Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,355 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,355
Ibinyamakuru
45
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 11 muri 169
“Rubyiruko bana bacu, muharanire kuba inshuti za Yezu,” Musenyeri Vincent Harolimana
Kiliziya / Mu Rwanda

“Rubyiruko bana bacu, muharanire kuba inshuti za Yezu,” Musenyeri Vincent Harolimana

Mu gitambo cya Misa yafunguye ku mugaragaro Forumu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu ibaye ku nshuro ya 23, kuri uyu wa 20 Kanama 2026 muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yasabye urubyiruko guharanira kuba inshuti za Yezu no gukurikiza inyigisho ze.

Marie Jeanne Umutoni · 20 Kamena 2026
Sangiza
Gakenke: Meya yasabye abagore n’abakobwa barangije Ubuforomo n’Ububyaza muri RHIH kwirinda inzara z’inkorano
Kiliziya / Mu Rwanda

Gakenke: Meya yasabye abagore n’abakobwa barangije Ubuforomo n’Ububyaza muri RHIH kwirinda inzara z’inkorano

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yasabye abagore n’abakobwa barangije mu mashami y’Ubuforomo n’Ububyaza mu Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli (RHIH) kwirinda imyitwarire iyo ari yo yose ishobora kunyuranya n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga, by’umwihariko gukoresha inzara z’inkorano, avuga ko bishobora kubangamira itangwa rya serivisi z’ubuzima ndetse bikagira ingaruka ku barwayi.

Theophile NGENDAHIMANA · 19 Kamena 2026
Sangiza
Abaforomo n’ababyaza 239 barangije mu Ishuri Rikuru rya Ruli biyemeje kuba igisubizo mu rwego rw’ubuzima
Kiliziya / Mu Rwanda

Abaforomo n’ababyaza 239 barangije mu Ishuri Rikuru rya Ruli biyemeje kuba igisubizo mu rwego rw’ubuzima

Abanyeshuri 239 barangije amasomo mu mashami y’Ubuforomo (General Nursing) n’Ububyaza (Midwifery) mu Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli (Ruli Higher Institute of Health - RHIH), batangaje ko biteguye kwinjira mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda bafite intego yo gutanga serivisi zirangwa n’ubunyamwuga, impuhwe n’ubwitange.

NTIMBAKURE Isaac · 19 Kamena 2026
Sangiza
Ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 239, Karidinali Kambanda abasaba kuramira ubuzima bw’abantu
Kiliziya / Mu Rwanda

Ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 239, Karidinali Kambanda abasaba kuramira ubuzima bw’abantu

Kuri uyu wa 18 Kamena 2026, mbere y’umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya cyenda ku banyeshuri barangije muri Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli (Ruli Higher Institute of Health - RHIH), Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yasabye aba banyeshuri gukoresha ubumenyi bahawe mu kuramira ubuzima bw’abantu no kubakorera bafite umutima w’impuhwe n’urukundo.

Theophile NGENDAHIMANA · 18 Kamena 2026
Sangiza
Abapadiri b'i Kinshasa basabye iperereza ku bitero byibasira za Kiliziya n’abihayimana
Kiliziya / Muri Africa

Abapadiri b'i Kinshasa basabye iperereza ku bitero byibasira za Kiliziya n’abihayimana

Abapadiri ba Arkidiyosezi Gatolika ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batangaje impungenge zikomeye batewe n’umutekano muke ukomeje kwibasira inzego n’ibikorwa bya Kiliziya, bavuga ko ibitero bikorwa ku maparuwasi no ku bindi bigo bya Kiliziya bigenda bifata isura y’ibikorwa by’imitwe y’abagizi ba nabi yateguwe.

Theophile NGENDAHIMANA · 17 Kamena 2026
Sangiza