliziya Gatolika yageze kuri byinshi bigaragaza uko yagiye ikura ahereye ku mateka y’ubukristu ni uko inkuru nziza yageze mu Rwanda izanywe n’abamisiyoneri b’Afurika.

Alice Mukeshimana · 06 Ukuboza 2025
Sangiza
Ubumwe, Amahoro n’Ubwubahane bw’Amadini : Ibyaranze uruzinduko rwa mbere rwa Papa Leo XIV muri Turukiya.
Kiliziya / Vatikani

Ubumwe, Amahoro n’Ubwubahane bw’Amadini : Ibyaranze uruzinduko rwa mbere rwa Papa Leo XIV muri Turukiya.

Kuva tariki ya 27 Ugushyingo 2025, Papa Leo XIV yakoze uruzinduko rwe rwa mbere rw’ubutumwa hanze y’u Butaliyani, asura igihugu cya Turukiya mu rwego rwo gushyigikira ubumwe bw’abakirisitu, kubaha amadini yose, no gukomeza ubutumwa bw’amahoro n’ubwubahane mu gihe isi ihanganye n’imibereho ivangavanze n’amakimbirane y’amadini.

Alice Mukeshimana · 02 Ukuboza 2025
Sangiza
Myr Balthazar Ntivuguruzwa arasaba imiryango yo muri Diyosezi ya Kabgayi kuba igicumbi cy’ubuzima.
Kiliziya / Mu Rwanda

Myr Balthazar Ntivuguruzwa arasaba imiryango yo muri Diyosezi ya Kabgayi kuba igicumbi cy’ubuzima.

Ibi yabitangaje ku cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025 ubwo Diyosezi ya Kabgayi yahimbazaga impurirane y’ibirori by’umunsi mukuru wa Kristu umwami, umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko n’ibirori byo kwizihiza Yubile y’umuryango ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi. Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Kabgayi yasabye, imiryango kuba igicumbi cy’amizero n’ubuzima kandi bakaba ishuri ry’urukundo

Alice Mukeshimana · 25 Ugushyingo 2025
Sangiza
Seminari nkuru ya Kabgayi Philosophicum yatangiye umwaka w’amashuri ufite intego  yo kuba mu isi utari uw’isi.
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Seminari nkuru ya Kabgayi Philosophicum yatangiye umwaka w’amashuri ufite intego yo kuba mu isi utari uw’isi.

Myr Balthazara Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yatangije k’umugaragaro umwaka w’amashuri 2025-2026 mu iseminari nkuru ya Kabgayi Philosophicum. Ni umwaka yahaye intego igira iti “Kuba mu isi utari uw’isi, (ETRE DANS LE MONDE SANS ETRE DU MONDE) asaba abaseminari kuba maso muri iyi si ikanuye amaso.

Alice Mukeshimana · 02 Ugushyingo 2025
Sangiza