Abapadiri ba Nyundo batsinze aba Cyangugu mu mukino wa gicuti
Mu mukino wa gicuti wabereye ku kibuga cya Seminari Nto ya Nyundo, kuri uyu wa 8 Kamena 2023, abapadiri ba Diyosezi ya Nyundo batsinze aba cyangugu ibitego 2 kuri 1.
Inkuru 2,361 zanditswe na Kinyamateka, zishyizwe mu byiciro n'ibice nk'uko ikinyamakuru kibisanzwe gikora.
Mu mukino wa gicuti wabereye ku kibuga cya Seminari Nto ya Nyundo, kuri uyu wa 8 Kamena 2023, abapadiri ba Diyosezi ya Nyundo batsinze aba cyangugu ibitego 2 kuri 1.
Ingo z’abashakanye bo muri Paruwasi Gaseke y’Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) zahoraga mu makimbirane aterwa n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina zivuga ko iki kibazo kitakizigaragaramo nyuma y’amahugurwa zahawe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ku bufatanye bwa Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani mu Rwanda.
Mu rugendo rwo gusura abagenerwabikorwa b’umushinga SCIAF wa Caritas yo muri ECOSSE ku bufatanye na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda;intumwa z’iyi Caritas zishimiye intambwe abagenerwabikorwa b’uyu mushinga bo muri Paruwasi ya Mutete, Diyosezi ya Byumba bamaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge no gukemura amakimbirane.
Guhera tariki 4 Kamena 2023, Intumwa ziyobowe na Bwana Philippe Delorme, ushinzwe uburezi Gatolika mu Bufaransa, ziri mu Rwanda mu rwego rwo kuvugurura no kunoza umubano hagati y'inzego zishinzwe uburezi Gatolika mu bihugu byombi.
Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Lewu wahuriranye no kwizihiza yubile y'imyaka 110 Iseminaro nto ya Kabgayi imaze ishinzwe, ababyeyi baharerera bagabiye inka myr Smaragde Mbonyintege hamwe na myr Balthazar Ntivuguruzwa, babashimira uko bitangira abaseminari babaha uburere n'uburezi bukwiye.
Intumwa za Caritas yo mu gihugu cya Ecosse, ziri mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuwa 3 Kamena 2023, mu rwego rwo gusura ibikorwa iyi Caritas ifatanya na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro, kuri iki cyumweru basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyamuryango ba Kopetarive y’abatwara abagenzi ku magare mu mujyi wa Nyamata COTRAVENYA barishimira ko batagikorera mu gihombo n’akajagari. Ni nyuma yo gutangira kwishyura ideni rigera kuri miliyoni 3 ryaturutse ku micungire mibi y’iyi koperative mu myaka yashize, ubu bakaba bamaze kugura ikibanza iyi koperative iteganya gukoreramo ibindi bikorwa bibyara inyungu.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana uburwayi bwa Clubfoot wizihirijwe muri Foyer de Charite ku Irebero kuwa 2 Kamena 2023, abana bavuwe ubu burwayi bagaragaje ko Umuryango Hopewalks Rwanda utabavuye gusa ahubwo wabongereye n’amahirwe yo gukuza impano yo gukina umupira.
Kuwa gatanu tariki ya 02 Kamena 2023 I Kabgayi habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanashyingurwa imibiri y'abatutsi bazize Jenoside yabonetse hirya no hino mu nkengero za Kabgayi.
Nyuma y'ukwezi Nyundo n'uduce tw'Intara y'Uburasirazuba n'Amajyaruguru byibasiwe n'ibiza, Diyosezi ya Nyundo n'abatuye utu duce by'umwihariko bakomeje guhangana n'ibibazo by'urudaca basigiwe n'ibiza byabagwiriye mu ijoro ry'uwa 2-3 Gicurasi 2023. Diyosezi ivuga ko n'ubwo hari abaketse ko byarangiye, hagikenewe byinshi mu rwego rwo gufasha abazahajwe n'ibiza gukomeza ubuzima.
Kuri uyu wa 1 Kamena 2023, Abepiskopi bagize Biro ya ACEAC bamaze iminsi itatu I Bujumbura mu nama, bakiriwe na Nyiricyubahiro Evariste Ndayishimiye Perezida wa Repubulika y'u Burundi.
Kuva tariki 31 Gicurasi 2003 kugera tariki 31 Gicurasi 2023 Imyaka 20 iruzuye Ingoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro y’i Kibeho ihawe Umugisha. Twongere twibukiranye amwe mu mateka y’iyi ngoro.
Kuri uyu wa Gatatu Tariki 31 Gicurasi 2023, Nyirubutungane Papa Fransisiko, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi arifatanya n’ abakristu gatolika mu ngoro za Bikira Mariya hirya no hino ku isi mu isengesho ryo gusabira no gutura Umubyeyi Bikira Mariya Sinodi y’Abepiskopi.
Ku wa mbere tariki 29 Gicurasi 2023, Papa Fransisiko yashyikirije Perezida w’u Butaliyani Sergio Mattarella igihembo cyitiriwe Papa Paul VI gihabwa umuntu (cyangwa ikigo) wagaragaje uruhare rukomeye mu guteza imbere iyobokamana ku isi