Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,355 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,355
Ibinyamakuru
45
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 9 muri 169
Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro na Komisiyo y'Umuryango batangiye ubufatanye bushya bwo kubungabunga umuryango
Kiliziya / Mu Rwanda

Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro na Komisiyo y'Umuryango batangiye ubufatanye bushya bwo kubungabunga umuryango

Kuri uyu wa 30 Kamena 2026, abasaga 60 bakorera ubutumwa muri Komisiyo y'Umuryango baturutse mu madiyosezi Gatolika atandukanye mu Rwanda bateraniye muri Centre Missionnaire Lavigerie i Kigali, mu mahugurwa ku Gitabo Ngenderwaho Gishyigikira Umuryango kiswe Tumurikiwe n'Ijambo ry'Imana/ Inyoborabiganiro y'umujyanama w'Imiryango nk' inzira yo kwimakaza umuryango uzira amakimbirane n'Ihohoterwa

Theophile NGENDAHIMANA · 29 Kamena 2026
Sangiza
Kibeho: Abepiskopi n'imbaga y'abakristu bizihije imyaka 25 ishize Kiliziya yemeje amabonekerwa ya Bikira Mariya
Kiliziya / Mu Rwanda

Kibeho: Abepiskopi n'imbaga y'abakristu bizihije imyaka 25 ishize Kiliziya yemeje amabonekerwa ya Bikira Mariya

Kuri uyu wa 29 Kamena 2026, ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho habereye Igitambo cya Misa cyabimburiye n'ibindi birori byo kwizihiza Yubile y'imyaka 25 ishize Kiliziya Gatolika yemeje ku mugaragaro ko amabonekerwa ya Bikira Mariya yabereye i Kibeho ari ay'ukuri. Iyo Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Myr Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, ari na we washyize imbaraga mu gutegura uwo munsi w'amateka.

Theophile NGENDAHIMANA · 29 Kamena 2026
Sangiza
Abanyeshuri ba G.S Saint Mathieu de Busasamana bibukijwe ko guhinduka ari yo ntego y'ubukristu
Uburezi n'umuco / Mu Rwanda

Abanyeshuri ba G.S Saint Mathieu de Busasamana bibukijwe ko guhinduka ari yo ntego y'ubukristu

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, Ishuri Groupe Scolaire Saint Mathieu de Busasamana riherereye muri Diyosezi ya Nyundo ryizihije umunsi mukuru waryo, n’itangwa ry’amasakaramentu y’ibanze arimo Batisimu, Ukaristiya n’Ugukomezwa ku banyeshuri 20 bari babyiteguye, basabwa kwigira kuri Mutagatifu Matayo, umurinzi w’iri shuri, wahindutse akava mu buzima bubi agahinduka umwigishwa wa Yezu Kristu.

Marie Jeanne Umutoni · 28 Kamena 2026
Sangiza
Papa Leo XIV yasoje Inteko Idasanzwe y'Abakaridinali asa isi kubaka umuco w'ibiganiro aho kwimakaza intambara
Kiliziya / Vatikani

Papa Leo XIV yasoje Inteko Idasanzwe y'Abakaridinali asa isi kubaka umuco w'ibiganiro aho kwimakaza intambara

Mu gusoza Inteko Idasanzwe y'Abakaridinali yaberaga i Vatikani kuva ku wa 26 kugeza ku wa 27 Kamena 2026, Papa Leo XIV yashimiye Abakaridinali uburyo baganiriye mu bwisanzure, mu bumwe no mu mwuka wa Kiliziya, ashimangira ko Kiliziya ihamagarirwa kuba igikoresho cy'ubwiyunge, amahoro n'icyizere mu isi ihanganye n'intambara, ubwigunge n'ihungabana ry'imibanire y'abantu.

Theophile NGENDAHIMANA · 28 Kamena 2026
Sangiza
Papa Lewo wa XIV yafunguye Inteko Idasanzwe y'Abakaridinali abasaba kumushyigikira mu butumwa
Kiliziya / Vatikani

Papa Lewo wa XIV yafunguye Inteko Idasanzwe y'Abakaridinali abasaba kumushyigikira mu butumwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026 Papa Lewo wa XIV, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, yafunguye ku mugaragaro Inteko Idasanzwe y’Abakaridinali (Extraordinary Consistory), abasaba kumuba hafi mu rugendo rwo gushishoza icyo Roho Mutagatifu ashaka kubwira Kiliziya muri iki gihe, bamugira inama zirangwa n’ubwisanzure, ukuri n’ubudahemuka.

Theophile NGENDAHIMANA · 26 Kamena 2026
Sangiza
Papa Leo XIV yasabye Kaminuza kuba umuyoboro ukomeye wo guteza imbere ubufatanye n’inyungu rusange
Kiliziya / Vatikani

Papa Leo XIV yasabye Kaminuza kuba umuyoboro ukomeye wo guteza imbere ubufatanye n’inyungu rusange

Kuri uyu wa 25 Kamena 2026, Papa Leo XIV yakiriye i Vatikani abayobozi n’abahagarariye za kaminuza n’amashuri makuru by’Abayezuwiti byo muri Amerika y’Amajyaruguru, abasaba gukomeza kuba umuyoboro ukomeye uteza imbere ubufatanye, ubutabera n’inyungu rusange, ndetse ugafasha gukemura ibibazo bikomeye isi ihanganye na byo muri iki gihe.

Marie Jeanne Umutoni · 25 Kamena 2026
Sangiza