Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,563 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,563
Ibinyamakuru
197
Kwamamaza KIM
Zigezweho mbere Urupapuro 96 muri 184
Inana y’abepisikopi Gatolika yashimiye myr Filipo Rukamba umusanzu yatanze mu kuyobora inama y’abepisikopi no mu burezi.
Kiliziya / Mu Rwanda

Inana y’abepisikopi Gatolika yashimiye myr Filipo Rukamba umusanzu yatanze mu kuyobora inama y’abepisikopi no mu burezi.

Mu muhango w’itangwa ry’ubwepisikopi bwa Myr Jean Bosco Ntagungira umwepisikopi mushya wa Diyosezi ya Butare wabaye Tariki ya 05 Ukwakira 2024, Inama y’abepisikopi gatolika yashimiye Myr Filipo Rukamba wari umaze imyaka 27 ari umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare akaba yaranayoboye inama y’abepisikopi imyaka 6, kuri ubu akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Alice Mukeshimana · 09 Ukwakira 2024
Sangiza
Abadasenga Roho zabo zirangirika- Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi yagarutse ku ngaruka zo kuba kiliziya zimaze igihe zifunze
Kiliziya / Mu Rwanda

Abadasenga Roho zabo zirangirika- Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi yagarutse ku ngaruka zo kuba kiliziya zimaze igihe zifunze

Mu kiganiro yagiranye na Radio Maria Rwanda, Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagarutse ku kababaro k'abakristu bamaze amezi agera kuri abiri badafite aho basengera, nyuma y'aho kiliziya zabo zifungiwe, asaba abantu b'umutima mwiza kumva ugutakamba kwabo kiliziya zikongera gufungurwa.

Padiri Fidele Mutabazi · 08 Ukwakira 2024
Sangiza
Abaseminari  bakuru  barenga 500 bakoreye  urugendo  nyobokamana i Kibeho
Kiliziya / Mu Rwanda

Abaseminari bakuru barenga 500 bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho

Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2024, Abaseminari bakuru barenga 500 bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho ku butaka butagatifu bari kumwe Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali, Myr Papias Musengamana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, Myr Balthazar Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi na Myr Celestin Hakizimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro n’abapadiri bayobora za seminari.

Marie Jeanne Umutoni · 07 Ukwakira 2024
Sangiza
Butare : Umuhango w'itangwa ry'ubwepisikopi kuri Myr NTAGUNGIRA Jean Bosco watorewe kuyobora iyi Diyosezi.
Kiliziya / Mu Rwanda

Butare : Umuhango w'itangwa ry'ubwepisikopi kuri Myr NTAGUNGIRA Jean Bosco watorewe kuyobora iyi Diyosezi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Ukwakira 2024 Myr Ntagungira Jean Bosco watorwe kuyobora Diyosezi ya Butare agiye guhabwa inkoni y'ubushumba. Ni umuhango ugiye kuyoborwa na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda akikijwe na Myr Filipo Rukamba ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru n'abandi bepisikopi baje kwifatanya na Diyosezi ya Butare.

Alice Mukeshimana · 05 Ukwakira 2024
Sangiza
Abepisikopi gatolika bavuze ku kibazo cya kiliziya zifunze basaba abakristu gukomera mu gihe hagishakwa ibisubizo.
Kiliziya / Mu Rwanda

Abepisikopi gatolika bavuze ku kibazo cya kiliziya zifunze basaba abakristu gukomera mu gihe hagishakwa ibisubizo.

Kuri uyu wa 27 Nzeri 2024 abepisikopi gatolika basoje inteko rusange y’171 bari bamazemo iminsi itatu yari igamije gusuzuma ibikorwa byakozwe mu mwaka w’ubutumwa urangiye no gutegura ibikorwa by’umwaka w’ubutumwa 2024-2025. Iyi nama yaberaga I Kigali ku kicaro cy’inama y’abepisikopi gatolika yagarutse ku ngingo zitandukanye harimo n’ifungwa rya kiliziya hirya no hino mu gihugu. Ni inama yitabiriwe n’intumwa ya Papa mu Rwanda Myr Analdo Sanchez Cataran nawe wagarutse kuri iki kibazo cya kiliziya zifunze hirya no hino mu Rwanda.

Alice Mukeshimana · 27 Nzeri 2024
Sangiza