Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,355 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,355
Ibinyamakuru
45
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 22 muri 169
Iyo ushaka kwiyambura ipfunwe urabanza ukaryambara
Anyuranye / Mu Rwanda

Iyo ushaka kwiyambura ipfunwe urabanza ukaryambara

Byagarutsweho na Pasiteri Ruzibiza Viateur, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mata 2026 ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ikibazo kigira kiti ‘’ Mwiyambura mute ipfunwe ry’ibyabanje?’’, mu kiganiro n’abanyamakuru ku gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abari mu Nama y’Ubuyobozi n’abari abakozi b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Marie Jeanne Umutoni · 28 Mata 2026
Sangiza
Papa Leo XIV yasuye ikigo gishinzwe  Dipolomasi ya Kiliziya Gatolika i Roma, ashimangira ubutumwa bw’amahoro, ukuri n’ubutabera.
Anyuranye / Vatikani

Papa Leo XIV yasuye ikigo gishinzwe Dipolomasi ya Kiliziya Gatolika i Roma, ashimangira ubutumwa bw’amahoro, ukuri n’ubutabera.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 27 Mata 2026, Papa Leo XIV yasuye ikigo cya Dipolomasi ya Kiliziya Gatolika i Roma, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 325 imaze ishinzwe. Uru ruzinduko rwerekanye umuco wayo wo gutegura abapadiri bagenewe umurimo wa dipolomasi ya Nyirubutungane, hashimangirwa ubutumwa bwayo bwo guharanira amahoro, ukuri n’ubutabera.

Alice Mukeshimana · 27 Mata 2026
Sangiza
Sudani y’Epfo: Kiliziya yongeye gusaba ko haboneka ukuri ku ibura rya Padiri Yugue n’umushoferi bamaze imyaka itatu baburiwe irengero
Kiliziya / Muri Africa

Sudani y’Epfo: Kiliziya yongeye gusaba ko haboneka ukuri ku ibura rya Padiri Yugue n’umushoferi bamaze imyaka itatu baburiwe irengero

kuri uyu wa 27 Mata 2026, Diyosezi Gatolika ya Tombura-Yambio muri Sudani y’Epfo yongeye gusaba ko haboneka ukuri ku ibura rya Padiri Luke Yugue n’umushoferi we Michael Gbeko, baburiwe irengero kakaba hashize imyaka itatu, ibintu bikomeje gutera intimba n’agahinda abakristu n’imiryango yabo.

Theophile NGENDAHIMANA · 27 Mata 2026
Sangiza
Abarokotse bo ku Mayaga barashima leta yabubakiye inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Anyuranye / Mu Rwanda

Abarokotse bo ku Mayaga barashima leta yabubakiye inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Abagize Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu cyahoze ari Komini Ntongwe (AGSF) barashimira Leta yashyize mu bikorwa icyifuzo cyabo bari bamaranye iminsi cy’uko ku rwibutso rwa Kinazi hakubakwa inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Kuri ubu ku Rwibutso rwa Kinazi hakaba hari inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi yubakishijwe amabuye nayo afite amateka kuko ariyo yifashishijwe n’abatutsi bari bahahungiye birwanaho ariko nyuma bakaza kurushwa imbaraga bakicwa.

Alice Mukeshimana · 26 Mata 2026
Sangiza
Diyosezi ya Kabgayi yahimbaje  umunsi  mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya.
Kiliziya / Mu Rwanda

Diyosezi ya Kabgayi yahimbaje umunsi mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya.

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata 2026 muri Paruwasi ya Byimana hahimbarijwe umunsi mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya. Igitambo cya misa yo guhimbaza umunsi mukuru w’umushumba mwiza wizihizwa ku cyumweru cya 4 cya Pasika no gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya cyatuwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi. Cyitabiriwe n’Abihayimana bo mu miryango itandukanye hamwe n’abakristu ba Paruwasi Sancta Maria Byimana.

Alice Mukeshimana · 26 Mata 2026
Sangiza