Mama Mariya Marita Nyiramana yashyinguwe i Save
Kuri uyu wa 6 Nzeri 2023, ni bwo Mama Mariya Marita Nyiramana witabye Imana kuwa 1 Nzeri 2023, yashyinguwe i Save muri Diyosezi ya Butare.
Inkuru 2,362 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.
Kuri uyu wa 6 Nzeri 2023, ni bwo Mama Mariya Marita Nyiramana witabye Imana kuwa 1 Nzeri 2023, yashyinguwe i Save muri Diyosezi ya Butare.
Mu nyigisho yagejeje ku bitabiriye gahunda y’inyigisho mu ruhame atanga buri wa gatatu w’icyumweru, Kuri uyu wa 6 Nzeri 2023; Papa Fransisiko yagarutse ku byaranze urugendo rwa gishumba aherutse kugirira mu gihugu cya Mongolia, n’ishyaka yasanganye abakaristu gatolika bo muri iki gihugu, batigaya ubuke ahubwo urumuri rw’ukwemera bafite rukamurikira n’abatemera.
Mu rugendo rw’iminsi ine Nyirubutungane Papa Fransisiko yagiriye mu gihugu cya Mongolia, ku wa 3 Nzeri 2023 yagiranye ibiganiro n’abakuriye amadini n’amatorero anyuranye akorera muri iki gihugu; basezerana imikoranire ishingiye ku bwuzuzanye, ubufatanye n’ubwumvikane bigamije amahoro muri iki gihugu.
Ibiro bishinzwe uburezi mu Nama y'Abepiskopi byateguye Inama zigamije kumenyekanisha ibikubiye mu runana rw'uburezi rwatangijwe na Papa Fransisiko mu cyo yise "Pact Educaf Global" no kurugira Nyarwanda hashyirwa mu bikorwa ibikubiye muri iyi nyandiko.
Mu nama yahuje Ubunyamabanga bushinzwe Uburezi mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gatolika bo muri diyosezi ya Kibungo, Kabgayi, igice kimwe cya Diyosezi ya Byumba n’abo muri Arkidiyosezi ya Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 5 Nzeri 2023; Musenyeri Filipo Rukamba yabasobanuriye ibikubiye mu gihango cy’uburezi Papa Fransisiko aherutse kugirana n’uburezi; anabagaragariza ku musanzu w’iki gihango mu guteza imbere uburezi bwo muri iki gihe.
Mu gutangiza imirimo y'ikiciro kibanziriza icya nyuma cya Sinodi y'Abepiskopi ya XVI, Papa Fransisiko yasobanuye birambuye icyo Sinodi igamije avuga ko ntawe ukwiye kuyifata mu myumvire ya kimuntu.
Tariki 2 Nzeri 2023, ni bwo umuryango w'Ababikira Misiyoneri ba Mutagatifu Petero Intumwa watangiye. Ese uyu muryango wakomotse he? Ugamije iki? Twifuje kumenya byinshi kuri wo tuganira na Padiri Rekivuge David wahawe ubutumwa bwo kuwuherekeza.
Ibirori byo kwizihiza Yubire y'imyaka 75 Paruwasi ya Byimana imaze ishinzwe, byabimburiwe n'umuhango wo gufungura ingoro nshya abakristu biyujurije nyuma yo kwagura iyari ishaje kuko yari nto kandi abakristu ari benshi.
Kuri uyu wa 2 Nzeri 2023,ni bwo ababikira ba mbere b'umuryango w'Abamisiyoneri ba Mutagatifu Petero intumwa bakoze amasezerano i Kiruhura muri Diyosezi ya Butare.
kuri uyu wa 02 Nzeri 2023, Abayobozi b’Ibigo by’amashuri bya Diyosezi ya Kabgayi bakoreye urugendoshuri muri Diyosezi ya Nyundo mu rwego rw'umwiherero w'iminsi itatu barimo kuva kuri uyu wa 1 Nzeri 2023.
Kuri uyu munsi wa mbere w'umwiherero w'abayobozi b'amashuri gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi Myr Balthazar Ntivuguruzwa yabagejejeho ikiganiro cyagarutse ku murongo w'iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kabgayi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023 nibwo Nyirubutungane Papa Fransisiko yageze i Ulaanbaatar muri Mongolia aho agiye kumara iminsi 4 mu rugendo rwa gishumba rwa 43 akoze kuva atorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.
Kuri uyu wa 1 Nzeri 2023, abayobozi b'amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi batangiye umwiherero ngarukamwaka w'iminsi itatu ugamije kurebera hamwe ingamba zo guteza imbere uburezi muri iyi Diyosezi.
Ukwezi kwa Kanama( kwa Munani)ni ukwezi kwahariwe urukundo n’impuhwe bijyana n’ibikorwa byo kugoboka abakene , abababaye n’abari mu kaga. Buri mwaka, Kiliziya Gatolika mu Rwanda igashishikariza abakristu kwitabira ibikorwa bihuzwa na Caritas Rwanda hamamijwe gutanga umusanzu, imfashanyo n’ibindi byo gufasha abababaye.