Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Ububiko bw'amakuru

Amakuru yose

Inkuru 2,356 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.

Inkuru
2,356
Ibinyamakuru
45
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here
Zigezweho mbere Urupapuro 24 muri 169
Nyuma y'umwaka ibikorwa byo gusengera mu Kibaya cy’amahoro mu Ruhango bihagaritswe, abakristu bategerezanyije amatsiko umunsi bazemererwa kuhasengera
Anyuranye / Mu Rwanda

Nyuma y'umwaka ibikorwa byo gusengera mu Kibaya cy’amahoro mu Ruhango bihagaritswe, abakristu bategerezanyije amatsiko umunsi bazemererwa kuhasengera

Kuri uyu wa 17 Mata 2026, umwaka urabura ukwezi kumwe isengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka ryaberaga mu Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe rihagaritswe by’agateganyo nk’uko bigaragara mu ibaruwa y’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) yo ku wa 17 Gicurasi 2025 yandikiye Nyiricyubahiro Myr Bathazar NTIVUGURUZWA Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Alice Mukeshimana · 17 Mata 2026
Sangiza
Umushumba w'Itorero Angilikani ku isi yiyunze na Papa Lewo wa XIV mu kwamagana intambara Amerika yashoje kuri Iran
Kiliziya / Ku Isi

Umushumba w'Itorero Angilikani ku isi yiyunze na Papa Lewo wa XIV mu kwamagana intambara Amerika yashoje kuri Iran

Umushumba w’Itorero Angilikani ku isi, Arkiyepiskopi wa Canterbury, Sarah Mullally, yatangaje ko ashyigikiye Papa Leo XIV, anasaba Abangilikani basaga miliyoni 85 ku isi yose kuvuganira amahoro, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump anenze papa kubera kunenga intambara iri kubera muri Iran.

Theophile NGENDAHIMANA · 17 Mata 2026
Sangiza
Umunsi wa Kane w’uruzinduko rwa Papa Leo XIV muri Afurika: i Bamenda muri Cameroon yasabye ihagarikwa ry’intambara
Kiliziya / Muri Africa

Umunsi wa Kane w’uruzinduko rwa Papa Leo XIV muri Afurika: i Bamenda muri Cameroon yasabye ihagarikwa ry’intambara

Ku munsi wa kane w’uruzinduko arimo kugirira ku mugabane wa Afurika, ukaba umunsi wa Kabiri mu gihugu cya Cameroon kuri uyu wa 16 Mata 2026. Papa Leo XIV yasuye umujyi wa Bamenda mu gihugu cya Cameroon, aho yibanze ku kibazo cy’intambara iri hagati ya Leta ya Cameroon n’abaturage bayo bavuga Icyongereza imaze imyaka isaga icumi, izwi nka “Anglophone Crisis”.

Marie Jeanne Umutoni · 17 Mata 2026
Sangiza
Ubusesenguzi: Itabwa muri yombi ry’abapadiri 2 bazira gusoma Misa, gufungurirwa Paruwasi 3 zikongera gufungwa hadaciye kabiri: ni gute Diyosezi ya Byumba yagizweho ingaruka n’ifungwa rya Paruwasi zayo 8?
Kiliziya / Mu Rwanda

Ifungwa rya zimwe muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda rikomeje kuba ikibazo gikomeye, by’umwihariko muri Diyosezi ya Byumba, aho ibikorwa by’iyobokamana byagiye bihungabana mu buryo bugaragara. Ibi byongeye gufata indi ntera nyuma y’ifatwa n’ifungwa ry’abapadiri babiri, ifungurwa ry’igihe gito rya paruwasi zimwe, ndetse n’ifungwa ryazo ryihuse, ibintu byasize abakristu mu rujijo n’impungenge.

Theophile NGENDAHIMANA · 16 Mata 2026
Sangiza