Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,563 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,563
Ibinyamakuru
197
Kwamamaza KIM
Zigezweho mbere Urupapuro 7 muri 184
Papa Leo XIV yakiriye abaharanira uburenganzira bw’abimukira bafungiye i Chicago
Kiliziya / Vatikani

Papa Leo XIV yakiriye abaharanira uburenganzira bw’abimukira bafungiye i Chicago

Papa Leo XIV yakiriye abagize ihuriro Coalition for Spiritual and Public Leadership (CSPL), riharanira ubutabera n’uburenganzira bw’abimukira, mu gikorwa cyabereye i Vatikani ku wa 28 Ukwakira 2026. Aba baharanira uburenganzira bw’abimukira bagejeje kuri Papa ubuhamya n’amabaruwa by’abantu bafungiye mu kigo cya Broadview, gicungwa n’urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe abinjira n’abasohoka (ICE), giherereye hafi y’umujyi wa Chicago.

Marie Jeanne Umutoni · 29 Ukwakira 2026
Sangiza
Cyangugu: Umwepiskopi yahaye umugisha urugo rushya rw’Ababikira b’Akana Yezu rwubatse muri paruwasi Katedrali
Inyigisho n'ibitekerezo / Mu Rwanda

Cyangugu: Umwepiskopi yahaye umugisha urugo rushya rw’Ababikira b’Akana Yezu rwubatse muri paruwasi Katedrali

Kuri uyu wa 28 Ukwakira, muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, habaye umuhango wo guha umugisha urugo rushya rw’Umuryango w’Ababikira b’Akana ka Yezu, washinzwe na Mama Adria Nyirabarima. Uwo muhango wayobowe na Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, mu rwego rwo gukomeza no guteza imbere ubutumwa bw’uyu muryango bushingiye ku gusenga, gushengerera Isakaramentu Ritagatifu no gukorera abakene, imfubyi n’abandi bose bakeneye impuhwe n’urukundo.

Theophile NGENDAHIMANA · 28 Ukwakira 2026
Sangiza
Kenya: Abepiskopi Gatolika muri Afrika na Madagaskari bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ikigo Gatolika cya Bibiliya ku mugabane
Kiliziya / Muri Africa

Kenya: Abepiskopi Gatolika muri Afrika na Madagaskari bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ikigo Gatolika cya Bibiliya ku mugabane

Inama y’Ubutegetsi ya Komisiyo ihoraho y”Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika bo muri Afurika na Madagasikari (SECAM) yateraniye i Nairobi muri Kenya, kuva ku wa 18 kugeza ku wa 22 Ukwakira 2026, mu nama yayo ya kabiri y’uyu mwaka. Muri iyo nama, umwe mu mihango y’ingenzi wabaye ni uwo guha umugisha no gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inyubako nshya izakoreramo Ikigo Gatolika cya Bibiliya muri Afurika na Madagasikari (CEBAM).

Theophile NGENDAHIMANA · 28 Ukwakira 2026
Sangiza
Uburezi n’uburere bw’urubyiruko ni byo shingiro ry’ejo hazaza ha Kiliziya – Musenyeri Musengamana
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Uburezi n’uburere bw’urubyiruko ni byo shingiro ry’ejo hazaza ha Kiliziya – Musenyeri Musengamana

Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, ushinzwe ubutumwa bw’abalayiki muri Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe Abalayiki, yavuze ko urubyiruko n’uburezi ari bimwe mu by’ingenzi Kiliziya Gatolika mu Rwanda ishyize imbere, kuko urubyiruko ari rwo mizero y’ejo hazaza ha Kiliziya n’igihugu.

Theophile NGENDAHIMANA · 28 Ukwakira 2026
Sangiza
Myr Musengamana ashimangira ko hari intambwe zigaragara zimaze guterwa mu rugendo rw’ubwiyunge, nubwo hakiri byinshi byo gukora
Inyigisho n'ibitekerezo / Mu Rwanda

Myr Musengamana ashimangira ko hari intambwe zigaragara zimaze guterwa mu rugendo rw’ubwiyunge, nubwo hakiri byinshi byo gukora

Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, yavuze ko ubwiyunge ari urugendo ruhoraho, ashimangira ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikomeje gufasha abitegura kurangiza ibihano by’igifungo kubera ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bazasubire mu muryango nyarwanda, ari na ko itegura imiryango n’abaturage bazabakira.

Theophile NGENDAHIMANA · 27 Ukwakira 2026
Sangiza