Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,563 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,563
Ibinyamakuru
197
Kwamamaza KIM
Zigezweho mbere Urupapuro 97 muri 184
Papa Francisiko yasuye igihugu cya Luxembourg, ashimangira ko Umurimo, ubutumwa, n'ibyishimo ari byo bigize iyogezabutumwa .
Kiliziya / Vatikani

Papa Francisiko yasuye igihugu cya Luxembourg, ashimangira ko Umurimo, ubutumwa, n'ibyishimo ari byo bigize iyogezabutumwa .

Kuri uyu wa 26 Nzeri Papa Fransisiko yageze mu gihugu cya Luxembourg mu ruzinduko rw’umunsi ume akazakomereza mu gihugu cy’ububiligi. Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abakristu gatolika yaje kumwakira, Papa Francisiko yashimangiye akamaro k'umurimo (Service), ubutumwa, n'ibyishimo nka bimwe mu bigize igice kinini mu iyogezabutumwa, yahamagariye abagize Kiliziya yo muri iki gihugu kwakira neza ababagana , kwinjira mu butumwa bw'abamisiyoneri, no kubaho mu butumwa bwiza bafite n'umutima wishimye.

Alice Mukeshimana · 26 Nzeri 2024
Sangiza
Paruwasi ya Kiruhura yabimburiye izindi mu gusurwa n’umwepiskopi mushya.
Kiliziya / Mu Rwanda

Paruwasi ya Kiruhura yabimburiye izindi mu gusurwa n’umwepiskopi mushya.

Kuri iki cyumweru taliki ya 22 Nzeri 2024, Umwepiskopi mushya watorewe kuyobora Diyosezi ya Butare Myr Jean Bosco Ntagungira, yasuye paruwase ya Kiruhura ari nayo ya mbere agezemo ,nyuma y’iminsi 2 ageze muri Diyosezi ya Butare. Myr Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, waherekeje Myr mushya mu rwego rwo kumwereka abakristu niwe wayoboye Igitambo cya Misa I Kiruhura .

Marie Jeane Umutoni · 22 Nzeri 2024
Sangiza
BUTARE:Abihayimana babarizwa muri zone ya Kabutare basezeye kuri Myr Filipo Rukamba
Anyuranye / Mu Rwanda

BUTARE:Abihayimana babarizwa muri zone ya Kabutare basezeye kuri Myr Filipo Rukamba

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 18 Nzeri 2024, Abihayimana bakorera ubutumwa muri zone ya Kabutare muri Diyosezi ya Butare bagera ku 100 basezeye ku Mwepiskopi wabo, Myr Filipo Rukamba ugiye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru, bamwifuriza yubile nziza y’imyaka 50 amaze ahawe isakaramentu ry’Ubusaserdoti, banamushimira ubutumwa yakoze mu myaka 27 amaze ari Umwepiskopi w’iyi Diyosezi.

Marie Jane Umutoni · 18 Nzeri 2024
Sangiza
Ababikira 9 bo mu muryango w’intumwa za Yezu Mariya na Yozefu  bakoze amasezerano ya burundu.
Kiliziya / Mu Rwanda

Ababikira 9 bo mu muryango w’intumwa za Yezu Mariya na Yozefu bakoze amasezerano ya burundu.

Kuri uyu wa 09 Nzeri 2024 muri Paruwase ya Kayenzi Diyosezi ya Kabgayi habereye amasezerano ya Burundu y’ababikira 9 bo mu muryango w’intumwa za Yezu Mariya Yozefu. Mu gitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ari kumwe n’abasaseredoti batandukanye baje gushyigikira ababikira bakoze amasezerano ya burundu.

Alice Mukeshimana · 09 Nzeri 2024
Sangiza
Myr Balthazar yasuye Paruwase ya Cyeza  bafitanye amateka .
Kiliziya / Mu Rwanda

Myr Balthazar yasuye Paruwase ya Cyeza bafitanye amateka .

Ku wa 08 Nzeri 2024 Paruwase ya Cyeza yakiriye Myr Balthazar umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi wasuye bwa mbere iyi paruwase kuva ahawe inkoni y’ubushumba bwo kuyobora Diyosezi ya Kabgayi bamugabira inka . Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cya misa cyatangiye saa 10h 30 kitabirwa n’abakristu baturutse muri santarale zose baje kwakira umwepisikopi. Abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge yose paruwase ya Cyeza ikoreramo ubutumwa baje kwifatanya n’abakristu kwakira umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Alice Mukeshimana · 08 Nzeri 2024
Sangiza