Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
AM
Umunyamakuru

Alice Mukeshimana

Yanditse inkuru 355 kuri Kinyamateka. Kuva 28 Mata 2023 kugeza 29 Mata 2026.

Inkuru
355
Uku kwandikwa kw'izina mu bubiko bwa kera bigomba kugenzurwa
Alice Mukeshimana 220 Alice MUKESHIMANA 65 Mukeshimana Alice 58 MUKESHIMANA Alice 12
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Inkuru ze

Zerekanwe 14 muri 355

Papa Leo XIV yatoreye Umubikira Nina Krapić Benedikta  kuba  Umuyobozi wungirije mushya w’Ibiro bye bishinzwe itangazamakuru .
Anyuranye / Vatikani

Papa Leo XIV yatoreye Umubikira Nina Krapić Benedikta kuba Umuyobozi wungirije mushya w’Ibiro bye bishinzwe itangazamakuru .

Nyir’ubutungane Papa Leo XIV yatoreye Umubikira Nina Benedikta Krapić, usanzwe ukora muri Dicastery ishinzwe Itumanaho I Vatican kuba Umuyobozi wungirije w’Ibiro bya Papa bishinzwe itangazamakuru, asimbuye Cristiane Murray, weguye kuri uwo mwanya yari amazeho igihe kuva muri Nyakanga 2019. Ni igikorwa cyabaye ku wa gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026 nyuma yo kwakirwa na Papa. Itangazo ryatangajwe mu Igazeti ya buri munsi y’Ibiro bya Papa bishinzwe itangazamakuru rivuga ko Papa yashyizeho umuyobozi mushya wungirije ushinzwe itangazamakuru mu biro bye.

Alice Mukeshimana · 14 Gashyantare 2026
Sangiza
Abashakanye baributswa kongera guhana akabaruwa k’urukundo, kamwe mu dushya turi  mu gusoza icyumweru cy’umuryango muri Diyosezi ya Kabgayi.
Anyuranye / Mu Rwanda

Abashakanye baributswa kongera guhana akabaruwa k’urukundo, kamwe mu dushya turi mu gusoza icyumweru cy’umuryango muri Diyosezi ya Kabgayi.

Kuva tariki ya 09 Gashyantare 2026 Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umuryango kizasozwa ku ya 14 Gashyantare 2026 n’umunsi mukuru wa Mutagatifu Valente (Saint Valentin) urugero rw’abakundana akaba n’umurinzi wabo. Muri Diyosezi ya Kabgayi hateguwe gahunda zitandukanye muri buri paruwasi harimo n’imigoroba y’umuryango mu rwego rwo kwitegura neza umunsi mukuru w’umuryango uzizihizwa kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2026 muri buri Paruwasi.

Alice Mukeshimana · 14 Gashyantare 2026
Sangiza
Abarererwa muri Groupe Scholaire Notre Dame de Lourde Byimana  bishimiye ko imyubako zari zisakaje amabati ya Fibro Ciment zavuguruwe.
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Abarererwa muri Groupe Scholaire Notre Dame de Lourde Byimana bishimiye ko imyubako zari zisakaje amabati ya Fibro Ciment zavuguruwe.

Ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’ishuri ryabo ryaragijwe Bikira Mariya umwamikazi wa Lourde Byimana . Abana barererwa muri iri shuri rya Groupe Scholaire Notre Dame de Lourde Byimana bagaragaje ibyishimo batewe no kuba inyubako z’ishuri zari zisakajwe amabati ya Fibro Ciment / Aspecitos zimwe zaramaze kuvugururwa.

Alice Mukeshimana · 13 Gashyantare 2026
Sangiza
Diyosezi ya Kabgayi yafunguye ishuri ryari rimaze imyaka 5 ridakora.
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Diyosezi ya Kabgayi yafunguye ishuri ryari rimaze imyaka 5 ridakora.

Diyosezi ya Kabgayi ku bufatanye n’akarere ka Ruhango yafunguye ishuri ryahoze ryitwa ADENTO (Associations Des Parents de Ntongwe) muri Paruwasi ya Kinazi, umurenge wa Kinazi mu karerer ka Ruhango ryari rimaze igihe ryarahagaze. Kuri ubu ishuri ryitwa Groupe Scholaire du Bon Pasteur ryahawe Diyosezi ya Kabgayi kugira ngo ikomeze gushyira mu bikorwa ikifuzo cy’ababyeyi bashinze iri shuri bagamije gufasha abana bavuka muri aka gace kubona aho bigira hafi yabo batavunitse bakora urugendo rurerure.

Alice Mukeshimana · 11 Gashyantare 2026
Sangiza
Urubyiruko rusoje ukwezi kwarwo mu buryo budasanzwe bw’isengesho ry’igisingizo cya Yeriko.
Anyuranye / Mu Rwanda

Urubyiruko rusoje ukwezi kwarwo mu buryo budasanzwe bw’isengesho ry’igisingizo cya Yeriko.

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2026 muri Diyosezi zose 9 hasojwe isengesho ry’igisingizo cya Yeriko ry’urubyiruko. Ni isengesho ryari rimaze iminsi 7 ryatangiye tariki ya26/01/2026 rifite insanganyamatsiko igira iti” Nagukunze urukundo.”, ni muri gahunda yo gusoza ukwezi kwa mbere kwahariwe gusabira urubyiruko. Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko mu nama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yatangaje ko uyu mwaka 2026 urubyiruko rwateguriwe gahunda idasanzwe yo kubasabira no kubatura Imana kurushaho binyuze mur isengesho ry’igisingizo cya Yeriko ryahariwe gusabira urubyiruko. Ni ku nshuro ya mbere iyi gahunda ibayeho nyuma y’uko hashize imyaka 2 urubyiruko ruhurira mu Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe mu rwego rwo gutura Yezu Nyirimpuhwe imishinga yabo n’ibindi byifuzo mu ntangiriro z’u mwaka.

Alice Mukeshimana · 02 Gashyantare 2026
Sangiza
Amadini n’amatorero mu Rwanda arishimira intambwe igezweho mu kubaka  ubumwe bw’abemera Kristu.
Anyuranye / Mu Rwanda

Amadini n’amatorero mu Rwanda arishimira intambwe igezweho mu kubaka ubumwe bw’abemera Kristu.

Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2025 muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Andereya I Gitaram muri Diyosezi ya Kabgayi hatangirijwe Icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’abemera Kristu 2026. Ni igikorwa cyitabiriwe cyane n’abo mu madini n’amatorero atandukanye abarizwa mu karere ka Muhanga bari kumwe n’abayobozi babo. Abahagarariye amadini n’amatorero bagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubumwe bw’abemera Kristu kuko henshi imyumvire yahindutse. Iki cyumweru gitegurwa n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bafatanyije n’amadini n’amatorero. Insanganyamatsiko igira iti, umubiri wa Kristu ni umwe, mwuka nawe ni umwe nk’uko icyo mwiringira ari kimwe ari nacyo Imana yaduhamagariye (Efez 4:4).

Alice Mukeshimana · 19 Mutarama 2026
Sangiza
Diyosezi ya Kabgayi yasoje ku mugaragaro urugendo rwa Yubile y’impurirane yishimira imbuto zeze
Kiliziya / Mu Rwanda

Diyosezi ya Kabgayi yasoje ku mugaragaro urugendo rwa Yubile y’impurirane yishimira imbuto zeze

Ku cyumweru tariki ya 11 Mutaram 2026 Diyosezi ya Kabgayi yasoje Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda. Ni ibirori byabereye muri Paruwasi yaragijwe Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango hamwe mu hafunguwe umuryango w’impuhwe z’Imana nka kimwe mu byaranze iyi Yubile y’impurirane. Abakristu bafatanyije n’abasaseredoti babo hirya no hino muri paruwasi zose baje kwizihiza isozwa rya Yubile no kwishimira imbuto nyinshi zeze muri iyi Yubile

Alice Mukeshimana · 13 Mutarama 2026
Sangiza
Padiri Rwasa Chrysante asize umurage udasibangana I Gikondo.
Anyuranye / Mu Rwanda

Padiri Rwasa Chrysante asize umurage udasibangana I Gikondo.

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Ukuboza 2025 Padiri Rwasa Chrysante wo mu muryango w’Abogezabutumwa w’Abapalotini yashyinguwe muri Paruwasi ya Gikondo aho yakoze ubutumwa igihe kirekire. Padiri Chrysante yitabye Imana tariki ya 16 Ukuboza 2025 mu gihugu cy’u Bufaransa azize uburwayi, abakristu ba Paruwasi ya Gikondo n’inshuti zayo bavuze ko bashimira Imana yabahaye umupadiri nka Rwasa, kuri ubu akaba ashyinguwe muri iyi paruwasi yabayemo igihe kinini.

Alice Mukeshimana · 31 Ukuboza 2025
Sangiza