Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,565 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,565
Ibinyamakuru
197
Kwamamaza KIM
Zigezweho mbere Urupapuro 118 muri 184
Abagororwa bitegura kurangiza ibihano barasabwa gushira impumu kuko Abanyarwanda biteguye kubakira
Anyuranye

Abagororwa bitegura kurangiza ibihano barasabwa gushira impumu kuko Abanyarwanda biteguye kubakira

Mu butumwa yagejeje ku bagororwa bo mu Igorororero rya Rusizi bakatiwe kubera icyaha cya Jenocide yakorewe abatutsi 1994, abenshi  bakaba bari no kwitegura kurangiza ibihano byabo ,  Padiri Irakoze Hycinthe, umuyobozi wa Komisiyo y'ubutabera n'amahoro na Caritas muri diyosezi ya Cyangugu, yahumurije abo  bagororwa ababwira ko bagomba gushira impumu kuko yaba kiliziya, abakristu, imiryango yabo, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abanyarwanda muri rusange bose biteguye kubakira mu gihe bazaba batashye barangije ibihano byabo.

Theophile · 01 Gashyantare 2024
Sangiza
"Amagambo yogeza Intambara ntaho azageza Akarere kacu", Karidinali Ambongo
Kiliziya

"Amagambo yogeza Intambara ntaho azageza Akarere kacu", Karidinali Ambongo

Mu butumwa yagejeje ku Bepiskopi bagize ACEAC n'abakristu bifatanyije nabo mu Isengesho ryo gusabira amahoro akarere k'Ibiyaga Bigari, ryabereye I Goma muri RDC, Karidinali Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa, yasabye abaturage n'abayobozi, kwikuramo imyumvire yo gushakira ibisubizo by'ibibazo by'Akarere mu ntambara, ahubwo bakimakaza inzira y'amahoro n'ibiganiro.

Padiri Fidele Mutabazi · 28 Mutarama 2024
Sangiza
Urubyiruko rurasabwa kongera guha imbaraga imiryango ya Agisiyo Gatolika
Kiliziya / Mu Rwanda

Urubyiruko rurasabwa kongera guha imbaraga imiryango ya Agisiyo Gatolika

Mu birori byo gusoza ukwezi kwahariwe ikenurabushyo ry’urubyiruko, byabereye muri Diyosezi ya Butare, Paruwasi ya Gisagara, Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba ari nawe Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko yasabye urubyiruko guha imbaraga zidasanzwe imiryango ya Agisiyo Gatolika irimo kugenda icika intege cyane cyane mu bana no mu rubyiruko.

Marie Jeanne Umutoni · 28 Mutarama 2024
Sangiza
Myr Sinayobye arasaba abanyamakuru kugira uruhare muri Yubile y’impurirane
Kiliziya / Mu Rwanda

Myr Sinayobye arasaba abanyamakuru kugira uruhare muri Yubile y’impurirane

Mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo hatangizwe urugendo rwa Yubile y’imyaka 2025 Jambo yigize umuntu n’imyaka 125 Ivanjiri igeze mu Rwanda, Myr Edouard Sinayobye, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu ndetse na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe itumanaho yasabye abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bya Kiliziya kugaragaza uruhare rwabo mu gusakaza amakuru ku bakristu bo hirya no hino kugira ngo buri wese amenye iyi yubile kandi azanayitabire.

Alice Mukeshimana · 27 Mutarama 2024
Sangiza
Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na Kongo bahangayikishijwe n'ifungwa ry'imipaka ihuza u Rwanda n'u Burundi
Kiliziya / Mu Karere

Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na Kongo bahangayikishijwe n'ifungwa ry'imipaka ihuza u Rwanda n'u Burundi

Mu myanzuro y'Inama ya Komite y'Ihuriro ry'Abepiskopi mu Rwanda u Burundi na Kongo, yateraniye muri Diyosezi ya Ruhengeri tariki 23-26 Mutarama 2024, Abepiskopi bagaragaje akababaro batewe n'ibyemezo bitandukanya abatuye ibi bihugu, bikomeje gufatwa n'abategetsi, by'umwihariko, bavuga ko bababajwe n'ifungwa ry'imipaka ihuza u Rwanda n'u Burundi.

Padiri Fidele Mutabazi · 26 Mutarama 2024
Sangiza
Abepiskopi, Abasaserdoti n’abakrisitu bo mu Rwanda, u Burundi na Kongo bagiye guhurira mu Misa i Goma
Kiliziya / Mu Karere

Abepiskopi, Abasaserdoti n’abakrisitu bo mu Rwanda, u Burundi na Kongo bagiye guhurira mu Misa i Goma

Mu Misa yo gusabira isi amahoro, by’umwihariko akarere k’ibiyaga bigari, Abepiskopi bagize urwego ruhoraho rushinzwe gukurikirana imirimo y’Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (ACEAC) batangaje ko tariki ya 28 Mutarama 2024 bazahurira mu Gitambo cya Misa i Goma.

Muhire Jean Felix · 25 Mutarama 2024
Sangiza