Abepiskopi Gatolika bo muri Tanzaniya bihanganishije imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y’indege yabereye mu kiyaga cya Victoria
Kuri uyu wa mbere, Tariki 7 Ugushyingo Abepiskopi Gatolika bo mu gihugu cya Tanzaniya batanze ubutumwa bwihanganisha imiryango yaburiye abayo mu mpanuka y’indege yabaye ku cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, mu kiyaga cya Victoria.