“U Rwanda,RDC n’u Burundi dusangiye amateka ariko tubanye nabi”: Padiri Kayisabe yasabye urubyiruko kuba ikiraro cy’ubwiyunge bw’ibi bihugu
Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Kayisabe Vedaste, yasabye urubyiruko rwitabiriye Forumu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu kuba imbaraga z’ubuvandimwe, ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abantu, by’umwihariko mu bihugu by’ibituranyi bisangiye amateka by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi.