Papa Fransisiko yakiriye umukinnyi wa Filimi wamenyekanye nka Rambo
Kuri uyu wa 8 Nzeri 2023, Papa Fransisiko yakiriye Sylvestre Stallone, umukinnyi wa filimi w'umunyamerika wamenyekanye nka Rambo.
Aheruka
Inkuru 2,565 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.
Kuri uyu wa 8 Nzeri 2023, Papa Fransisiko yakiriye Sylvestre Stallone, umukinnyi wa filimi w'umunyamerika wamenyekanye nka Rambo.
Ku wa gatandatu tariki 2 Nzeri 2023, Musenyeri Celestin Hakizimana Umwepiskopi wa Gikongoro yafunguye Paruwasi nshya ya Kibumbwe abakristu bari bamaze igihe kirekire bategereje, iba iya 19 ku rutonde rw’amaparuwasi agize iyi diyosezi; iragizwe Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu,naho Padiri Francois Nshimiyimana atorerwa kuyibera Padiri mukuru wa mbere.
Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Nzeri 2023 Urubyiruko rwa Diyosezi ya Butare rwatangiye Forumu y'iminsi itatu irimo kubera muri Paruwasi ya Kiruhura ikaba ihuje urubyiruko rusaga 1000 rwaturutse mu maparuwasi yose ya Diyosezi ya Butare.
Inama nkuru ishinzwe amashuri makuru na Kaminuza (HEC) yatangarije Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi ko ryemerewe gutangiza icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu mashami y’Ubuforomo n’Ububyaza. Ibi byatangajwe mu ibaruwa yo ku wa 4 Nzeri 2023, yasinywe n’umuyobozi wa HEC, Dr.Rose Mukankomeje.
Kuri uyu wa 7 Nzeri 2023, ni bwo hashojwe inama nyunguranabitekerezo, Komisiyo ishinzwe uburezi mu nama y'Abepiskopi imaze iminsi igirana n'abayobozi b'amashuri hirya no hino mu gihugu.
Komisiyo ishinzwe amashuri gatolika ikomeje kuganira n’abafite aho bahurira n’uburezi hagamijwe gusangira amakuru n’ibitekerezo ku nyandiko ya Papa yise "Pact Educatif Global" no kureba uko yashyirwa mu bikorwa hashingiwe ku mwihariko w'u Rwanda.
Muri iki cyumweru cya mbere cya Sinodi, mu matsinda agizwe n'abantu 12, abitabiriye Sinodi barimo kuganira ku gice cya mbere cy'inyandiko izifashishwa mu mirimo y'iyi Sinodi ya XVI.
Kuri uyu wa 6 Nzeri 2023, ni bwo Mama Mariya Marita Nyiramana witabye Imana kuwa 1 Nzeri 2023, yashyinguwe i Save muri Diyosezi ya Butare.
Mu nyigisho yagejeje ku bitabiriye gahunda y’inyigisho mu ruhame atanga buri wa gatatu w’icyumweru, Kuri uyu wa 6 Nzeri 2023; Papa Fransisiko yagarutse ku byaranze urugendo rwa gishumba aherutse kugirira mu gihugu cya Mongolia, n’ishyaka yasanganye abakaristu gatolika bo muri iki gihugu, batigaya ubuke ahubwo urumuri rw’ukwemera bafite rukamurikira n’abatemera.
Mu rugendo rw’iminsi ine Nyirubutungane Papa Fransisiko yagiriye mu gihugu cya Mongolia, ku wa 3 Nzeri 2023 yagiranye ibiganiro n’abakuriye amadini n’amatorero anyuranye akorera muri iki gihugu; basezerana imikoranire ishingiye ku bwuzuzanye, ubufatanye n’ubwumvikane bigamije amahoro muri iki gihugu.
Ibiro bishinzwe uburezi mu Nama y'Abepiskopi byateguye Inama zigamije kumenyekanisha ibikubiye mu runana rw'uburezi rwatangijwe na Papa Fransisiko mu cyo yise "Pact Educaf Global" no kurugira Nyarwanda hashyirwa mu bikorwa ibikubiye muri iyi nyandiko.
Mu nama yahuje Ubunyamabanga bushinzwe Uburezi mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gatolika bo muri diyosezi ya Kibungo, Kabgayi, igice kimwe cya Diyosezi ya Byumba n’abo muri Arkidiyosezi ya Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 5 Nzeri 2023; Musenyeri Filipo Rukamba yabasobanuriye ibikubiye mu gihango cy’uburezi Papa Fransisiko aherutse kugirana n’uburezi; anabagaragariza ku musanzu w’iki gihango mu guteza imbere uburezi bwo muri iki gihe.
Mu gutangiza imirimo y'ikiciro kibanziriza icya nyuma cya Sinodi y'Abepiskopi ya XVI, Papa Fransisiko yasobanuye birambuye icyo Sinodi igamije avuga ko ntawe ukwiye kuyifata mu myumvire ya kimuntu.
Tariki 2 Nzeri 2023, ni bwo umuryango w'Ababikira Misiyoneri ba Mutagatifu Petero Intumwa watangiye. Ese uyu muryango wakomotse he? Ugamije iki? Twifuje kumenya byinshi kuri wo tuganira na Padiri Rekivuge David wahawe ubutumwa bwo kuwuherekeza.