Padiri Berchair Iyakaremye wa Diyosezi ya Cyangugu yitabye Imana
Mu gitondo cy'uyu wa 13 Ukwakira 2022, ni bwo Padiri Berchair Iyakaremye wa Diyosezi ya Cyangugu wari umaze amezi atatu gusa ahawe ubupadiri yitabye Imana azize indwara.
Aheruka
Inkuru 2,565 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.
Mu gitondo cy'uyu wa 13 Ukwakira 2022, ni bwo Padiri Berchair Iyakaremye wa Diyosezi ya Cyangugu wari umaze amezi atatu gusa ahawe ubupadiri yitabye Imana azize indwara.
Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022, I Kibeho mu karere ka Nyaruguru, Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ku bufatanye na Alert International ishyira mu bikorwa umushinga Mupaka Shamba Letu batanze ibihembo ku bacuruzi b’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka mu karere ka Nyaruguru bagaragaje imishinga myiza igamije kwiteza imbere.
Mu kiganiro Umuyobozi wa APO Group ikigo nyafurika gikora Itangazamakuru bwana Nicolas yagiranye n'ubuyobozi bwa Pacis TV hamwe n'umunyamabanga wa Komisiyo y'itumanaho mu nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagarutse ku masezerano iki kigo cyagiranye n'Abepiskopi muri Afurika mu rwego rwo guteza imbere itangazamakuru Gatolika muri Afurika.
Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2022, kuri Paruwasi Nyamirambo muri Arikidiyosezi ya Kigali habereye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umwaka wahariwe kwita ku burezi mu mashuri.
Mu gihe isi yizihiza umunsi mukuru wa mwarimu kuri uyu wa 5 Ukwakira, Stefania Giannini, Umuyobozi mukuru wungirije w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Uburezi n'Umuco (UNESCO), mu kiganiro yagiranye na Vatican News, yagaragaje ko nta terambere rirambye ryashoboka uburezi butitaweho kandi ko uburezi butashoboka mwarimu atitaweho.
Mu cyifuzo cya Papa Fransisiko cy’ukwezi k’ Ukwakira 2022, Papa Fransisiko aragira ati “Dusabire Kiliziya kugira ngo mu gukomera ku ivanjili no ku butwari bwo kuyamamaza , ihore iteka ari ahantu h’ubufatanye ubuvandimwe n’ikaze ku bantu bose, maze abayigize barusheho kugendera hamwe no gusenyera umugozi umwe.”
Mu muhango wo kwizihiza umunsi wa Mutagatifu Fransisiko w’Asize, mu gihugu cya Filipine(Philippine) kimwe n’ahandi mu bihugu byizihiza uyu mutagatifu hagaragaye amafoto y’abapadiri bakora umugenzo wo gutera imbwa amazi y’umugisha, hagamijwe kumwizihiza.
Kuri iki cyumweru, tariki ya 2 Ukwakira 2022 Padiri mukuru wa Paruwasi ya Yezu Nyirimpuhwe Ruhango ya Diyosezi ya Kabgayi, yatangarije Kinyamateka ko batangiye igikorwa cyo kuvugurura Kiliziya yayo kuko iyari isanzwe itari ikijyanye n’igihe. Bikaba biteganyijwe ko kizamara amezi agera kuri atandatu.
Ku wa 27 Nzeri 2022 ní bwo hasohotse itangazo rigenewe ababyeyi bifuza kurerera mu Iseminari Nto ya Karubanda mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye. Bikaba bitari bisanzwe mu maseminari yo mu Rwanda. Kinyamateka yifuje kumenya byinshi kuri iki cyemezo maze iganira na Padiri Jean de Dieu, Umuyobozi w'iyi Seminari atubwira impamvu yacyo n'ikigamijwe.
Kuri iki cyumweru Karidinali Antoni Kambanda yifatanyije n'abakristu bari muri Gereza Nkuru ya Nyarugenge iri Mageragere mu birori byo guhimbaza Mutagatifu Tereza w''Umwana Yezu bisunze anatanga Isakaramentu ry'ugukomezwa ku bakristu 23.
Nyuma y'Isengesho ry'indamutso ya Malayika kuri iki cyumweru Papa Fransisiko yagagaragaje impungenge akomeje guterwa n'intambara yo muri Ukrain asaba abo bireba gushyira imbere ibiganiro bigamije amahoro no guhagarika Intambara bidatinze.
Nyuma y'ihirikwa ry'ubutegetsi ryongeye kuba muri iki gihugu, Karidinali Philippe Ouedraogo Arikiyepiskopi wa Ouagadougou muri Burkina Faso arasaba abakristu kutarebera Ahubwo bakubura intwaro z'amasengesho bagasabira iki gihugu cyugarijwe n'umutekano muke n'iterabwoba.
Isomo rya mbere: Habakuki 1,2-3.2,2-4; Zaburi 95(94),1-2.6-7.8-9; Isomo rya kabiri: 2Timote 1,6-8.13-14; Ivanjili: Luka 17,5-10.
Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2022, Diyosezi ya Byumba yungutse paruwasi Nshya ya Runyinya, yabyawe na Paruwasi ya Rukomo. Ikaba ibaye Paruwasi ya Kabiri Myr Papias Musengamana, ashinze kuva atangiye imirimo nk'umwepiskopi w'iyi diyosezi.