Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,355 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,355
Ibinyamakuru
45
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 167 muri 169
Komisiyo y’Umuryango na Caritas Rwanda zahuje imbaraga mu gukangurira abashakanye uburyo bwo guteganya  imbyaro bakoreshejwe uburyo bwa kamere
Ubuzima

Komisiyo y’Umuryango na Caritas Rwanda zahuje imbaraga mu gukangurira abashakanye uburyo bwo guteganya imbyaro bakoreshejwe uburyo bwa kamere

Nyuma y’uko mu nteko rusange ya Caritas Rwanda yateranye muri Gashyantare 2022, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda banzuye ko ishami ry’ubuzima rya Caritas Rwanda na Serivise y’Ubusugire bw’Ingo ya Komisiyo y’Umuryango bakorera hamwe mu rwego rwo kurushaho gukangurira abashakanye guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere, izi nzego zombi zamaze kunoza amabwiriza zizagenderaho n’integanyanyigisho izifashishwa muri ubu bukangurambaga.

MANIRAGABA Emmanuel · 02 Kamena 2022
Sangiza
Paruwasi Katedrali Ya Ruhengeri Yasoje Ukwezi K’Uburezi Gatolika
Uburezi n'umuco

Paruwasi Katedrali Ya Ruhengeri Yasoje Ukwezi K’Uburezi Gatolika

Kuwa gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022, ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri habereye ibirori byo gusoza ukwezi k’uburezi gatolika ku rwego rwa paruwasi. Ni ibirori byitabiriwe n’abanyeshuri n’abarezi babo baturutse mu bigo by’amashuri yose gatolika ari muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, Ubuyobozi bwite bwa leta bwari buhagarariwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Mpenge. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Kubaka no kuba mu muryango mwiza bidufashe kwigana umwete”.

TUYISENGE Innocent · 02 Kamena 2022
Sangiza
Diyosezi Ya Ruhengeri Yahimbaje Umunsi Mukuru W’Umukateshisiti
Kiliziya / Mu Rwanda

Diyosezi Ya Ruhengeri Yahimbaje Umunsi Mukuru W’Umukateshisiti

Ku cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2022, icyumweru cya 6 cya Pasika, bwa mbere muri Kiliziya y’u Rwanda hahimbajwe umunsi mukuru w’abakateshisiti. Muri diyosezi yacu, uyu munsi wahimbarijwe muri paruwasi Katedrali ya Ruhengeri aho Umwepiskopi wacu Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yahaye ubutumwa abakateshisiti bagera ku 194 baturutse muri paruwasi zose zigize diyosezi ya Ruhengeri mu Gitambo cya Misa cyatangiye i saa 11h30. Insanganyamatsiko y’umunsi w’umukateshisiti iragira iti : «Nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose » (Mt 28, 19).

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA · 02 Kamena 2022
Sangiza
Papa Fransisiko yatangaje iteka rigena imiterere mishya y’inzego z’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya
Kiliziya / Vatikani

Papa Fransisiko yatangaje iteka rigena imiterere mishya y’inzego z’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya

Nyuma y’uko mu mpera za 2021, Vatikani itangaje ko hari impinduka zirimo gukorwa ku itegeko rigenga inzego z’ubuyobozi bwa Vatikani, kuwa 21 Werurwe 2022 Papa Fransisiko yatangaje inyandiko yise “Praedicate Evangelium”, ikubiyemo iteka rigena imiyoborere ya Kiliziya Gatolika ku rwego rukuru rw’i Roma, rikazatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 5 Kamena 2022.

MANIRAGABA Emmanuel · 02 Kamena 2022
Sangiza
Ababyeyi bibukijwe ko imyigire y’umwana ku ishuri ishingira ku mibanire y’abagize umuryango arererwamo
Uburezi n'umuco

Ababyeyi bibukijwe ko imyigire y’umwana ku ishuri ishingira ku mibanire y’abagize umuryango arererwamo

Mu muhango wo gusoza icyumweru cy’uburezi gatolika ku rwego rwa diyosezi gatolika ya kibungo, ku wa gatanu tariki 27 Gicurasi 2022 mu rwunge rw’amashuri rwa Mukarange Catholique, Musenyeri Oreste Incimatata Igisonga cy’umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo akaba anashinzwe amashuri gatolika muri iyi diyosezi yasabye ababyeyi kunoza imibanire hagati yabo ndetse no hagati y’abagize umuryango, kuko iyo mu muryango hari amakimbirane n’ibibazo bigira ingaruka ku myigire y’umwana uwuvukamo.

MANIRAGABA Emmanuel · 27 Gicurasi 2022
Sangiza
Abagize umuryango “Nyinawumuntu ” bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane mu miryango
Ubuzima

Abagize umuryango “Nyinawumuntu ” bamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane mu miryango

Tariki ya 11 Werurwe ,2022 muri Hoteli ya Sainte Famille, Arkidiyoseze ya Kigali, habereye igikorwa cyo kumurika ibyavuye mu bushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane mu miryango. Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta witwa Nyinawumuntu, ku bufatanye na Jesuit Urumuri Center ku nkunga ya Kaminuza y’u Rwanda, na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

HAKIZIMANA Faustin · 22 Gicurasi 2022
Sangiza
Diyosezi ya Kabgayi yavuguruye ingoro ya Bikira Mariya wa Fatima yitegeye umujyi wa Muhanga
Kiliziya / Mu Rwanda

Diyosezi ya Kabgayi yavuguruye ingoro ya Bikira Mariya wa Fatima yitegeye umujyi wa Muhanga

Tariki 26 Werurwe 2022, Ubwo yizihizaga isabukuru y’Imyaka 16 amaze abaye Umwepiskopi wa Diysezi ya Kabgayi, Myr Smaragde Mbonyintege yahaye umugisha Shapeli yitiriwe Bikira Mariya w’i Fatima yubatse i Gahogo ahirengeye umujyi wa Muhanga, nyuma yo kuvugururwa n’abakristu ba Paruwasi ya Kabgayi n’abatuye i Gahogo nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Diyosezi ya Kabgayi.

Padiri Fidele Mutabazi · 22 Gicurasi 2022
Sangiza
Myr Visenti Harolimana yizihije Isabukuru y’imyaka 10 amaze ahawe Ubwepiskopi
Kiliziya / Mu Rwanda

Myr Visenti Harolimana yizihije Isabukuru y’imyaka 10 amaze ahawe Ubwepiskopi

Ku wa kane tariki ya 24 Werurwe 2022, Musenyeri Visenti HAROLIMANA yizihije isabukuru y’imyaka 10 ishize ahawe ubwepiskopi. Kuwa 31 Mutarama 2012 Radio ya Vatikani na Radio Mariya Rwanda zatangaje ko Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 atoreye uwari Padiri Visenti HAROLIMANA kuba umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yimikwa tariki 24 Werurwe 2012. Intego ye iragira iti . “Twabonye inyenyeri ye” (Vidimus Stellam eius) (Mt 2, 2)

TUYISENGE Innocent · 22 Gicurasi 2022
Sangiza