Karidinali Kambanda yaburiye urubyiruko ku ngaruka z'ubusambanyi
Mu nyigisho yagejeje ku rubyiruko, Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, yaburiye urubyiruko ku ngaruka z'ubusambanyi zirimo gukuramo inda n'izindi zishegesha ababyaye imburagiye n'abo babyaye, asaba urubyiruko gukundana urukundo ruzima ruzatuma bubaka ingo zizihiye ababyeyi, Kiliziya n'igihugu.